Kenya: Inkende yashyize igihugu cyose mu icuraburindi igihe cy’amasaha ane
Kuwa kabiri inkende yatumye mu gihugu hose muri Kenya hashira amasaha agera kuri ane mu icuraburindi nta mashanyarazi.
Sosiyete ishinzwe ingufu z’amashanyarazi muri Kenya yavuze ko ibura ry’amashanyarazi ryabaye ejo mu masaha y’igicamunsi mu gihe cy’amasaha ane ryatewe n’inkende yari yinjiye muri sitasiyo itanga umuriro iri ahitwa Gitaru.
Mu itangazo ryasohowe na KenGen, Sosiyete ishinzwe gutanga ingufu z’amashanyarazi bavuze ko inkende yari ku mabati igahubuka ikagwira transformateur.
Muri iryo tangazi harimo ko “Saa 11: 29 z’igitondo inkende yuriye ku mabati kuri Gitaru Power Station, nyuma iza gusimbukira kuri transformateur.”
Byatumye imashini zitanga umuriro zihagarara, MW 180 zatangwaga n’izo mashini zirabura ngo bituma igihugu cyose kijya mu icuraburindi.
Gitaru Power Station niyo nini itanga umuriro mu gihugu cya Kenya, uri hejuru ya 85% by’umuriro wose ukoreshwa mu gihugu.
KenGen yakomeje yisegura ivuga ko igiye gukora ibishoboka mu kurinda ko impanuka nk’iyo yazongera kuba.
Iki kibazo ngo cyatumye akazi kenshi gahagarara muri iki gihugu dore ko umuriro wabuze igihe kitari gito.
Abantu benshi muri Kenya nyuma yo kubona iri tangazo ryo kwisegura rya KenGen bayinenze cyane bayiserereza baciye ku mbuga nkoranyambaga.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW