Karongi: Abamenye insina za Fiya bazivuga ibigwi, hari abagikomeye kuri Kayinja
Mu imurikabikorwa ryabaye mu murenge wa Mutuntu kuri uyu wa kabiri tariki 7 Kamena 2016, abaturage bavuga ko nyuma yo kugirwa inama n’ubuyobozi bahinduye imyumvire, bahinga bya kijyambere urutoki rwa Fiya, bakoresha inyongeramusaruro zitandukanye n’ishwagara barushaho kubona umusaruro ufatika, ariko hari ngo n’abandi baturage bagitsimbaraye ku rutoki rwa kera bita Kayinja.
Abaturage bitabiriye imurikabikorwa baturutse mu tugari dutandukanye tw’uyu murenge w’icyaro bavuga ko kutita ku buhinzi n’ubworozi ariyo fumbire y’ubukene.
Bavuga ko mbere bahingaga ntibite neza kubyo bakora maze umusaruro ukaba mucye bagahora bavuga ko ubutaka bwabo butera, nyuma yo gukanguka ubu ngo barishimira umusaruro babona.
Sembagare Claver wo mu kagari ka Ngundusi avuga ko mbere yezaga 50Kg z’ibishyimbo ku buso bunini, ariko ubu kuri ubwo buso ngo yezaho 300Kg.
Ati “Kutita ku buhinzi n’ubworozi niyo fumbire ya mbere y’ubukene. Ubu iwange noroye intama, ibikomoka ku buhinzi nawe amaso araguha.”
Emmanuel Ruzigana Umunyamabaga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mutuntu, avuga ko nubwo biba bitoroshye kubera imiterere y’uyu murenge ngo bagerageza kwegera abaturage bakabagira inama yo guhinga neza kandi ntibavange imyaka.
Ngo basaba kandi abaturage kudakomeza kwizirika ku nsina gakondo usanga zimeze nk’amateke zikera agatoki gato, ahubwo bagahinga insina za kijyambere “FIYA”.
Ati “Hari abaturage bagifite imyumvire ko ngo umutobe wa ‘Fiya’ ubiha ariko ni imyumvire igomba guhinduka kuko igitoki kimwe cya Fiya gishobora kugura ibihumbi umunani (Frw 8000) mu gihe icyera ku nsina gakondo hari n’igihe kitagura n’amafaranga magana tanu (Frw 500).”
Ibyo ngo ni byo bagerageje kuganiriza abaturage kandi barabyumva, ati “Urabona ko umusaruro wabyo ugaragara muri iri murika bikorwa.”
Photos/S.Ngoboka/Umuseke
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/KARONGI
3 Comments
Harya amashanyarazi yabagezeho?
Ariko kera wari uhari hanyuma bitewe na vision agacentral gahagaze tubura amafaranga yo kugasana.
Braboneka ko Mutuntu hatera neza, ibihingwa byaho ntibisa neza.
Comments are closed.