
Kigali: mu Kiyovu imodoka yataye umuhanda yinjira muri Restaurant

Imbere naho yangije ibyo yasanze
Muri iki gitondo imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla yananiwe gukata ikorosi riherereye ku muhanda mushya umanuka mu Kiyovu iruhande rw’inyubako za RSSB maze igonga urukuta rwa Restaurant ihari irarutobora yinjiramo, gusa ntawahasize ubuzima.

Iyi modoka ikora Taxi Voiture yari imanutse kuri uyu muhanda umanuka cyane uturutse muri ‘feux rouge’ ziri hafi y’ahakunze kwitwa ‘Peyage’, uyu muhanda ukaba umanuka ukagera kuwo hasi wa ‘poids lourds’ ugana Nyabugogo.
Iyi vatiri usibye urukuta yangije n’ibintu yasanze imbere mu kabari yangije kugeza ubu nta muntu biramenyekana ko yakomerekeje cyangwa yahitanye.
Iyi modoka bivugwa ko yacitse feri iri kumanuka uyu muhanda.


UM– USEKE.RW