Bazivamo ashobora kungiriza Umunyamabanga mukuru wa EAC
Inama y’Abaminisitiri b’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba yemeje ko Hon Christophe Bazivamo umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya EALA yafata umwanya w’uwungirije Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba, EAC.
Kwemezwa kwe ubu bitegereje icyemezo ntakuka cy’inama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Citizen cyo muri Tanzania.
Ubusanzwe Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango agira abamwungirije bane, uyu akaba umuyobozi wabo akaba ari nawe ubazwa ikoreshwa ry’imari y’uyu muryango akanaba umunyamabanga w’inama y’abayobozi b’ibihugu bigize uyu muryango.
Bazivamo, wigeze gukina muri Rayon Sports, niyemezwa azarahirira imirimo ye arahizwe na Perezida John Pombe Magufuli ubu ari nawe muyobozi w’inama y’abayobozi b’ibihugu bigize uyu muryango.
Hon Bazivamo wahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu asanzwe kandi ari umuyobozi wungirije Perezida Kagame mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi.
Muri iki gihe abandi bayobozi bungirije Libérat MfumukekoUmunyabanga mukuru wa EAC ni; Dr Enos Bukuku wo muri Tanzania ushinzwe igenamigambi n’ibikorwa remezo, Mme Jesca Eriyo (Uganda) ushinzwe imibanire na Charles Njoroge (Kenya) ushinzwe ibyo gushyirahamwe kw’ibihugu muri uyu muryango.
UM– USEKE.RW
1 Comment
Bazivamo tumuri inyuma!
Comments are closed.