Imodoka yibiwe i Kigali, yafatiwe i Rusizi bayambitse plaque ya Congo
Police y’u Rwanda mu karere ka Rusizi kuri uyu wa mbere yafashe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota RAV4 yibwe i Kigali. Bayifashe yarambitswe plaque y’impimbano yo muri Congo bagiye kuyambutsa, ifatirwa mu kagari ka Cyangugu Umurenge wa Kamembe mu gace bita Murangi.
Iyi modoka ubundi ngo isanganywe plaque numero RAC 686 H ikaba ari iya Metusela Niyibizi, iyi modoka ikaba yari yambitswe plaque yo muro Congo numero CGO 8019 AB 22 y’impimbano.
Ukekwaho kwiba iyi modoka witwa Niyonzima, yanze kugira icyo atangariza Umuseke, n’uburakari bwinshi yagize ati “Nta makuru ntanze nibakomeze bamfunge.”
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rusizi SP Sano Nkeramugabo yabwiye Umuseke ko Polisi iri maso ku byaha nk’ibi byambukiranya umupaka.
SP Sano ati “Uyu wafashwe azashyikirizwa inzego z’ubutabera vua, nabwira nabafite iyo gahunda ko turi maso ntaho bazamenera.”
Amakuru agera k’Umuseke avuga ko uyu Niyonzima yaba yari agiye kuyigurisha iyi modoka miliyoni umunani muri Congo.
Uyu wafatanywe iyi modoka avuga ko ari iye ubu afungiye kuri station ya Polisi ya Kamembe ari naho iyo modoka iri mugihe hagikorwa irindi perereza.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW
5 Comments
YITWA NIYONZIA NDE?
ubuse nyirimodoka ugirango aracyariho.ubu yaram wishe.niba yarumusore bandikiye ishutize ko agiye imahanga.abajura baragatsirwa nimana yiRWANDA.
Nyiri modoka yamenyekanye ndetse na plaque yari isanganywe yo mu Rwanda yamenyekanye
Very nice i like the way police yacu ikora kabsa, umurava ubushishozi ubunyamwuga niba hari nutabyemera ngira ngo amaso amramuha iki nikimenyetso kerekana ingifu inzego zumutekano wacu zifite mukomereze aho
Iminsi y’umujura ni 50 abapolisi bacu nabo ndabizi bari tayali abo bajura bararye menge nibashaka basubize inkota mu rwubati kuko amaherezo yinzira ni munzu bazafatwa hasi hejuru
Comments are closed.