Digiqole ad

AMAFOTO ya nyuma aheruka gufatwa Muhammad Ali agihumeka

 AMAFOTO ya nyuma aheruka gufatwa Muhammad Ali agihumeka

Yari ananiwe ariko anamwenyura nk’ufite agatege

Nibwo bwa mbere aya mafoto atangajwe, akaba ariyo ya nyuma aheruka gufatwa icyamamare Muhammad Ali mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka ari iwe mu rugo mu mujyi wa Phoenix Leta ya Arizona.

Yari ananiwe ariko anamwenyura nk'ufite agatege
Yari ananiwe ariko anamwenyura nk’ufite agatege

Aya mafoto ya Daily Mail yafashwe n’umwongereza Zenon Texeira amaze guhabwa uburenganzira n’umuryango we bwo kuza gusura uyu mukinnyi w’ibihe byose ku isi.

Ali yitabye Imana ku myaka 74 kuwa gatanu nijoro azize uburwayi burimo n’ubwitwa Parkinson’s bwo gususumira bikomeye amaranye imyaka 30 nyuma yo guhagarika iteramakofe.

Kuri aya mafoto uyu mukambwe yagaragaye aseka kandi anerekana uburyo yakoraga umwuga we w’iteramakofe.

Muhammad Ali usibye iteramakofe yari umugabo w’ibitekerezo bihamye kandi byumvikana cyane kugeza ashaje.

Mu maso agaragara nk’unaniwe, ariko nk’ufite agatege kuko yanyuzagamo akamwenyura.

Ali yashatse abagore bane, afite abakobwa barindwi n’abahungu babiri.

Mu bana be Laila niwe wabaye umuteramakofe kuva mu 1999 nubwo se icyo gihe yavugaga ko abakobwa umubiri wabo utagenewe gukubitwa amakofe cyane cyane mu gituza no mu maso.

Muhammad Ali afite kandi umwana yareze amugira uwe witwa Asaad Amin, ari we muhungu we wa kabiri.

Ali azashyingurwa kuwa gatanu aho yavukiye mu mujyi wa Louisville, Kentucky.

Bamufotoye ari mu rugo rwe mu mujyi wa Phoenix
Bamufotoye ari mu rugo rwe mu mujyi wa Phoenix
Mu buzima bwe ngo rimwe na rimwe yarirataga, akagira umujinya, akavuga nabi ako kanya agaseka nta mbereka, akagira ubuntu kandi akagwa neza cyane. Abamuzi ngo barabimukundiraga cyane
Mu buzima bwe ngo rimwe na rimwe yarirataga, akagira umujinya, akavuga nabi ako kanya agaseka nta mbereka, akagira ubuntu kandi akagwa neza cyane. Abamuzi ngo barabimukundiraga cyane
Igihe bamufotoraga mu kwa gatatu yafungaga amakofe akerekana ko akizirikana umwuga we wamugize icyamamare kirenze ibindi mu mikino ku Isi
Igihe bamufotoraga mu kwa gatatu yafungaga amakofe akerekana ko akizirikana umwuga we wamugize icyamamare kirenze ibindi mu mikino ku Isi

 

Abana be bashobora kurwanira mu mitungo ye

Umurambo we wahise uvanwa mu mujyi wa Phoneix kuri iki cyumweru ajyanwa iwabo ku ivuko, Louisville, Kentucky.

Nyuma y’urupfu rwe, abana be icyenda yabyaye ku bagore bane bose bahise bagaruka mu rugo kwa se bagera umurambo we baturutse mu mpande zose za USA.

Bob Gunnell Umuvugizi w’uyu muryango avuga ko buri wese atewe agahinda no kubura umubyeyi kandi mu rugo hari amarira gusa kubera urwo bamukundaga.

Nyuma yo kumushyignura hari impungenge ko aba bavandimwe bazahita batangira gucagagurana kubera umutungo ubarirwa kuri miliyoni 80$ uyu mukambwe asize.

Ataranapfa, umuvandimwe we Rahman n’umuhungu we wenyine yabyaye ku bw’umubiri Muhammad Ali Jr, bateranye amagambo ku bigendanye n’umutungo wa Ali.

Uyu muhungu wa Ali we nta n’akazi agira, afite imyaka 44, vaba aha aherutse kuvuga ko hashize imyaka ibiri atavugana nase, kandi ngo inshuro zose yagerageje kumuvugisha baramubuzaga.

Uyu mugabo amaze igihe kinini abayeho nabi cyane muri Chicago atunzwe n’inkunga zitangwa n’abagiraneza we n’umugore we n’abana babiri.

Uyu muhungu wa Muhammad Ali avuga ko yimwe uburenganzira bwo kwegera se kuva mu 2004, ibi abishinja umugore wa se Lonnie ( ari nawe bari bakiri kumwe) kuva mu 1986, anavuga ko ngo uyu ari we wigize umugenga w’imari ya Ali.

Kuri iyi mari ye abakobwa be nabo ngo bakeneyeho umugabane.

Umugore we Lonnie ubu niwe usa n’aho afite inshingano ikomeye kuri uyu mutungo no gutuma batawuryaniramo agabanya abana ba Muhammad Ali.

Mu bihe bishize, Muhammad Ali hamwe n'abakobwa be n'umuhungu we Asaad (yareze kuva afite amezi atanu) ubwo bari bamusuye iwe Phoenix
Mu bihe bishize, Muhammad Ali hamwe n’abakobwa be n’umuhungu we Asaad (yareze kuva afite amezi atanu) ubwo bari bamusuye iwe Phoenix
Umuvandimwe wa Ali (ibumoso) n'umuhungu wa Ali (iburyo) baherutse guterana amagambo bikomeye
Umuvandimwe wa Ali (ibumoso) n’umuhungu wa Ali (iburyo) baherutse guterana amagambo bikomeye
i Londres mu 1886, Joe Frazier, Muhammad Ali na George Foreman, aba bose babaye abakinnyi bakomeye cyane bahanganye nawe, abashaka kubatsinda
i Londres mu 1986, Joe Frazier, Muhammad Ali na George Foreman, aba bose babaye abakinnyi bakomeye cyane bahanganye nawe, abashaka kubatsinda ariko baba inshuti cyane

UM– USEKE.RW

en_USEnglish