Umusore wegukanye Tour de Gisagara, inzozi ze ngo ni ukwinjira muri Team Rwanda
Ahorukomeye Jean Pierre yegukanye isiganwa rizenguruka uturere twa Gisagara na Huye, avuga ko bimwongereye ikizere cyo kuzagera mu ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare, Team Rwanda kuko atarayihamagarwamo.
Kuwa gatandatu, ku bufatanye bw’ikipe ya ‘Huye Cycling Club for All’ n’akarere ka Gisagara, hateguwe isiganwa ry’amagare (pneu ballon), Tour de Gisagara ku nshuro ya kabiri (kuko na 2015 ryari ryabaye) hagamijwe gushaka impano nshya mu mukino w’amagare.
Abahungu 104 bitabiriye iri siganwa, bashoboye kuzenguruka Huye na Gisagara ku igare bita ‘matabaro’, ku ntera ya 63km.
Bahagurutse mu Rwabuye berekeza i Tumba bafata Kibirizi bagera i Mugombwa(Bishya), bakata Muganza na Ndora muri Centre ya Gisagara bakomeza i Musha bagaruka i Save (Ku cyapa) bamanuka igishanga cya Rwasave bazamukira ku Kabutare binjira mu mujyi wa Huye basoreza ku nzu mberabyombi y’Akarere ka Huye.
Ahorukomeye Jean Pierre umenyereye iyi mihanda kuko asanzwe ari umukanishi w’amagare i Save, niwe wegukanye iri siganwa akoresheje 2h33’15″.
Nyuma yo gutsinda, yabwiye Umuseke ko bimwongereye ikizere cyo kuzagera mu ikipe y’igihugu y’amagare, Team Rwanda, akagera ikirenge mucya Ruhumuriza Abraham afata nk’ikitegererezo kuko nawe ari uwa hano i Save.
“Ni ibyishimo bikomeye kuko ntsinze. Ntibyari byoroshye, gusa nari nihaye intego yo gutsinda kuko imihanda nyimenyereye, kandi nayitorejeho. Icyangoye ni ivumbi ryinshi riri mu mihanda, ariko twagombaga kwihangana.
Ndashimira Abraham Ruhumuriza wakomeje kuntegura na mbere y’iri siganwa, kandi nizera ko nzanagera mu ikipe y’igihugu nkagera ikirenge mu cye.”– Ahorukomeye Jean Pierre
Aimable Bayingana uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY warebye iri siganwa, yabwiye abanyamakuru ko n’utundi turere tugize igitekerezo nk’icya Gisagara, byazamura umukino w’amagare mu Rwanda.
Tour de Gisagara y’umwaka ushize 2015, niyo ryazamukiyemo Twizerane Mathieu, ubu wamaze kugera muri Team Rwanda, wanitabiriye Tour d Cameroun.
Uko bakurikiranye
Abagabo
1. Ahorukomeye Jean Pierre 2h33’15″
2. Niyigenda Jean Paul 2h37’03″
3.Ntiganzwa Valens
4.Uwihirwe jean Baptiste
Abagore
- Uwayezu Therese 1h15’23″
2. Muhawenimana Josephine 1h20’15″
3. Mutuyimana Jeannette
4. Ingabire Josee
5. Mutimawurugo M.Claire
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
2 Comments
Uyu musore bitewe nigare yirukanye ukorimeze rwose bamushyire muri Team Rwanda.
Ubutaha Huye izatumire abahavuka dushyigikire icyo gikorwa. Jyewe inkunga ndayemeye rwose
Comments are closed.