Etienne Tshisekedi ati: “Nanjye ndi President”
Nyuma y’uko Komisiyo y’Amatora itangaje ibyavuye mu matora by’agateganyo, ko President Joseph Kabila ariwe watowe, Etienne Tshisekedi nawe yahise avuga ko ari President wa Republika iharanira Demokrasi ya Congo.
Akimara kuvuga ibi, yavuze ko umuryango mpuzamahanga ugomba gukora ibiwureba, Tshisekedi akoze ibi nyuma y’uko we na Joseph Kabila imbere ya Roger Meece,uhagarariye Umunyamabanga mukuru wa UN muri DRCongo, bari bemeye ko bazemera ibizaa mu matora ataraba.
Etienne Tshisekedi, umukuru w’ishyaka rya UDPS, we n’abarwanashyaka be ntibemera ibyatangajwe na umukuru wa komisiyo y’amatora kuri uyu wa gatanu ko batsinzwe amatora.
Bakaba basaba ko ibyavuye mu matora bigomba gutangarizwa ku biro byahakorewe amatora, aho gutangarizwa ku byicaro by’Intara nk’uko byakozwe.
Biteganyijwe ko tariki 17 Ukuboza aribwo hazatangazwa ibyavuye mu matora byanyuma, President Kabila, ntagihindutse akarahira tariki 20 Ukuboza uyu mwaka.
Etienne Tshisekedi kuvuga ko nawe yatowe, ko ari President wa DRCongo, bisa no guhamagarira abavuga rumwe nawe kumugumaho, impungenge z’imidugararo zikaba ari zose muri Congo Kinshasa.
Kugeza ubu, imijyi nka Kinshasa, Kisangani, Lubumbashi na Goma na Bukavu iratuje nkuko tubikesha Digital Congo, ibikorwa by’ubucuruzi bikaba bidakorwa nkuko bisanzwe kubera kwikanga impagarara zaba hagati y’abashyigikiye Kabila n’aba Tshisekedi.
Ibya Tshisekedi byo kwemeza ko nawe yatowe, byibukije ibya Alassane Ouattara na Laurent Gbagbo, ubu we ufungiye i La Haye.
Source: Digitalcongo
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
4 Comments
TSHISEKEDI arashaka kurya uburoko mwihorere agiye kwicukurira imva ayigemo ari muzima(Prison)
hihihiiiiiiiiiiii
QUE LA VOLONTE DU PEUPLE SOIT RESPECTEE.
Uwatowe niwe watowe nabaturage, wirukana umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri!!!!!!
Fellicitation President KABILA KABANGE!!!!!!!!!
arikose Etienne urigira president watowe nande?Kabila oyeeeeeeeeeeeee!!
Comments are closed.