Digiqole ad

Mufti ucyuye igihe yasabye umusimbura kuzarwanya iterabwoba mu Rwanda

 Mufti ucyuye igihe yasabye umusimbura kuzarwanya iterabwoba mu Rwanda

Mufti w’u Rwanda aganira n’Umuseke mu biro bye ku musigiti wa Kakiru/UM– USEKE

Kuri iki gicamunsi, Umuryango w’Abasilamu mu Rwanda urimo gukora amatora y’umuyobozi munshya w’Idini ya Islam, Sheikh Kayitare Ibrahim ucyuye igihe yasabye abazamusimbura kuzita cyane ku kurwanya iterabwoba rifata intera muri Islam no mu Rwanda harimo, akaba yashimye byinshi bagezeho.

Mufti w'u Rwanda aganira n'Umuseke mu biro bye ku musigiti wa Kakiru/UM-- USEKE
Mufti w’u Rwanda aganira n’Umuseke mu biro bye ku musigiti wa Kakiru/UM– USEKE

Amakuru yatangiye guhwihwiswa ni ay’uko Sheikh Salim Hatimana arahabwa amahirwe yo kuyobora Islam mu Rwanda.

Sheikh Kayitare Ibrahim ucyuye igihe yashimye abamufashije na Leta ngo yababaye hafi. Yavuze ko mu myaka itanu idini ya Islam yagize ibibazo, asaba Imana kubabarira abateshutse igahemba abakoze neza.

Mu bikorwa byagezweho, yavuze ko hari ishuri ry’uburezi bw’imyaka icyenda na cumi n’ibiri ryubakwa i Rusizi n’ishuri rya Polytecnic ryubakwa i Rwamagana ubu ngo haracyakusanywa ibikoresho.

Kugeza ubu ngo ni ubwambere Mufti w’u Rwanda ataowe n’Inama Nkuru y’Abasilamu mu Rwanda ubusanzwe ngo abantu bicaraga bakitoramo uwo bumva.

Islam mu Rwanda ngo yatsuye umubano n’amahanga nka America, U Bwongereza n’U Budage. Mu bindi byakoze n’ubuyobozi bwariho, ngo ni ugukemura amakimbirane yari muri Islam i Huye, Rusizi n’ahandi.

Yashimye ko amatora abaye mu mahoro ubundi ngo byabaga ari intambara.

Mufti ucyuye igihe yasabye abazamusimbura kuzarwanya iterabwoba, kuko ngo bigeze ahabi. Ubu ngo muri buri Ntara y’u Rwanda hari abakekwaho ubuhezanguni, ndetse ngo muri Gatsibo hari umugambi wo gutwika Kiliziya eshatu.

Yavuze ko hari abana ngo bagishaka kujya mu mitwe y’iterabwoba nka Islamic State yamaze kuba icyatwa muri Syria n’ahandi ku Isi.

Mu Rwanda habayeho ba Sheikh Ibrahim Gisesa, Saleh Habimana, Abdukarim Gahutu na Ibrahim Kayitare ucyuye igihe.

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Kuki se we atagiye muyindi manda nta biseke abaslamu bagira mu Rwanda?

  • ntabwo ari sheikh ibrahim gisesa ahubwo ni Issa Gisesa

Comments are closed.

en_USEnglish