Abakaraza b’abagore muri ‘Rwandan dram festival’
Mu muco nyarwanda ntibyari bisanzwe ko abagore bavuza ingoma, bamwe bemeza ko ari umuco wakuze, abandi ko ari ubuzima. Ubu abakobwa n’abagore bavuza ingoma, ndetse bimaze kumenyerwa.
Mu iserukiramico ryo kuzivuza ryatangiye mu majyepfo kuri uyu wa gatanu, abagore babarizwa muri Center for Arts and Drama ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda bari mu berekanye ko bazi gukaraga umurishyo.
Iri serukiramuco ryo kuvuza ingoma ribaye ku nshuro ya kane, ryatangiriye i Muhanga, aho amatorero nk’INYAMIBWA, INDANGAMUCO, IKIGABIRO (ry’abarundi biga muri UNR) yose abarizwa muri UNR, ndetse n’abakaraza baturutse i Burundi basusurukije abo mu mujyi wa Muhanga muri gare yaho.
Iri serukiramuco ryateguwe na University Center for Arts and Drama, ari naryo ryatangije ku mugaragaro ibyo kuvuza ingoma mu bagore, ryakomereje mu mujyi wa Nyanza rivuye i Muhanga.
Nyuma y’i Nyanza, aba bakaraza b’abakobwa, bazanasusurutsa ab’i Nyamagabe na gisagara kuri uyu wa gatandatu, mbere y’uko risorezwa muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare.
Abo mu mujyi wa Muhanga, basa n’abatunguwe n’iki gikorwa, cyatangiye ahagana saa saba z’amanywa, abantu bitabiriye ari benshi n’ubwo baje kuvangirwa n’akavura kuko bavugirizaga ingoma rwagati muri Gare ya Muhanga.
Photos: Muzogeye P.
Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM
4 Comments
Dore icyo bita uburinganire rero! Abakobwa bazi gukaraza kugeza aha!!?? N’abandi biubabere urugero!!
Mbonye bano badamu nibuka umunyarwandakazi di! Bravo pour la demystification des roles dans la societe rwandaise.
Ibyo aribyo byose ndishimye kabisa.
NDUMIWE KOKO AHO MBONYE ABANYARWANDAKAZI BAKARAGA UMURICYO BINYERETSE KO URDA RUKATAGE KUBURINGANIRE MUKOMEREZEHO NTIMUGASAZE.
Nyura kuri youtube ushakishe “Ingoma nshya” wirebere, wumve n’umurishyo w’abanyarwandakazi…..!!!
Comments are closed.