Abayobozi b’isi batewe umujinya na Trump – Obama
Mu nama ihuza abayobozi b’ibihugu birindwi bikomeye ku isi (G7) iteraniye mu Buyapani ngo baganire ku bucuruzi, politiki mpuzamahanga n’ihindagurika ry’ikirere. Kuri uyu wa kane Obama yatangaje ko abayobozi b’isi benshi batewe umujinya n’umukandida w’Abarepublicani Donald Trump kubera ibyo avuga n’ibyo akora.
Ku munsi wa mbere w’ibiganiro Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani Matteo Renzi, Chancellier w’Ubudager Angela Merkel, Perezida wa US Barack Obama, Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe, Perezida w’Ubufaransa Francois Hollande, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza David Cameron na Justin Trudeau Minisitiri w’Intebe wa Canada bose bari bahari ndetse bitabira umuhango wo gutera igiti.
Uyu munsi abajijwe uko abayobozi b’isi batekereza kuri Donald Trump, Perezida Obama yasubije ko ‘batewe umujinya’ n’uyu mukandida, kandi ko bafite impamvu kuko babona ko Trump ari injiji kuri bibera mu isi.
Obama yavuze ko nk’aha muri iyi nama ya G7 barimo, buri muyobozi atangajwe n’uriya mukandida w’AbaRepublicains ndetse ngo batangazwa cyane n’ibimuva mu kanwa nk’uko bitangazwa na Associated Press.
Obama ati “Kuko byinshi mu byo avuga byerekanye ko yenda ari ubujiji ku bibera ku isi, yenda ari imyitwarire yo kutabyitaho, cyangwa se ari ugushaka kugira tweets nyinshi no kuba ku mitwe y’inkuru mu itangazamakuru.”
Muri iyi nama ya G7 iteraniye mu Buyapani, Minisitiri w’Intebe Shinzo Abe yasabye aba bayobozi bagenzi be b’ibihugu biteye imbere cyane ko barengera isi ntiyongere kugwa mu kaga k’ubukungu (global economic crisis) bashakira hamwe umuti byihutirwa.
Perezida Obama kuri uyu wa gatanu arasura agace ka Hiroshima, araba abaye Perezida wa mbere wa USA uri ku butegetsi usuye aha hantu America yateye Bombe Atomique igahitana abarenga ibihumbijjana.
Gusa ngo nta mbabazi ari buhasabire kuko abanyamerika bizera ko bombe atomique bateye mu Buyapani bwari bwo buryo bwa nyuma bwo kurangiza no gutsinda intambara y’isi.
UM– USEKE.RW
4 Comments
Nta kuntu batatinya kandi ngo barwanye Trump!! Ubugambanyi bwabo, ubugome, no gukandamiza abakene, kwivanga muri politiki z’ibindi bihugu nibyo Obama avuga ko Trump atazi ibibera mu isi! Ubundi umunyafurika wese yakagombye kumva icyo kwihesha agaciro icyo aricyo!! Ntabwoari ugusabiriza ntabwo ari ukwirukira i mahanga ngo gusabiriza yo! Ikigaragara ni uko Trump atanga abirabura n’abasilamu; ahubwo ntiyumva ukuntu abo bose birukira i Burayi n’Amerika, nta byangombwa bafite, bataye imirimo iwabo bakajya gukora ibikorwa by’ubwihebe!
Ntawe ushobora guhagarika imigambi y’Imana. Ibyo mwakora byose Trump arabatsinda ntakabuza. Gusa aya matora aza gusiga abanitse ku karubanda dore aho nibereye!
Twishimiye Trump!
BITE KO HANO NTABONA MO IBINDI BIHUGU BY’IBIKOMEREZWA NKA RUSSIA SINGIRA NGO MBERE BYARI G8 NYUMA HAKAZA MO CHINA BIKABA G9?
Comments are closed.