Digiqole ad

Gahanga: Batashye ‘agakiriro’ ka Kicukiro kuzuye gatwaye miliyari 1,4

 Gahanga: Batashye ‘agakiriro’ ka Kicukiro kuzuye gatwaye miliyari 1,4

Minisitiri Kanimba ari kumwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Monique Mukaruliza (wa kane uvuye ibumoso) na Dr Jeanne Nyirahabimana uyobora Akarere ka Kicukiro (ubanza imbere iburyo) nibo bafunguye izi nyubako

Kicukiro – Kuri uyu wa kane mu kagali ka Nunga Umurenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro hatashywe inyubako z’ibikorwa by’ubucuruzi n’imyuga bakunze kwita ‘Agakiriro’ zubatswe n’ishyirahamwe ry’abakora iby’imbaho bikorera ku giti cyabo. Icyuzuye ni ikiciro cya mbere cyatwaye miliyari imwe na miliyoni magana ane y’u Rwanda.

Minisitiri Kanimba ari kumwe n'umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Monique Mukaruliza (wa kane uvuye ibumoso) na Dr Jeanne Nyirahabimana uyobora Akarere ka Kicukiro (ubanza imbere iburyo) nibo bafunguye izi nyubako
Minisitiri Kanimba ari kumwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Monique Mukaruliza (wa kane uvuye ibumoso) na Dr Jeanne Nyirahabimana uyobora Akarere ka Kicukiro (ubanza imbere iburyo) nibo bafunguye izi nyubako

Kicukiro Steel Woodwork Cooperative (KSWC) niyo yishyize hamwe ikusanya miliyoni 360 ikora n’umushinga wahawe inguzanyo ya miliyoni 940 na BRD maze barubaka nk’uko byatangajwe na Claudien Uwanyirigira uyobora KSWC.

Claudien avuga ko aka ‘gakiriro’ kazatanga akazi ku bantu benshi cyane cyane urubyiruko, kugeza ubu iki kiciro cya mbere ngo cyahaye akazi abantu bagera ku bihumbi bitatu.

Inyubako zatashywe  uyu munsi zirimo ahagenewe ibicuruzwa by’ubwubatsi, ahakorerwa ububaji, ahakorerwa ibyuma, amashuri yigisha imyuga n’igice cy’abacuruza ibyuma.

Kugeza ubu abari kuhakorera bavuga ko bafite imbogamizi z’uko aho kubatse ari ‘ibutamoso’ ugereranyije n’aho abaguzi baturuka, kuba umuhanda ujyayo ari umwe nawo udatunganyije neza, abahacururiza bishyuzwa 100 000Rwf y’ubukode bw’ikibanza na 20 000Rwf y’isuku ngo basanga ari akayabo kuko abaguzi bataraba benshi, ndetse ngo hari ikibazo cy’amazi meza atarahagera.

Dr Jeanne Nyirahabimana umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro we avuga ko iki gikorwa ari ikintu cyahoze mu ndoto z’Akarere ariko ku bufatanye n’abikorera izo ndoto zikaba zibaye impamo.

Kuri we aka gakiriro ngo kazagabanya akajagari mu bucuruzi, akizeza ko imbogamizi abari gukoreramo bafite nazo zizagenda zikemuka kuko ikigomba kubanza ari iki gikorwa remezo cyuzuye.

Ahakorerwa ibyuma muri izi nyubako zatashywe uyu munsi
Ahakorerwa ibyuma muri izi nyubako zatashywe uyu munsi

Minisitiri Francois Kanimba w’ubucuruzi n’inganda wafunguye izi nyubako bita ‘Agakiriro’ yavuze ko bene izi nyubako zizafasha cyane Leta muri gahunda yo guhanga imirimo 200 000 buri mwaka.

Minisitiri Kanimba avuga ko igikorwa nk’iki kigaragaza ko urwego rw’abikorera mu Rwanda ruri gutera imbere kandi rufasha abacuruzi n’abakora imyuga banyuranye gutera imbere.

Kanimba ati « Intego yo gushyiraho gahunda y’udukiriro ni ukubaka ibikorwa remezo bigezweho bihurirwamo n’abanyabukorikori mu byiciro by’imyuga bitandukanye bakagezwaho ubufasha bukenewe bwose kugirango biteze imbere banateze imbere umwuga wabo, maze n’ibibazo bahura nabyo bigakemurwa »

Usibye aka gakiriro uyu munsi hatashywe kandi umuhanda uhuza Umurenge wa Niboye n’uwa Kanombe yombi ya Kicukiro, hatashywe ibiro bishya by’Umurenge wa Gahanga ndetse n’ahapimirwa ibizamini by’ubuzima (Medical Laboratory).

Bamwe mu bazakorera muri aka gakiriro ka Kicukiro bishyize hamwe bemerewe na BDF imashini z’imirimo yabo y’imyuga ubusanzwe ziba zihenze cyane, ngo bakazagenda bazishyura buhoro buhoro kandi nta ngwate basabwe kuko bishyize hamwe.

Claudien Uwanyirigira (wa kabiri uvuye iburyo) abwira aba bayobozi iby'izi nyubako n'imirimo ihakorerwa
Claudien Uwanyirigira (wa kabiri uvuye iburyo) abwira aba bayobozi iby’izi nyubako n’imirimo ihakorerwa
Dr Jeanne Nyirahabimana umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro avuga ko iki gikorwa cyahoze mu nzozi z'Akarere
Dr Jeanne Nyirahabimana umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro avuga ko iki gikorwa cyahoze mu nzozi z’Akarere
Minisitiri Kanimba avuga ko igikorwa nk'iki kizaha akazi benshi kandi kije muri gahunda ya Leta yo guhanga imirimo 200 000 buri mwaka
Minisitiri Kanimba avuga ko igikorwa nk’iki kizaha akazi benshi kandi kije muri gahunda ya Leta yo guhanga imirimo 200 000 buri mwaka
Abari kuhakorera bavuga ko hakiri imbogamizi zirimo kwishyuzwa ubukode buhenze kandi aba'clients' batarahamenyera
Abari kuhakorera bavuga ko hakiri imbogamizi zirimo kwishyuzwa ubukode buhenze kandi aba’clients’ batarahamenyera

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Tugomba gutera imbere uko byagenda kose,igihugu ni icy’Abanyarwanda kandi tugoma gokra kugira ngo ttwiheshe agaciro kandi tunagahe igihugu cyacu.Mureke abiyasaguza biyasaguze

    • Wagirango uri muri muvoma yayindi ya Habyarimana, militante militant ramba sugira sagamba duterimbere….

  • ariko se muvandi ubwo muvoma uyikuyehe? wakwiyoroheje ukubaka igihugu cyawe ugakora ukiteza imbere kwigitutsi kibi arukutagira igihugu. igihugu cyawe wacyanga ntiwaba umufaran cg umunyamerica uzahora urumunyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish