Digiqole ad

Ibihano bya APR FC, nta ngaruka byagize kuri Iranzi na Bayisenge – MacKinstry

 Ibihano bya APR FC, nta ngaruka byagize kuri Iranzi na Bayisenge – MacKinstry

Johnny McKinstry abona ibihano APR FC yahaye Iranzi na Bayisenge ntacyo bizahindura ku musaruro wabo

Iranzi Jean Claude na Bayisenge Emery bahamagawe mu Amavubi yitegura Senegal na Mozambique, bari  mu bakinnyi bane ba APR FC bahagaritswe igihe kitazwi. Gusa McKinstry ngo uko ababona, abona ibi bihano nta ngaruka byagize ku musaruro wabo bari kumuha.

Bayisenge na Iranzi bari mu basore bakomeje imyitozo mu mavubi
Bayisenge na Iranzi bari mu basore bakomeje imyitozo mu mavubi

Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gicurasi 2016, APR FC, binyuze ku munyamabanga wayo, Kalisa Adolphe Camarade, yatangaje ko ihagaritse mu gihe kitazwi abakinnyi bayo bane (Iranzi Jean Claude, Bayisenge Emery, Ntamuhanga Tumaine, na Ndahinduka Michel).

Nubwo bahagaritswe n’ikipe yabo, Iranzi Jean Claude na Bayisenge Emery bari mu ikipe y’igihugu Amavubi yitegura umukino wa gicuti na Senegal na Mozambique tariki 4 Kamena, 2016.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Johnathan McKinstry yabwiye Umuseke ko ibi bihano bitamubuza kubakoresha, kuko ngo nta ngaruka byagize ku musaruro batanga.

Johnny McKinstry ati: “Njye sinakwivanga mu bibazo abakinnyi bagirana n’amakipe yabo. Sinzi amategeko ikipe yabo yagendeyeho ibahana. Ibyo kuba barahanwe na APR FC ntibindeba rwose. Ntibyambuza kubakoresha, kuko na nyuma yo guhanwa bakomeje gukora cuane mu myitozo. Kandi namwe murabizi, Emery na Iranzi bari mu bakinnyi beza dufite hano. Ibihano bya ‘club’ ntacyo bimbwiye rwose.”

Ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye imyitozo kuri uyu wa mbere tariki 23 Gicurasi 2016. Baritegura umukino wa gicuti bazahura na Senegal kuri uyu wa gatandatu, n’umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, tariki 4 Kamena, 2016.

Johnny McKinstry abona ibihano APR FC yahaye Iranzi na Bayisenge ntacyo bizahindura ku musaruro wabo
Johnny McKinstry abona ibihano APR FC yahaye Iranzi na Bayisenge ntacyo bizahindura ku musaruro wabo

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish