Ibarura ry’Abazunguzaji muri Kigali ngo riraba rirangiye mu cyumweru kimwe
Ibarura ry’abakora ubucuruzi butemewe ku mihanda mu mujyi wa Kigali bakunze kwita Abazunguzaji ngo mu gihe cy’icyumweru rizaba rirangiye hagamijwe kubegeranya bakongererwa ubushobozi kugira ngo bishyire hamwe bave muri ubu bucuruzi butemewe.
Ubuyobozi bwabanjirije Monique Mukaruliza mu mujyi wa Kigali nabwo bwagiye bugerageza guca ikibazo cy’Abazunguzayi ariko nticyakemuetse.
Bubakiwe isoko gusa nyuma bagenda barivamo bamwe basubira ku mihanda.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Monique Mukaruliza avuga ko nubwo hari abinangiye bagasubira mu mihanda hari n’abandi benshi bakomeje kwishyira hamwe bakora ubucuruzi bwemewe babivanamo inyungu ubu ubuzima bwabo bukaba ari bwiza.
Uyu muyobozi avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bakarandura iki kibazo burundu, ikibazo cy’aba bacuruzi cyongeye kuzamuka mu ntangiriro z’uku kwezi ubwo umwe muri bo yakubiswe agapfa muri Nyabugogo, aho biganje ari benshi.
Mukaruliza avuga ko nibamara kubabarura bazabashyira hamwe bakabongerera ubushobozi bujyanye no kumenya icyo bakwiye gukora kugira ngo bacuruze neza kandi batere imbere.
Mukaruliza ati « Kongerera umuntu ubushobozi si ukumuha amafaranga gusa, kuko ushobora no kuyamuha ariko ntagire icyo amumarira kuko atateguwe uko yayakoresha neza. Turashaka kubashyira mu mashyirahamwe tukabahugura ku bucuruzi bukwiye ubundi bakava mu bucuruzi bwo ku mihanda. »
Abacururiza mu mihanda bigaragara ko biyongereye cyane iyo ugeze muri Nyabugogo, bo bavuga ko aribwo buryo babonye bushoboka bwo kubona amaramuko kuko ku masoko ngo batabona amafaranga.
Aba bacuruzi ntibatanga imisoro, gusa hari amakuru anemeza ko ubwiyongere bwabo buva ku bacuruzi basanzwe bo mu maduka n’amasoko babaha ibicuruzwa bimwe ngo bajye kubibacururiza ku mihanda aho ngo byihuta kubona abaguzi.
Monique Mukaruliza avuga ko aba nibamara gushyirwa hamwe bagahugurwa uko bakora ubucuruzi bukwiye hazahita hafatwa ingamba zikomeye ku bandi bazafatwa bacururiza mu mihanda ya Kigali
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ubwo bagiye kubapakira babakomatanyirize muri bannyahe.Gusa sinzi niba hari abakiriya bazazungulizaho ibicuruzwa byabo.Ese murumva bazemera kwicwa ninzara ngonuko muatabashaka mumujyi wanyu? Tuzabiyahuraho rero nubundi gupfa ntawe byishe.
Comments are closed.