Digiqole ad

Afghanistan: Abatalibani bashyizeho umuyobozi mushya

 Afghanistan: Abatalibani bashyizeho umuyobozi mushya

Umuyobozi mushya w’Abataliban ifotoye ntihavuzwe aho yafatiwe n’igihe yafashwe

Inyeshyamba za Taliban zikorera mu gihugu cya Afghanistan zashyizeho umuyobozi mushya usimbura Mullah Akhtar Mansour wishwe na America mu gitero cy’indege itagira umupilote.

Umuyobozi mushya w'Abataliban ifotoye ntihavuzwe aho yafatiwe n'igihe yafashwe
Umuyobozi mushya w’Abataliban ifotoye ntihavuzwe aho yafatiwe n’igihe yafashwe

Mu itangazo ryasohowe n’aba Taliban, bwa mbere bemeye ko Mansour yishwe, banashyiraho Mawlawi Haibatullah Akhundzada nk’umuyobozi mushya w’izo nyeshyamba.

Mansour yiciwe mu gitero cy’indege itagira umupilote yo mu bwoko bwa Drone ya America ubwo yarasaga igatwika imodoka yarimo umuyobozi w’Abatalibani, ahitwa Balochistan muri Pakistan ku wa gatandatu w’icyumweru gishize.

Uyu wishwe yari yafashe ubuyobozi bw’uyu mutwe muri Nyakanga 2015, asimbuye Mullah Mohammad Omar wawushinze.

Mawlawi Haibatullah Akhundzada, ni inzobere mu nyigisho zishingiye ku Idini ya Islam, ndetse yayoboye urwego rw’inkiko z’umutwe w’Abataliban akaba yari umwe mu bayobozi bakuru bungirije.

BBC iravuga ko Mawlawi atari indwanyi ahubwo ari umunyedini ukomeye. Afite imyaka hagati ya 45 na 50, kandi ubuzima bwe yabumaze cyane muri Afghanistan, ngo ntiyakunze kujya atembera hanze y’icyo gihugu.

Gusa bivugwa ko Mawlawi yakomeje kugirana umubano wa hafi n’Inama Nkuru y’Abatalibani yitwa Quetta Shura, ifite icyicaro mu gace ka Quetta muri Pakistan.

Itangazo ryasohowe n’uyu mutwe rivuga ko “Haibatullah Akhundzada yagizwe umuyobozi mushya wa Islamic Emirate (Taliban) nyuma y’uko abayobozi b’Inama Nkuru (Shura), n’abayigize bose bamuhaye icyizere.”

Iri tangazo riranavuga ko Mullah Mohammad Yaqoob, umuhungu wa Mullah Omar, washinze uyu mutwe, agizwe umuyobozi mukuru wungirije afatanyije na Sirajuddin Haqqani wari usanzwe ari kuri urwo rwego.

America n’ubutegetsi buriho muri Afghanistan bemeza ko Mansour wishwe yari inzitizi ku nzira y’amahoro hagati ya Leta n’uyu mutwe w’Abataliban. Ku mabwiriza ye, Abataliban ngo bongeye kubura ibitero ku nzego za Leta.

Ubu, hasigaye kumenya inzira nshya umuyobozi mushya w’uyu mutwe w’Abatalibani agiye kuwuyobora awuganishamo.

Igitero cy'indege ya Drone cyahitanye Mansour wari mu modoka muri Pakistan
Igitero cy’indege ya Drone cyahitanye Mansour wari mu modoka muri Pakistan

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish