Icyumweru cy’ubutaka: icyangombwa ngo ni umuyenzi udashingurwa!!
* 27 000Rwf asabwa mu ihererekanya ry’ibyangombwa ngo ni akayabo
Kuri uyu wa mbere mu karere ka Bugesere mu murenge wa Ruhuha niho hatangirijwe icyumweru cy’ubutaka ku rwego rw’igihugu. Abakozi b’ikigo cy’umutungo kamere bakirijwe ibibazo byinshi n’abaturage bo muri uyu murenge ndetse n’indi mirenge byegeranye bijyanye ahanini n’ibyangombwa by’ubutaka.
Ababonye ibyangombwa bavuga ko icyangombwa cy’ubutaka ari umuyenzi udashobora gushingurwa kandi ko byatumye bakingurirwa imiryango n’amabanki akabaha inguzanyo.
Muri iki cyumweru abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere barafasha abaturage bo mu murenge wa Ruhuha n’indi bituranye kubona ibyangombwa by’ubutaka, guhinduza ibyangombwa n’izinde serivise zose zirebana n’ubutaka.
Dr. Nkurunziza Emmanuel umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutungo kamere yavuze ko icyi cyumweru bagiye gufasha abaturage kubona ibyangombwa by’ubutaka kuko ngo iyo umuntu adatunze ubutaka nta cyangombwa cyabwo afite buba atari ubwe.
Dr Nkuriza ati “Turi mu gikorwa cy’ubukangurambaga kuri serivise z’ubutaka ndetse tunafasha abaturage kubona izo serivise uretse kuba twababwira gusa ibikenewe kugirango babone izo serivise.”
Izi serivise ni ahanini ni izo kubona ibyangombwa by’ubutaka, gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura serivise z’ubutaka no kumenya uburyo bwo gukoresha ubutaka.
Abaturage baganiriye n’Umuseke bavuga ko icyangombwa cy’ubutaka ari umuti w’ibibazo bya hato na hato n’amakimbirine yabagaho ashingiye kurengeeraana mu masambu.
Umwe mu baturage ati “ kera twashingaga umuyenzi, uwo mwegeranye yawurandura bikaba ibibazo. Ariko ubu icyangombwa ni umuyenzi udashingurwa n’abuzukuruza banjye bazawusanga.”
Bavuga ko hari ibitarasobanuka n’ibihenze cyane
Itegeko ry’ubutaka ntiryemera ko ubutaka bwo guhingwa buri munsi ya hegitari ebyiri bugabanywamo ibice.
Abaturage baganiriye n’Umuseke mu murenge wa Ruhuha bavuga ko iri tegeko ribakumira mu mikoreshereze y’ubutaka bwabo kuko ngo iyo bahuye n’ikibazo bataba bafite uburenganzira bwo gukuraho gato bakagurisha bakikemurira ikibazo bagize.
Aba bavuga kandi ko amafaranga 20 000Rwf atangwa mu guhindura ibyangombwa nayo ashobora kuba intandaro yo kudatunga ibyangombwa kuri bamwe kuko ari menshi.
Ayo mafaranga agizwe n’ibice bitatu aribyo 20 000F y’ihererekanya,2 000F bya Notariya , na 5 000F bya certificate nshya.
Dr. Emmanuel Nkurunziza yavuze ko iki kibazo giterwa n’uko usanga hari n’ubutaka busabirwa icyo cyangombwa ari buto cyane.
Ati “Natwe turabibona ko hari abo biremerera, ariko hari umushinga leta iri gutegura kuburyo mu gihe kiri imbere byagenda bigabanuk….nk’amasambu afite agaciro kari hasi yajya yishyuzwa amafaranga yo hasi.”
Abaturage benshi badafite ibyangombwa bari baje guhura n’abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’umutungo kamere ngo bafashwe kubibona, ni abashakaga ko bahindurirwa ibyangombwa harimo abaguze, abakererewe abahawe n’abasaba ko bihindurwa bitewe n’izindi mpamvu.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
3 Comments
Mujye mureka kurubeshya.Usibyeko icyo cyangombwa kivugako ufite isambu ahantu, hari ikimenyetso matériel cyerekana neza aho ugarukira kugishushanyo baba baguhaye? Umuyenzi, Umuvumu w’inganzamarumbo warusobanutse.Muzarebe ibishyushanyo babaha maze mumbwire ukuntu uzabijyana mu rubanza kuberako bakurengereye kuri metero cg cm 50?
nonese uzarengera undi metero imwe cyangwa eshatu bizagenda bite?kombona isambuyose ufashe metero ugakuba nuburebure bwayo aba agutwaye kimwe cyakane kisambuyawe ndabaza ubwo hakorwa iki? ko abarengera abandi bagenda bagaragara mugihugu hose.
icyo gikorwa nikiza cyane ahubwo bazaze aho iwacu mumajyepfa muri kamonyi umurenge wa rugarika turababaye cyane ibibazo nibyinshi bijyanye nubutaka
Murakoze
Comments are closed.