Murundi: Abagore bakubitwaga n’abagabo babivanyemo isomo bishyira hamwe
Karongi – Mu murenge wa Murundi hari ishyirahamwe ry’abagore bagera kuri 30, abarigize bavuga ko bahoraga bahurira ku biro by’Umurenge baje kurega abagabo babo babateye inguma, bamaze kumenyana kubera kuhahurira kenshi baraganiriye bigira inama yo kujya hamwe bagashaka uko biteza imbere, ubu bageze ku kwiyubakira uruganda rutunganya ifu y’ibigori.
Mu nkuru ibabaje havuyemo inkuru nziza, bemeza ko bahoraga bakubitwa n’abagabo babo ubuzima bwabo ari bubi kandi bakennye. Icyo bahurizaho ngo ni uko bakubitwaga kuko bari abakene ntacyo bakora bahora bateze ku cyo umugabo azana mu rugo, cyabura intonganya zikavuka umugore agakubitwa.
Biyemeje kujya hamwe bakizigamira kuko bemeraga ko nibagira icyo bageraho nta mugabo uzongera kubahohotera.
Batangiye bizigama amafaranga 500 buri cyumweru, aho bageze ubu harashimishije kuri bo nk’uko bivugwa na Mukasine Immaculee umwe muri bo.
Mukasine ati “Twatangiye tuvuga tuti reka dushake icyo twigezaho tureke kujya dusaba abagabo bacu ntibazongere kudukubita, ariko ubu tugiye kubaka uruganda rwa kawunga kandi umushinga tuwugeze kure kuko twaguze imashini ya miliyoni zirindwi ivuye mu misanzu yacu.”
Mukasine avuga ko abagabo babo nabo babonye abagore bamaze gutera imbere kuko bishyize hamwe nabo bishyira hamwe batangira guhingira hamwe urutoki n’imyumbati nabo ngo bakaba bafite umusaruro ushimishije.
Umwe muri aba bagore witwa Alphonsine ati “Ubu ntabwo umugabo yatinyuka kugukubita abona ufatiye runini urugo, aca hirya nawe ugaca hirya mugahuriza hamwe mu rugo mufite icyo muzanye, ntabwo rero yaguhohotera. Umenya baratuzizaga ubukene.”
Kugeza ubu imbogamizi bavuga bafite ni uko nta banki ibegereye ibi bigatuma amafaranga bagenda begeranya bayabika mu gasanduka bikabatera inkeke ko bashobora kwibwa, impamvu ni uko ngo banga kuyajyana muri banki i Rubengera kandi baba bayaguzanya mu kwikemurira ibibazo bitabaye ngombwa ko bahora bakubita amaguru bajya i Rubengera.
Vedaste Kuzabaganwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi avuga ko aya matsinda y’abagore n’abagabo bahoze mu buzima bwo gushyamirana ubu bakaba buzuzanya akwiye kubera abandi urugero rwiza kuko aya matsinda yombi ari nayo yabaye indashyikirwa mu imurikabikorwa ryabaye mu cyumweru gishize mu murenge wa Murundi.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
2 Comments
Byiza cyane
Yes@VEDA!KOMEREZAHO Imana igukomeze turakwemera!