Gitwe: Itorero ry’Abadivantisiti ryibutse Abapasitori bishwe muri Jenoside
Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda ryibutse abapasitoro baryo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baguye I Gitwe ubwo bahahungiraga, Abacitse ku icumu basanga bakwiye kudaheranwa n’agahinda bakiteza imbere.
Tariki ya 20 Gicurasi 1994, kuri benshi mu bibuka ababo baguye i Gitwe, ntabwo bashobora kuyibagirwa kuko Interahamwe zari ziyobowe n’uwahoze ari Burugumesitiri wa Komini Murama, Rutiganda Jean Damascene zishe Abatutsi.
Nkuko byagiye bivugwa, abapasitori n’imiryango yabo bari barahungiye ku cyicaro cy’Itorero ry’Abadivantisiti bizeye ko Interahamwe zidashobora gutinyuka kuhatera ngo zimene amaraso.
Icyizere bari bafitiye ubutaka bwitwaga Butagatifu cyaje gushira ubwo abasirikare babagabyeho igitero bakabafata, bakaburiza imodoka bakajya kubicira mu Nkomero ahitwa ku Gitovu.
Nkuko byatangajwe na Ndagijimana Jimmy wavuze mu izina ry’ababuze ababo muri ubwo bwicanyi bwakorewe abapasitoro, yavuze ko ubwo bajyaga kwica izo nzirakarengane, burije imodoka bari kuririmba indirimbo ivuga ko bajya I Siyoni.
Jimmy yasoje avuga ko ku ruhande rwabo bababazwa cyane no kubona hari abantu badashaka kubasaba imbabazi kandi barabahemukiye, yashimiye Leta ko yakoze ibishoboka ikagoboka imfubyi zasigaye.
Pr. Athanase Ngarambe, wari uhagarariye Ubuyobozi bw’Itorero ry’Abadivantisiti mu ijambo rye yashimiye abarokotse Jenoside uburyo bari kwiyubaka, abizeza ko hari ibyiringiro yaba ku ruhande rw’Itorero no ku Buyobozi bw’igihugu busaba Abanyarwanda kubana.
Yavuze ko kuba Abadivantisiti bamwe baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikimwaro ku Itorero, ko ibyabaye buri wese yaharanira ko bitazonghera kubaho, yashimiye abantu bake batigeze bijandika mu bwicanyi mu bihe byari bikomeye.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi François Xavier wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, yashimiye Itorero ry’Abadivantisiti ryashyizeho iyi gahunda yo kwibuka Abapasitori n’imiryango yabo, ndetse atanga ihumure ku barokotse ababwira ko bagomba kumva ko batekanye kubera inzego za Leta.
Ati: “Igihe cy’amakuba n’imibabaro mu Rwanda cyarashize, ubu buri wese uwarokotse n’utararokotse, dukwiye gutahiriza umugozi umwe, twiyubaka ndetse na Gitwe yashenywe ikongera kwiyubaka nk’uko Ubuyobozi bw’Itorero bwabigarutseho.”
Abapasitori n’imiryango yabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gitwe basaga 70 bakaba bari barashyizwe hamwe bizezwa umutekano aribwo babishe kuwa 20 Gicurasi 1994.
Photos-Damyxon
Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.RW-Ruhango.
1 Comment
Ko mutatubwiye ibyo Muzehe Mpyisi yavuze. Jye nafunguye iyi Nkuru kuko nabonyeho ifoto ya Muzehe Mpyisi. None murangije ntacyo mumuvuzeho?
Comments are closed.