ADEPR yasabye abakristo amafranga yo kubaka Hotel hari urusengero rumaze imyaka 16 rutaruzura!!
Hashize imyaka ine hubakwa Hotel yitwa DOVE y’itorero ADEPR mu Rwanda iherereye ku Gisozi, nyuma y’uko bisa n’ibinaniranye kuyubaka byabaye ngombwa ko hitabazwa amafaranga y’Abakristo kuko ngo niyuzura izajya yinjiriza amafaranga menshi iri torero. Gusa bamwe mu bakristo bavuga ko ayo mafaranga bayakwa ku ngufu kandi nyamara hari urusengero ruherereye i Gihundwe rumaze imyaka 16 rutekerejwe kubakwa ariko kugeza ubu rwabuze amafaranga yo gukomeza..
ADEPR imaze imyaka 76 mu Rwanda, ikurikira Kiliziya Gatolika mu kugira abayoboke benshi mu Rwanda, kandi ikagira urusengero hafi muri buri kagali mu Rwanda, bamwe mu bayoboke bayo mu gace ka Gihundwe mu karere ka Rusizi bibaza uburyo ‘inzu y’imana’ (Urusengero) imara imyaka 16 yarabuze uko irangizwa ariko inzu y’ubucuruzi (Hotel) igakusanyirizwa imisanzu mu gihugu hose. Bamwe bakanavuga ko bikorwa ku ngufu.
Umwe mu bakristo ba ADEPR aha i Gihundwe witwa Christopher Mugoboka ati “Biratangaje! Iyo ugeze ahari hatangiye kubakwa urusengero ubu hashize imyaka itandatu ukareba ukuntu habaye ibihuru, wanabona huti huti yashyizweho ngo dutange amafaranga yo kubaka Hotel bituma twibaza niba ivugabutumwa ariryo abayobozi bashyize imbere cyangwa bashyize imbere ubucuruzi.”
Bamwe mu bakristo bavuga ko basabwe gutanga nibura ibihumbi 20 buri umwe ndetse ngo abakora mu bigo by’iri torero ku mushahara wabo uko bahembwe bakatwa amafaranga ibihumbi bitanu (5 000Rwf). Ibyo bamwe muri bo bavuga ko ari ibintu bikozwe ku ngufu atari ku bushake bwa bose.
Urusengero rw’i Gihundwe rwo ngo byemejwe ko rugomba kubakwa mu mwaka wa 2000, imirimo yo kurwubaka itangira mu 2010 ihita ihagarara igitangira, Hotel byatangiriye rimwe yo ngo ishobora gufungura imiryango muri uyu mwaka.
Rev Pastor Jean Sibomana umuvugizi w’iri torero mu Rwanda yabwiye Umuseke ko koko ayo mafaranga yo kubaka Hotel (iri hafi kuzura) yasabwe abakristo kuko ari igikorwa cy’itorero.
Ati “Kandi n’urwo rusenge ruri muri gahunda ni uko byose twabishyize mu ngengo y’imari ya 2010 ariko amafaranga akagenda aba macye duhitamo gusaba inkunga abakristo bacu. Urwo rusengero rwa Gihundwe narwo ruzubakwa naho abo bavuga ko bakwa amafaranga ku ngufu byaba ari ikindi kibazo kuko nta tegeko ririmo twavuze ko umuntu yakwitanga uko angana, ndashimira abamaze kuyatanga ahubwo.”
Hotel iri kubakwa na ADEPR bivugwa ko izuzura itwaye asaga miliyari esheshatu, biteganyijwe ko izafungura imiryango muri uyu mwaka wa 2016.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW
40 Comments
Iyi Hotel ko numvise ko atari iyabo ra?ko ngo ari tekiniki?abantu bose babaye abayuda erega?
Nonese niba atari iyabo yaba ari iyabande?Byose niterambere kandi dukwiriye gushimishwa niterambere muburyo bwose rwose amafaranga nanjye narayatanze ntagahato ahubwo nuko nishimira iterambere ibikorwa remezo sibyumuntu nibyabantu mujye muvuga ibyo mwahagazeho.
ni iy abapasteurs n aba reverants, ubu se ko nabatirijwe muri ADEPR ngatanga n amaturo iriya hotel nyifitemo imigabane? cg nibura nazagenda bakancumbikira ijoro rimwe k ubuntu?
JYEWE NUMVA NKURIKIJE UKO MBYUMVA AMADINI YAGOMBYE KWITA KURI SOCIAL DEVELOPMENT (ABANYADUTARO, ABANA BO MU MIHANDA, ABIHEBYE,…) HANYUMA IBY’UBUCURUZI BAKABIHARIRA ABANDI.
NJYA NGIRA UBWOBA KO IBI TURIMO KUBONA MU MINSI YA NONE BYABA ARI “IKIZIRA, CYAGEZE AHERA”.
Ariko byose bisaba ressources nkuko pastor yabivuze iyi hotel izajya ibinjiriza amafrw azatuma bafasha n abo uvuze!
iterambere ryokwaka ruanda utwabo, babakata umushahara kungufu,nubundi nugukorera abahaze.abashonji bakaguma kwkundi
KEREKA NIBA IYO NZU IZAJYA ICUMBIKIRA ABAGENZI KU BUNTU BITYO N’IJAMBO BATWIGISHA RYO GUCUMBIKIRA BAGENZI BACU (KUKO TUZABIBAZWA) BAKABA BARISHYIZE MU BIKORWA.
IMana Yo mwijuru tabara itorero Ryawe!
Mubanze mucuruze iby’urusengero bizaza nyuma. Amadini acuruza niko amera
ko binteye ubwoba?????Abantu bigisha iyobokamana BAHINDUTSE ABATEKINISIYE BO GUTEKINIKA BATUBESHYA?ahaaaaaaaa
Kiriziya nimwe kandi utunganye
hahahahahahahahaha winsetsa ngo nimwe nonese mwe nta hoteli mugira mureke ADEPR itere imbere di ubundi bari baratinze pe ngo ntibanywa inzoga nazo ziraje hahirwa abakene mu mitima di abazivumbura mubareke nabo bakore iryabo dini wabonye se wawundi wigumuye ataragarutse namwe muzayatanga nyine mwihanganeeeeeeeeeeee
Ikibazo cy’uru rusengero wigishinza gisozi, kuko gisozi yakubakwa narwo rukubakwa.
Ikibazo cy’uru rusengero kirebere mu mitegekere mibi y’itorero.
Ubundi urusengero muri ADEPR rutekerezwa n’abashumba b’amaparuwase ndetse n’abakuru b’itorero hamwe n’abavugabutumwa; rukubakwa n’imbaraga z’abakristo. Umushumba niwe uba ufite intumbero y’uburyo ibyo bizakorwa.
Amara rero kurutekereza, Umushumba w’akarere n’uw’uwururembo bakaba bamukubise mutation y’agatsi n’agahimano; akagenda inzozi atazikabije. umusimbuye ntiyita kuri ibyo, akenshi aza yirebera uko yarinda umwanya ahawe cyangwa ashaka gukuramo aye, abakirisitu nabo bakundaga umushumba woherewe atyo bakifata insengero n’ibikorwa by’amaparuwasi bikadindira bityo.
Inama, mutation ni ngombwa, ariko iz’agahimano n’icyenewabo hatitawe ku ntama zikwiye kuvaho rwose. Abashumba bafite imishinga igaragara bafatiye runini mu maparuwase n’imidugudu; hakwiye kujyaho uburyo bajya batagenda badashohoje ibyo batangiye. Mbibutse ko bitari i Gihundwe gusa, nta Karere utasangamo ingaruka z’iryo yirukanwa ryiswe mutasiyo.
Imana ikomeze itorero ryayo.
Nibahindura itegeko-nshinga ryabo, nabo umushumba ajye abanza “arangize ibyo yatangiye”.
Nshuti munyamakuru ngiye kugusubiza kuko jye ndi Umwe mu ba Kristo ba ADEPR…yego ADEPR yasabye abakristo amafranga yo kubaka Hotel hari urusengero rumaze imyaka 16 rutaruzura! Nibyo kuyatwaka kuko Ibikorwa bya ADEPR hafi byose biva mu bwitange bw’abaKristo bayibarizwamo kandi ababikora tunezerewe tubona umugisha. Ni n’uburyo bwiza bwo kwigira…Kuba Igikorwa cy’ubucuruzi cyashyirwamo imbaraga, ni uko ubuyobozi bugishije inama abaKristo babyanzuye…kuki? kuko hatekerezwa ko ubwo bucuruzi buzafasha muri ibyo bikorwa by’ivugabutumwa mwita ko byadindiye….Kuba urwo rusengera rwaradindiye, ntibivugako bitaduhangayikishije..kimwi n’izindi twubatse mu kwitanga ruzuzura….RERO NDUMVA, NUBWO HAGIRA ABATABANGUKIRA KUMVA KIMWE NI IBISANZWE! IMANA IGUHE UMUGISHA
oya sha mwikomeza kutuvugiraho. niba uwiteka ari mu ruhande rwacu, umubisha wacu yavahe? icyo bapfa ni ukutazemera ko basambaniram.
Gusambaniramo? Isaac we urasetsa p hotel ni hotel, si urusengero….. ubwo se koko ari wowe urumva ari ngamba ki wafata ukabuza abantu gusambanira mu hotel?
Ariko muge mureka gushyushya gusa. Iriya Hotel irubakwa ku nguzanyo ya Banque kuko ari igikorwa cy’amajyambere. Kuyihuza n’urusengero rero sinzi aho mubikura kuko nta Banque yari gutanga crédit yo kubaka urusengero ahubwo batanze iyo kubaka Hotel. Ibi rero iyo mubyanditse musanzwe muze n’imitwe y’aba pentecote bamwe na bamwe mushobora kuza gukoza agati mu ntozi. Njye wenda ahubwo icyo nagaya ni emplacemeny ya hotel kuko Gisozi simpamya neza ko hotel izagaruza ibashe kwishyura ideni ryose. Hotel ni iya Sosiyete ariko n’ubundi iyo Sosiyete yashinze iyi hotel ni iya ADEPR. Ikindi ni uko mushinja iyi comite iriho kandi uyu ari umushinga watangiye mbere y’uko aba bariho bajyaho. Mwaretse kwatsa umuriro bantu b’Imana!!!!!!!!!!!!!!!!
Uti sosiyete ya adepr? Adepr ninde? Iyo sosiete yashinzwe ryali? Dore ibijya bidutera urujijo ngibyo! Nawe se uri umukristo ngo hotel, ngo sosiyete, ngo amacredit….. ntuzi iyo biva niyo bijya..ngo ugomba gutanga amafr kdi umubare runaka… ntiturwanya ibyo bikorwa ariko nibijye ahabona.
UMVA RERO MBABWIRE MWA BAROKORE MWE BA ADEPR
Ivugabutumwa ry’ukuri rihabanye na Business cg ubushabitsi kuko na YESU yasanze abacururizaga mu rusengero arabimena arabasohora ntihagira umukoraho kubera ububasha. Yangaga ko iby’Imana(se) bivangwa n’iby’ubucuruzi nk’uko muri kubigenza. Ni gute mufata intama z’Imana mukazivanamo amafaranga yo kubaka Hotel y’ubushabitsi ngo azava muri Hotel azakora umurimo w’Imana???? Ibyo ni ubucakura bubi bwuje inyungu z’abantu ku giti cyabo ntabwo ari inyungu z’Imana.
Inyungu z’Imana n’ijambo ryayo ni uko rigera kuri benshi kandi igikenewe ntabwo ari amafaranga ahubwo ni IMTIMA Y’ABARIJYANA, nimureke kwihisha inyuma y’Imana mushaka indonke zanyu.
Imana ntabwo ikeneye amafaranga avuye muri Hotel ngo aze akore umurimo wayo, NEVER, Imana icyo ikeneye ni umutima usukuye w’umuntu, uyu mutima ntabwo usonza, ntabwo unanirwa, ntabwo ubura ikintu na kimwe nk’uko mubyitwaza ngo mwabuze ibi n’ibi (bisaba AMAFARANGA) kugira ngo mujye kuvuga ubutumwa bwiza.
Ibi njye niko mbyumva, ariko IMANA yonyine niyo munyabwenge w’ukuri kandi ica urubanza rw’intabera.
IZABABAZA IGIHE YABATUMIYE KWAKA INTAMA ZAYO AMAFARANGA NGO MWUBAKE AMAHOTELI AVAMO AMAFARANGA AJYA MU IVUGABUTUMWA KU NTAMA ZAYO!!!
Yego rata, nta n isoni bari gutuma umukristo yirya akimara ngo amahotel koko….
Iyo umushinga utakiwushoboye urawugurisha ukawuha abandi. Ese ADEPR igurishije iyo hotel hari icyo igihugu cyahomba ko nubundi umushinga wakomezwa nabandi?
Mwo kabyaramwe ba ADEPR, mwagurishije iyo hoteli ibavugisha menshi, maze mugakora ibitabavugisha amagambure! Mwagiye mukura ikibateranya muri mwe! Ko hoteli atarizibuze mu Rwanda ra? Ubwo muyigurishije mwazabura aho mucumbika naho mucumbikara abashyitsi banyu koko? Igikorwa mwaragitangiye, ubu iyo hoteli muyihaye abandi umusanzu wanyu mukubaka igihugu ntiwaba ugaragara!
munyibukije sanibalati na tobia, mureke twubake tutaye ku bicantege
Hotel itagira inzoga ntishobora kunguka. Ibyo ari byo byose iyo hotel izahomba!!!! Kereka nibayiprivatiza.
Ese nigute munja kgusaba inkunga ya hoteri urusegero rwarabaye igihuru mumyaka 16? Yewe mwabaye abacuruzi ibyubutumwa bwera mubufashahasi gusa birababaje
Uvuga adpr nabi ndamuseka ahubwo agaye adepr yakera yo itaragize ibyo igeraho naho iy’ubu iri well strong.ubwose usebanya avuze iki kiduteza imbere.
Usansekeje Francis!
Mu Rwanda abantu baraterekeraga, bararaguzaga, barabandwaga, bararogaga, nta Mana Rurema na Kristo bizeraga. Nkwibutse muri 1939 abantu bavuze ubutumwa bukamamara, nta kagali m Rwanda na Kamwe kadafite urusengero. Byakozwe na nde?
Dufite ibigo byigisha kubara no kwandika muri buri rusengero, amaparuwase akorana na Compassion, Hope international bifasha ubuzima bw’abakristo n’abaturanyi, byatangijwe na nde?
Dufite ibitaro i Nyamata, dufite amashuri abanza n’ayisumbuye menshi, dufite ibigo byakira abantu ( I Muhanga, i Kigali ndetse na Gisenyi) ibyo byakozwe na nde?
Wibaze mu Rwanda nubona itorero rifite abakristo bashimikiriye imizi mubyo bizera nka ADEPR urimbwire. Ibyo byose n’ibindi ntavuze, byakozwe n’abasaza, bikomerezwaho n’abo twibuka ba vuba nka Samuel, … nanakwibutsa ko na Dove itatekerejwe na Tom n’ingoma ye; kandi ibibazo uyumvamo ubu bitigeze bibaho Samuel ayoboye itorero.
Mujye mwubaha abakoreye muri mwe, bitangiye Umurimo batizigama niyo ndanga gaciro. Icyo ugaya muri ibyo n’icyo ushima cyakozwe n’ab’ubu kitabagaho mbere nawe ukimbwire.
Kubaka ibikorwa nk’amahoteri ni byiza kuko bituma igihugu cyacu kirushaho gusa neza ndetse n’agafaranga kakinjira. Ikibabaje gusa ni nkaya madini usanga arwana no kubaka za hoteri kandi insengero zayo ntako zihagaze kandi twaraherutse umuhamagaro w’amadini ari ugusenga no kwamamaza inkuru nziza.
ADEPR bamwe muri kubona muri iki gihe ni iya pirate kuko itandukanye kure niya kera, iyubu yigarurirwe n’ibisambo, abasambanyi n’abasinzi badatinya kubeshya izuba riva.
Ahubwo mbabazwa n’abantu bacyumvako adper izongera ikazuka, yararangiye. Ubuse mwirengagije uko abayoboke bayo basinyishijwe mu manyanga impapuro zisaba manda bakagerekerwaho no kubeshyerwa ngo babikoze ku bushake.
Ese iyo mubona ba revera pasitoro bikorera amakarito yuzuye impapuro ngo bazijyanye mu nteko ntacyo byababwiye? Oya ADEPR yararangiye nimuyireke ubu yabaye umushinga waba rwiyemezamirimo birira iby’indangare nkuko gitwaza yabikoze.
Ese reka mbibarize, iriya hoteri ntizacururizwamo inzoga? Nta ndaya zizayikandagiramo? Ba revera bazadusubize niba iryo faranga bazaryitesha. Ese umuyoboke wa adepr ivuruguswe nibajya bayijyamo bazajya bagabanirizwa ibiciro ko aribo bayubatse? Mwataye inzira y’agakiza.
Mwanditsi w’iyi nkuru n’abandi batanze ibitekerezo, mureke gushyushya imitwe y’abantu ku busa! Ndi umukirisitu wa ADEPR ariko sinzi aho baka amafaranga ku ngufu ari he! Itorero kubaka ibikorwa byarifasha mu iterambere ikibazo kiri he? Mwagiye mureka gukabya no gusebanya! Ba Sanibalati na ba Tobiya nimuceceke kuko ntimuzatubuza kwiyubakira itorero n’igihugu!!!
Ese Kalisa nkubaze yenda unsubize,
Itorero ry’Imana rikwiye gukora ubushabitsi akaba aribwo rishyira imbere kurusha kubaka inzu y’Imana??
Unsubize udaciye ku ruhande, mu gisubizo cyawe niho ndi bubone ko uri umukristo w’ukuri cg uri umushoramari mu bukristo
@Rodha, insengero ADEPR yarazubatse ni nayo mpamvu muri buri kagari kose k’u Rwanda zihari, ibyo wita ubushabitsi intego yabyo ni ugushyigikira umurimo w’Imana harimo no kubaka insengero. Ese ko Pawulo yabohaga amahema wambwira icyo yayakozaga, ubwo se nawe yabaga yibereye mu bushabitsi? Mujye mureka gukabya!
@Kalisa: Ikibazo gikomeye si ubucuruzi kuko burakenewe. Ariko ubucuruzi bwa hoteli burimwo risks ADEPR itagira icyo ikoraho: inzoga, abaza gusambanira mu yo, nibindi. Nose se iyo Bibiliya ivuga ngo twirinde, ntiba idusaba gushishoza niba ibyo tugiye gukora nta mwuma mibi ya byihishamwo! Paulo yabohaga ibikapu ariko nta risks zarimwo nkizo mvuze. ADEPR icuruza ibitabo ariko ntawubigaya kuko nta risks zirimwo. Ariko se wumva hoteri nta riska zirimwo? Nugupfa se kuyora byose nta gushishoza utwawe nifaranga gusa?
Ariko ngira ngo mwese buri wese ari kuvuga ibijyanye nirangamutima rye! Iyo uvuze umurimo w’Imana buriya uba ushaka kuvuga iki? Ni ryari hateguwe gahunda y’ivugabutumwa hakabura ubushobozi bwo kurikora igisubizo kikaba ko hashakwa hotel yo kuzagikemura? Muzarebere kuri bagenzi banyu ba Badivandiste b’umunsi wa Kalindwi.
INYOTA Y’IFARANGA IRIHO MURI IBI BIHE NTAWE IZASIGA HABE N’ABIBWIRAGA KO BAHAGAZE(BARITONDE BATAGWA). Amadini hafi ya yose yashotse muri BUSINESS! Diocese Gatolika ya Cyangugu umutrkamutwe ntiyabariye amafaranga ngo yagombaga kubaka Hoteli akigendera?! Kandi yari inguzanyo ya Banki?! Diocese Gatolika ya Kibungo abatekamutwe ntibawuyitekeye umushinga wa Stella na Gemeca bigahomba Musenyeri akeguzwa kugeza ubwo Amaparuwasi yirirwa asaba inkunga abakiristu yo kwishyura za miriyoni zatikijwe n’abazi kurya?! Amadini yinjiye mu bucuruzi aho muri Kigali ibigo by’amashuri bimwe babigize Privee zisoromamo abaturage agatubutse ku buryo ikigo cy’ishuri rimwe gishobora kwinjiza miriyoni zirenga 200 ku mwaka kandi bitasoze! Ni bangahe bafite inganda bapfa kuyinjiza?! ADEPR nayo yarebeye muri iyo ndorerwamo isanga igomba kwinjiriza mu mahoteli nk’uko Gaturika nayo yabitangiye! Njye nabifuriza business nziza. Ubwo rero ni ugushaka uburyo natwe tugabanya amaturo kuko Kiliziya zatangiye kwishakira izindi nzira zo kwigwizaho imitungo batabanje kunyura ku bakirisito/tu babo!
Umusigiti wo mu mujyi wabaye business ushatse wese afatamo umuryango agacuruza da!None njye nzatanga inzu yanjye ninyikodesha na NGO ngo nibavemo bajye gukodesha amazu y’abakire mu mujyi! Ko nibuka ko ibikorwa by’amadini biba bitagamije inyungu ahubwo biba bigira ngo byunganire mu gufasha abanyantrgr nke haba ku mutima no mu mibereho isanzwe ubu bakaba barahinduye iyo mitungo business kandi baraherewe ubuntu kubera izo objectif nziza. Igihe ntikigeze ngo bajye bishyura imisoro nk’abandi bose?
Njye ntacyo nabona cyo kuvuga gusa politique ya SIBOMANA yaranyemeje 2!!!!! ariko nimureke ibyahanuwe bisohore
Ndabasuhuje cyane
Munyamakuru, wivunika ujya Gihundwe, gushaka urusengero rutuzuye. Uzajye hano kuri ADEPR PAROISSE REMERA muri KIGALI., urwabo narwo rurakabakaba iyo myaka.
Uzajye ADEPR KIMIHURURA (Urwaho rwatangiye 2009) vuba aha rwatangiye gusenyuka.
Aya maparuwase abiri akomeye cyane muri ADEPR , abakristo babwiwe ko inyubako z’insengero baba baretse gutanga amafaranga yazo bagatanga aya Gisozi.
nka Remera haba amateraniro ane ku munsi, babuze n’isakaro kandi kera ku bwa Samweli iyo abakristo bamaraga kwiyubakira urusengero.ADEPR ku rwego rw’igihugu mu gushyigikira ivugabutumwa babaguriraga isakaro.
Amakuru yizewe mfite ni uko ngo byahagaje. hari insengero nyinshi zirimo gusenyuka, ariko kudatanga aya GISOZI ku baririmbyi ngo abapasitori bategetswe kujya banengera ABANZE kuyatanga mu ruhame.
ariko ntawanze iterambere gusa nimumenye ko umurimo w’Imana umuntu awukora kuko bimurimo ntago ari itegeko cg agahato kdi ADEPR irabikomeza nutabikoze abasa nuhejwe bucece iyo aba muri choral ho ashobora no kutemererwa kuririmba ahubwo Imana itabare itorero abantu babaye abacuruzi
ubuyobozi bwa Sibomana burananiwe, gusa nawe mbona siwe umenya politique yaramucanze tu.
gusa situri injiji abakirisito ba adepr turabibona, ibyacumi n’amaturo tuzajya tubigura intebe twicaraho kurusengero nibura nkajya nyibona nkamenya icyo yakoze.
Ku bwa Samuel sinigeze mbona adepr iseba gutya. Gusa ikindi abamafranga agaruka kumukene wo kumudugudu niyo make.
ubwo rero mwisubireho naho ubundi kwitwaza ko twumvira mukadukamamo amafranga ntibikwiye.
Imana ihe umugisha uyu munyamakuru kubw’iyi nkuru kuko aba avugiye benshi.Ariko ubundi ko abo bayobozi numva ko bafashe ideni rya Banki ryo kubaka iyo Hotel cyane ko bajya kubikora batigeze banabimenyesha abakirisitu ngo babyemere cg babihakane, aho kwirirwa bahagarika ibikorwa bisanzwe by’abakirisitu bakubakishije iryo deni hanyuma ayazava muri iyo Hotel akazagenda aryishyura.Keretse niba batizeye umusaruro uzatangwa n’uwo mushinga.Gusa sinumva uburyo iyo Hotel izanakora(Ubwo se ntizaba icuruza inzoga cg ngo ikorerwemo ubusambanyi kandi ibyo bintu ari ikizira kuri ADEPR?Ntekereza ko Hotel itemeye ibyo bintu byombi yahomba).Reka tubitege amaso ariko ADEPR igeze aharindimuka kabisa!Gusa sinemeranya n’abavuga ko abatumva iki gikorwa ari basanibalati na tobiya kuko abo bombi barwanyaga igikorwa cyo kubaka inzu y’Imana si icya business!
Bavandi, Erega iki gihe turimo inyota y ifaranga irakaze! Igitangaje kandi kibabaje nuko nabitwa ngo ni abanyamadini nabo gutandukanya inshingano zabo na Business biragoye barabivanga bikaba agatogo!
Iyo bigeze kuri ADEPR yo irakabije nawe se: Muri politike wagirango nayo ni ishyaka nkayandi, muri Business ni abashoramari bategeka kungufu abakristu kwirya bakimara ngo Bapasteur babeho neza nkaho uwo bayasaba we abyanze !
Umuti: basabe umwuka wera ayobore ubuyobozi bwabo,bamenye inshingano zabo, naho ubundi bararijyana aho rizava bigoranye !
Hagenimana Nicolas
Kigali/Gisozi
Comments are closed.