Digiqole ad

Misiri U20 ngo ije mu Rwanda gutsinda Amavubi

 Misiri U20 ngo ije mu Rwanda gutsinda Amavubi

Ni abasore bakina umupira wo guhanahana byihuse kandi bashaka kugera imbere y’izamu buri kanya

Ikipe y’igihugu ya Egypt y’abatarengeje imyaka 20 yageze mu Rwanda kuri uyu wa kane. Umutoza wayo Moatemed Gamal avuga ko aje mu Rwanda gushaka amanota atatu atsinze Amavubi U20 iwayo.

Umutoza mukuru Moatemed Gamal arashaka intsinzi mu Rwanda
Umutoza mukuru Moatemed Gamal arashaka intsinzi mu Rwanda

Ku cyumweru tariki 22 Gicurasi 2016 Amavubi y’u Rwanda U20 azakira  Misiri mu mukino ubanza wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Zambia mu 2017.

Egypt yageze mu Rwanda kuri uyu wa kane yahise ikora imyitozo ku kibuga cya FERWAFA i Remera, nyuma y’iyo myitozo, umutoza mukuru wayo atangariza Umuseke intego imuzanye mu Rwanda.

Moatemed Gamal yagize ati: “Twari tuzi ko tuzakina na Uganda. Nyuma tubwirwa ko ari u Rwanda. Ntacyo byaduhinduyeho kuko ni ibihugu byombi byo mu karere kamwe, binari ku rwego rumwe muri ruhago. Ndumva twiteguye neza kandi tuje gutsinda. Iyo ubonye amanota yose uri hanze, bigufasha mu mukino wo kwishyura, kuko ntabwo ukinira ku gitutu. Nibyo tuje kugerageza hano mu Rwanda.

Gamal yakomeje ati “Benshi ni ubwa mbere tugeze mu Rwanda, twabonye ari igihugu cyiza, twakiriwe neza cyane. Dukeka ko n’ikipe y’u Rwanda ari nziza, gusa mu ngimbi ntituyizi ho byinshi. Turimo kwitegura neza, ibindi tuzabisanga mu kibuga.”

Abakinnyi ba Egypt bazahangana n’Amavubi y’abataregeje imyaka 20:

Mohamed Mahmoud Ali, Omar Radwan, Ramadhan Sobhi (kapiteni), Tamer Mohamed, Mostafa Faramawy, Ahmed Aboulfetouh, Ali Hussien Ali, Ahmed Ramadhan, Mohamed Elghandour, Mohamed Abdelsalam, Salah Mohsen,Mostafa Mahmoud, Ahmed Mostafa, Ahmed Hamdy, Omar Ragab, Akram Tawfik, Osama Galad, Naser Maher, Mostafa Mohamed, Ahmed Hany, Khaled Hagagy and Amr Elsway

Abatoza n’abayobozi: Eng. Ahmed Megahed (umutoza mukuru), Moatemed Gamal (umutoza wungirije), Ahmed Farouk (umutoza wungiriije wa kabiri), Adel Mahfouz (Team Manager), Amr Abdel Salam (umutoza w’abanyezamu), Ahmed Salah (undi mutoza wugirije), Alaa Shaker (umuganga), Mostafa Elmonairy (umuganga), Mohamed Salah, Khaled Ibrahim, Eid Soliman, Mahmoud Soliman (abayobozi).

Umukino wo kwishyura uzabera i Cairo hagati ya tariki 10-12 Kamena 2016.

Imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika, izabera muri Zambia hagati ya tariki 26 Gashyantare na  12 Werurwe 2017.

Bakoreye imyitozo ku kibuga cya FERWAFA
Bakoreye imyitozo ku kibuga cya FERWAFA
Umutoza mukuru Moatemed Gamal, n'umwungirije Ahmed Farouk mu myitozo yo kuri uyu wa kane
Umutoza mukuru Moatemed Gamal, n’umwungirije Ahmed Farouk mu myitozo yo kuri uyu wa kane
Bageze mu Rwanda bahita batangira imyitozo
Bageze mu Rwanda bahita batangira imyitozo
Ni abasore bakina umupira wo guhanahana byihuse kandi bashaka kugera imbere y'izamu buri kanya
Ni abasore bakina umupira wo guhanahana byihuse kandi bashaka kugera imbere y’izamu buri kanya

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish