Digiqole ad

Amavubi yo guhangana na Mozambique na Senegal yahamagawe. Rushenguziminega baramureka

 Amavubi yo guhangana na Mozambique na Senegal yahamagawe. Rushenguziminega baramureka

Rutahizamu w’Amavubi Quentin Rushenguziminega, Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste Migi bairimba indirimbo y’igihugu mbere y’umukino.

Mu itsinda H, Amavubi agomba gukina umukino wo kwishyura na Mozambique tariki 4 Kamena 2016 kuri Stade Amahoro mu gushaka ticket y’igikombe cya Africa cya 2017. Kuri uyu wa kane umutoza w’ikipe y’igihugu yatangaje amazina y’abakinnyi 29 b’ibanze yahamagaye mu kwitegura uyu mukino.

Rutahizamu w'Amavubi Quentin Rushenguziminega, Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste Migi bairimba indirimbo y'igihugu mbere y'umukino.
Rutahizamu w’Amavubi Quentin Rushenguziminega utaratsindira igitego u Rwanda ntabwo iyi nshuro yahamagawe. Aha yari kumwe na  Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste Migi  bo uyu munsi bahamagawe

Muri aba bakinnyi kandi niho hazavamo abazakina umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Lions de la Telanga ya Senegal umukino uteganyijwe tariki 28 Gicurasi uyu mwaka.

Mu bakinnyi bashya bahamagawe mu Amavubi ya none harimo ba myugariro ba Rayon Sports  Emmanuel Imanishimwe na Thiery Manzi hamwe n’umukinnyi wo hagati wa Mukura Niyonzima Ali.

Abandi bakinnyi bahamagawe barimo abakina hanze batandatu;  Haruna Niyonzima (Yanga, Tanzania), Mugiraneza Jean Baptista (Azam, Tanzania),  Abouba Sibomana na Jacques Tuyisenge ba Gor Mahia, Salomon Nirisarike (Sint-Truiden, Belgium) na Elias Uzamukunda (Le Mans, mu Bufarasnsa).

Iyi kipe ariko ntabwo yahamagawemo Quentin Rushenguziminega ukinira ikipe ya Lausanne Sport mu Busuwisi.

Umukino ubanza muri Mozambique Amavubi yarawutsinze ku gitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ernest Sugira.

U Rwanda  mu itsinda H ruhagaze ku mwanya wa kabiri n’amanota 6 runganya na Ghana ya mbere, aya makipe yombi akazahura muri Nzeri uyu mwaka.

Urutonde rw’agateganyo rwahamagawe:
Abazamu:
Ndayishimiye Eric (Rayon Sports), Mazimpaka Andre (Mukura), Ndoli Jean Claude (APR), Nzarora Marcel (Police)

Myugariro: Rusheshangoga Michel (APR), Omborenga Fitina (SC Kiyovu), Ndayishimiye Celestin (Mukura), Sibomana Abouba (Gor Mahia,Kenya), Imanishimwe Emmanuel (Rayon Sports), Nirisrike Salomon (STVV, Belgium), Bayisenge Emery (APR), Rwatubyaye Abdul (APR), Kayumba Soter (AS Kigali) na Manzi Thierry (Rayon Sports)

Abo hagati: Bizimana Djihad (APR), Nshimiyimana Imran (Police), Mugiraneza Jean Baptiste (Azam, Tanzania), Mukunzi Yannick (APR), Niyonzima Ali (Mukura), Habyarimana Innocent (Police), Sibomana Patrick (APR), Iranzi Jean Claude (APR), Hakizimana Muhadjiri (Mukura), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports), Habimana Yussufu (Mukura), Niyonzima Haruna (Young Africans)

Rutahizamu: Usengimana Danny (Police), Uzumakunda Elias (Le Mans, France), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya) na Sugira Ernest (AS Kigali).

Ikipe yahamagawe igomba guhurira kuri Golden Tulip Hotel i Nyamata ku cyumweru igatangira imyitozo kuwa mbere nk’uko Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryabitangaje.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ku bwanjy nari kureka Elias Uzamukunda kuko nabonye yarazanye nyakubahwa nk’abacuruzi.

  • Nubundi Rushenguziminega ntacyo yamariye Amavubi kbs yari intore

  • iyi kipe ndabona imeze neze
    izabikora ntashiti

Comments are closed.

en_USEnglish