Iranzi ashobora gusanga Tuyisenge muri Gor Mahia
Iranzi Jean Claude ukomeje kwitwara neza mu ikipe ya APR FC nyuma ya AZAM iheruka kumushaka, ubu na Gor Mahia iri kumwifuza nk’uko umunyamabanga wayo abyemeza.
Iranzi Jean Claude ukina hagati ubu niwe umaze gutsinda ibitego byinshi mu ikipe ye (7), biyifashije gukomeza kuyobora urutonde by’agateganyo.
Nyuma yo guhindurirwa umwanya akava ku gusatira aciye ibumoso, agakina inyuma ya ba rutahizamu, Iranzi w’imyaka 25 aherutse no gufasha ikipe y’u Rwanda kugera mu mikino ya 1/4 ya CHAN yaberaga mu Rwanda, Iranzi yatanze imipira ine yavuyemo ibitego.
Umunyamabanga wa Gor Mahia, Ronald Ngala yabwiye Umuseke ko nabo bazi ko Iranzi ari umukinnyi mwiza kandi bifuza.
“Ubwo twakurikiranaga Tuyisenge twabonye abakinnyi benshi beza mu Rwanda. Kandi abakinnyi bava mu Rwanda (Nizigiyimana Karim Makenzi, Abouba Sibomana, Kagere Meddy, Tuyisenge Jacques) baakomeje kudufasha mu myaka ishize.
Turimo kugerageza kubaka ikipe ishobora kuzahangana ku rwego rwa Africa mu gihe kirambye. Niyo mpamvu bidusaba abakinnyi beza kurusha abandi.
Iranzi Jean Claude ni umukinnyi mwiza, dukeneye. Twaramurebye kenshi, muri CECAFA, muri CHAN no mu yindi mikino ikipe y’u Rwanda ikina. Gusa kugura umukinnyi by’umwihariko umunyamahanga hano bigira inzira bicamo. Nitumara kuganira n’abatoza, tuzareba niba bishoboka ko twazana na Iranzi mu ikipe yacu. Gusa si gahunda navuga ko iri vuba. Bizatekerezwaho n’abo bireba.” – umunyamabanga wa Gor Mahia, Ronald Ngala
Nyuma y’umukino APR FC yatsinze mo Kiyovu sports 2-0, Iranzi Jean Claude yabwiye itangazamakuru ko nawe abona hageze ngo asohoke mu Rwanda ajye gukina hanze.
Kugeza ubu bivugwa ko n’ikipe ya AZAM, iherutse kugura Mugiraneza J.Baptiste nayo igikurikirana Iranzi ngo ibe yamugura.
Nyuma yo kuva mu makipe y’abana ku Kimisagara, Iranzi Jean Claude yatangiriye ruhago muri Kiyovu Sports mu 2006. Nyuma y’imyaka ibiri yaguzwe na APR FC ubu amaze gukinira imyaka umunani (2008-2016).
Yatangiye gukinira ikipe y’igihugu Amavubi tariki 21 Kamena 2008, kugeza ubu.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
2 Comments
Bhahahahahhahah Roben ubu ayamakuru ntimuba mutubeshya koko ndavuga imyaka yabakinnyi muti iranzi ybu afite 25yrs kand amaze imyaka 8yrs muri APR kandi yamuguze muri kiyovu amazemo 2yrs ese koko duteranyije ko mbona ari 10yrs bivuzeko yatangiye afite 15yrs? sha imyaka yabakinnyi bo murwanda nako yabanya Africa irancanga kabisa. gusa mwifurije ishya nihirwe agira umuhate nakomereze aho
Imyaka iri mu byangombwa by’abakinnyi niyo iba yanditswe mu nkuru.
Comments are closed.