Digiqole ad

Kibeho: Umugabo w’imyaka 51 yatemye mushikiwe, amuziza 100 000Rwf

 Kibeho: Umugabo w’imyaka 51 yatemye mushikiwe, amuziza 100 000Rwf

Nyaruguru – Mu murenge wa Kibeho kuwa kabiri tariki 17 Gicurasi umugabo witwa Laurent Nsanzabaganwa w’imyaka 51 yatemye mushikiwe Drocella Mukamunanira mu mutwe hafi kumwica ubwo bari bagiye mu irangizarubanza ryasaba uyu mugabo kwishyura mushikiwe amafaranga ibihumbi ijana.

Mukamunanira ngo amafaranga yishyuzaga musaza we Nsanzabaganwa ni ay’akazi yamukoreye ko gutera ibiti ishyamba rye aramwambura kugeza ubwo yitabaza inkiko akaburana agatsinda.

CIP Andre Hakizimana Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo avuga ko ibyabaye ari ikintu kibabaje ndetse kinatangaje kubona umuntu ashobora guterura umuhoro agatema umuvandimwe we bapfa ibihumbi 100 gusa.

CIP Hakizimana yavuze ko ubu bugizi bwa nabi bwabaye kuwa kabiri saa saba z’amanywa mu kagari ka Kibeho umudugudu w’Akayange (Aho aba bombi batuye) ubwo harangizwaga urubanza rwaciwe n’urukiko mu 2013.

CIP Hakizimana yabwiye Umuseke ko bikimara kuba Mukamunanira yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kibeho naho musaza we Nsanzabaganwa akaba yarahise atabwa muri yombi n’inzego z’umutekano ubu akaba afungiye kuri station ya Police ya Mata.

Uyu muvugizi wa Police mu Majyepfo avuga ko byagaragaye ko Nsanzabaganwa ashobora kuba yari yateguye ubu bugizi bwa nabi kuko kuva igihe urubanza rwakatiwe kugeza ubu rugiye kurangizwa akazana umuhoro agatema mushiki we ari ikintu yari yatekereje mbere.

CIP Hakizimana avuga ko Police isaba abanyarwanda kubana mu mahoro no mu gihe cy’ubwumvikane bucye abantu bakirinda ibikorwa by’urugomo kuko bihanirwa n’amategeko kandi ingaruka mbi zabyo zigera no ku miryango y’abagize urugomo

Joselyne UWASE
UM– USEK.RW

2 Comments

  • izi ni interahamwe zafunguwe zatangiye no kwica imiryango yazo si rimwe si kabiri,niyo mpamvu nuhishira umwicanyi ngo mufitanye isano ejo ni wowe azirenza,njye sinshobora ku umuntu wishe abandi njye yandeka ngo dufitanye isano nahunga kabisa.

    hari uwo bigeze gufungura biteye kabiri yica umugorewe ngo ni uko amubwiye ngo inka yari isanzwe ifite gikamwa ngo ubwo yumviseko yamucaga inyuma aba amwashije umuhoro niba atari umuhini agwa aho.

    • Mr Ngabo it seems you don’t follow our President’s advice. Where in this article it was mentioned that this killer was interahamwe? Get your facts straight brother or find some help. With people like you, reconciliation has a long way to go.

      No hard feelings

      Lily

Comments are closed.

en_USEnglish