71% by’ingengo y’imari ya MYICT ijya Iwawa ‘kurohora abarohamye’
*Ikigo ngororamuco cy’abagore harabura amafaranga ngo cyubakwe
*Ingufu nke zishyirwa mu gukumira ko urundi rubyiruko rujyanwa Iwawa
*Umwaka utaha abajya Iwawa bazikuba kabiri bagere ku bihumbi bine
Minisitiri Philbert Nsengimana n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga kuri uyu wa gatatu bari imbere ya Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu y’Inteko Ishinga Amategeko aho basobanuye ko hakiri imbogamizi y’amafaranga kugira ngo hubakwe ikigo ngororamuco cy’abagore n’abakobwa, kandi ko kugeza ubu 71% by’ingengo y’imari yagenewe ibikorwa by’urubyiruko ijya ku kigo cya Iwawa naho 29% akaba ariyo ajya mu bikorwa byo gukumira ko urundi rubyiruko rwakwishora mu biyobyabwenge rukangurirwa gukora no kwiga.
Mu Nteko basobanuraga ku mbanziriza mushinga y’ingengo y’imari y’imyaka itatu iri imbere, ndetse n’uko bakoresheje imari iheruka bahawe umwaka ushize. Bamaze kubisobanura abadepite babajije ibibazo bigera kuri 50 nabo bagenda babisubiza.
Icyatinzweho ni ikirebana n’urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa rwasaritswe n’ibiyobyabwenge, hamwe n’imikorere y’ikigo cya Iwawa n’aho umushinga wo kubaka ikigo ngororamuco yagenewe abakobwa n’abagore kizubakwa i Gitagata ugeze.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko kubaka iki kigo cy’i Gitagata byazatwara miliyari zirindwi y’u Rwanda, bikaba byakorwa mu ngengo y’imari y’imyaka itatu iri imbere kuko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha bamaze kwemererwa miliyoni 180 gusa kuri uyu mushinga. Ikintu bavuga ko ari imbogamizi kuribo ituma badashobora gutangira imirimo yo kubaka i Gitagata.
Iki kibazo abadepite bagitinzeho babaza niba iki kigo kizarindira indi myaka itatu yo gukora ingengo y’imari ngo kibone kubakwa.
Iyi Minisiteri yasabye abadepite n’abashinzwe ingengo y’imari ko yakongererwa kuri ziriya miliyoni 180 kugirango babashe gutangira kubaka.
Umuyobozi ushinzwe ingengo y’imari muri MINECOFIN yavuze ko izi miliyono 180 bahawe ari 20% y’umushinga wose yo gutangira nk’uko amategeko abiteganya.
Abadepite basabye Minisitiri nabo bafatanya kwigira hamwe bakavuga ayo bashaka ko baba bahawe kugira ngo batangire imirimo yo kubaka iki kigo.
Iwawa niho hajya imari nini ya MYICT
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga yavuze ko 71% by’ingengo y’imari yagenewe ibikorwa by’urubyiruko ishyirwa kigo ngororamuco ku kirwa cya Iwawa ( Iwawa Rehabilitation and Vocational Skills Development Center). Ibindi bikorwa byo gufasha urubyiruko bigasaranganywa 29% isigaye.
Aha yavuze ko ari ikibazo gikomeye kuko ingufu nyinshi zishyirwa mu kurohora abamaze kurohama, naho mu kurinda ko abandi barohama hagashyirwamo nke bigatuma abarohama bakomeza kwiyongera.
Yavuze ko ikigo cy’Iwawa hari umushinga wo kugihindura ikigo kigenga kidakoresha ingengo y’imari ya Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga.
Minisitiri Nsengimana yavuze kandi ko iki kigo muri gahunda y’igihe kirekire Iwawa hazaba ikigo cy’ikitegererezo kigisha imyuga.
Yijeje abadepite ko Minisiteri y’urubyiruko izakomeza gukorana n’izindi nzego bireba bakagabanya urubyiruko ruta amashuri rukishora mu biyobyabwenge kugeza rujyanywe Iwawa.
Abakuze bishora mu biyobyabwenge bon go bakwiye gufatirwa ingamba zirimo ibihano mu rwego rwo gukomeza kugabanya umubare w’abajyanwa Iwawa.
Umwaka utaha ariko umubare w’abajyanwa Iwawa ngo uzikuba kabiri uve ku 2 000 ujye ku 4 000. Naho abangana na 90% by’abajyanwa Iwawa ngo ni urubyiruko ruba rwataye amashuri.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
19 Comments
nonese Koko 2000 nibo batwara 70% bya budget ubwo mwabyemeye Koko aha twibuke ko bahaba bakora ibintu(intebe ,uyubati,imyenda kandi nibwirako ko byose bigurishwa )
Ino ministry irababaje. 70% bya budget bikajya ku kigo cya mayibobo. Ni akumiro niba ibyo mwanditse aribyo.
ibi byo kuvuga ngo ako kayabo k’amafranga kajya mu kurohora abamaze kurohama, naho 21% gusa ikajya mu kurinda abandi barohama hagashyirwamo make nta bwenge bulimo ni nko kuvura abantu ahateye icyorezo nka cholera warangiza ugakomeza kubima amazi meza n’isukuri bigatuma n’abazima bafatwa.
Ikindi nibaza kandi gitumye mbona ko mutekinika mudatekereje mukageraho mwivamo komuvugango 79% zijya iwawa kurohora naho 21% zikajya mu kurinda urubyiruko kujya mubiyobyabgenge nonese ko tuziko iyo ministere ishinzwe n’ikoranabuhanga ICT yo ntacyo muyikoraho cyangwa se nta n’urumiya muyitangaho ko tuziko ari nayo ihenze
Wowe wunveko ari budget igenewe URUBYIRUKO. Aya ICT arukwayo. Muzajijuka mute mutazi gusoma? Puuuuu!
Umunyamakuru yanditse ngo “Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga yavuze ko 71% by’ingengo y’imari yayo ishyirwa kigo ngororamuco ku kirwa cya Iwawa ( Iwawa Rehabilitation and Vocational Skills Development Center)”
None wowe ko uzi gusoma ibyo uvuga urabikura he muri iyi nkuru ? Umunyamakuru aravuga ko 71% by’ingengo y’imari ya MYICT ijya Iwawa ‘kurohora abarohamye’…naho wowe ukaza hano kwishongora ngo abantu ntibazi gusoma, ariko wowe urasoma amacuri kabisa !
Rubya we uragaciye ntubuze byose
@Longman, wikwirirwa wibaza byinshi, abantu baratekinika bakagera aho nabo batibuka ibyo batekinitse n’ibyo bavugishijeho ukuri. None se tuvuge ko nta na operational costs zisaznwe za Ministri bagira, abakozi bayo se ntibahembwa, ICT se ntacyo bashyiramo ? Ni akumiro gusa ! umuseke.com najya mbemera mu kugerageza gutegura inkuru neza ariko ndabona ururi mu nka ari narwo ruri mu ngurube.
Rimwe na rimwe abayobozi dufite sinzi niba ibyo bavuga baba babirose. Kwegurira ibintu byose abikorera kugiti cyabo ngo Iwawa nayo izegurirwa abikorera mushobora kunsobanurira abari kumurongo wo gufata uwo mushinga? Ubwo nyuma bazaza kutubwirako uwo muntu umushinga nako ikigo cye gihembwa na ministeri yu rubyiruko cyangwa yuburezi.
Ibyo se uvuga ni ibiki ? N’igihugu cyeguriwe abikorera ku giti cyabo none wowe uracyaririra Iwawa, Iwawa se ni iki ko ari agatonyanga mu nyanja.
Hummm! Ntawe ujya impaka n’umuhamba! Hirya no hino kw’isi abanyepoliki bari mu mpaka zikomeye zijyanye no gucunga neza ibya rubanda( Afurika y’epfo, Bazil, Venezuela, France,Belgium, Philipine…) mugihe abacu bo badamaraye mu gusesagura n’uducye twari dufite ntawe uterwa ubwoba n’uko yabibazwa kuko abaturage batajya mu mihanda ngo bamagane ubwo buriganya. Nigute amafaranga yo kurwanya icyorezo yarusha ubwinshi ayo kucyirinda?! Urubyiruko ruri i Wawa ntirurusha ubwinshi urwandagaye hirya no hino mu gihugu kandi ruri candidate yo kuzajyanwayo. Iyo ministeri rero yumva ko umukiro w’urubyiruko ari ukujyanwa i Wawa ndumva yakurwaho hagashyirwa imbaraga mu kurwanya ko batajyanwayo. Cyangwa niho rya siragira ry’abayobozi basimburanaga kujya Arusha(ryavuzwe na H.E mu mwiherero w’abayobozi)ryimuriwe ntitwarabukwa! Mbagiriye inama mwakwisubiraho naho ubundi hari igihe twazasanga hari bamwe mu bayobozi bagumishijwe i Wawa nabo bagafata kuri iryo kosi!
Uyu Minisitiri Philbert Nsengimana yari akwiye gusimburwa hagashyirwaho undi, kuko ubona ko mu byo akora nta busesenguzi buhagije akora, ndetse rimwe na rimwe usanga nta n’ubushishozi buhagije burimo. Ariko cyane cyane ikibazo afite ni uko atiyizeye bihagije, ubona asa n’umuntu ukorera ku bwoba, ibyemezo bifatwa muri MYICT usanga bisa naho atari we ubifata. Hagomba kuba hari abanyabubasha bamwubwira bati kora ibi, we agafpfa kwemera kubikora “les yeux fermés”.
Ubundi Minisitiri yakagombye kuba umuntu ufite ubunararibonye buhagije muri Politiki rusange y’igihgu, kandi akaba ari umuntu ushobora gutegura gahunda y’ibikorwa bigari bya Minisiteri ye, akaba anafite ubushobozi bwo gushyira iyo gahunda mu bikorwa nk’uko abiteganya. Agomba kuba ari umuntu uzi kwifatira ibyemezo bijyanye n’inshingano afite nka Minisitiri.
Kiriya kigo cya Iwawa ni urukozasoni ku gihugu cyose. Byerekana uko abategetsi bacu batekereza ku miyoborere y’abaturage. Bitaniye he no kohereza abakobwa batwite kw’ijwi. Hagombye kuboneka indi politike yo gukemura ibibazo uretse kubohereza iwawa. Iwawa ni nka Guantanamo ikwiye gufungwa. Minisitiri Philbert ntabwo ashobora kugira confidence urebye imyaka afite
Nta gishya munsi y’izuba, byose byahozeho !
IWAWA harangiza kurusha uko hagorora . mukoze ubushakashatsi mwasanga nta na 13% yabana burwanda bangirijwe iwawa nta na 13 % bakora cyangwa batunzwe nibyo muvuga mubigisha kuri icyo kirwa . nawe se niba mubita abana . ufasdhe umuntu umujyanye kure y umuryango we , umuhoza mumyitozo nkiyagisirikare , ngo aha uramugorora , ahubwo uba umugoretse kurushaho. uziko ba rusahurira munduru . mumaze kurenza igipimo . 71% byingengo y imali igenewe urubyiruko ijya iwawa ?. ibbi bitrababaje kandi biteye agahinda ntanubwo byari bikwiriye no kumenyekana . ushobora gute gokoresha amafaranga angana gurtyop mubikorwa byo kwangiza abantu . kwangiza abana burwanda . . ntago ushobora gukoresha ayo mafaranga angana gutyo mubikorwa byo gukamuramo abantu ubumuntu ngo nurangiza uvuge ngo ejo hazaba heza . IWAWA cyangwa se ingando . ntaho bitaniye nimyitozo yagisirikare rwose ibi uwaba atabizi nuwaba yirengagiza . imibereho yiwawa . ikamuramo abantu ubumuntu .
Burya ngo utabushya abwita ubumera koko ese mbere y uko muhakana mukanashyiramo umunyu mwaba byibuze mwari mwahagera ngo mubone guhakana ko ayo mafaranga yose atajyayo wasanga ahubwo ari na make nayo adahagije kuko burya kurera birarushya cyane cyane abana babahungu ibibatunga bisaba kuba wifite bihagije. tujye yego tunenga ariko tumenye no gushima ,njye ntacyo nashinja MYICT kuko nubundi bose bajya iwawa banga ariko iyo bagezeyobose bavayo bicuza igihe bataye mu biyobyabwenge ndetse bafite ningamba nshya.
Mu kinyarwanda baca umugani ngo IGI RYAHANNYE INYONI BITANGANA ndumva imyaka ya minister itakagombye kuba ari ikibazo ibi rwose byaba ari bimwe ngo ubuze icyo utuka inka aravuga ngo dore icyo gicebe cyayo, kuko kuba ushaje ntibivuga ko ari wowe wagatanze umusaruro , aho muribeshya ,ngirango kuva yayobora iyi minisiteri rwose urubyiruko rugenda rugaragaza impinduka muri byinshi byaba ibyo kwiteza imbere yewe no no kwigaragaza mu binjyanye n ikoranabuhanga mu ruhame rw amahanga . ese muragirango ajye aza abasange mu ngo zanyu umwe kuri undi. ibyo ni ugukabya amahirwe arahari mureke tuyabyaze umusaruro. muzatemebere mu bindi bihugu yewe wenda ibi bidukikije nimugira aho mubona urubyiruko tufite amahirwe nkayo dufite muzansinyare kabisa cg mu mbipe.
Wasanga ubu wicaye ku ibaraza, utegereje ko nyoko ava Nyabugogo n’agataro ngo ashyushye isupu y’inyanya n’akawunga usamure ubundi utambike hirya hano ku iseta gushaka akabule ko gupuriza !
Ubu cya bob ntikirwaye mu mutwe?
Nyamara Bob ibyo avuga ni realites ziriho muri iyi Kigali. “Intore Ntiganya, Ishaka Ibisubizo” uko bayaba bimeze kose ibyo si ikibazo, bipfa kuba byitwa ibisubizo gusa.
Comments are closed.