Digiqole ad

Isoko rya kijyambere ry’amagorofa ane rigiye kubakwa i Rusizi

Mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe, hari kubakwa isoko rya kijyambere ry’ amagorofa ane rizafasha mu kwagura ubucuruzi bukorerwa muri aka karere.

Ahazubakwa isoko rya Kamembe hamaze gusizwa rikazafatana n'iyo nyubako nayo yagenewe isoko
Ahazubakwa isoko rya Kamembe hamaze gusizwa rikazafatana n'iyo nyubako nayo yagenewe isoko

Abacuruzi bo muri aka karere bakaba basaba ubuyobozi bw’akarere ko imirimo y’iyubakwa ry’iri soko yakwihutishwa kuko rije mu gihe barikeneye cyane.

Akarere ka Rusizi gahana imbibi na Congo Kinshasa n’Uburundi karangwamo n’urujya n’uruza rw’abacuruzi n’ibicuruzwa buri munsi, gusa ntahantu hari hahari hanini ho gukoreramo ubu bucuruzi bugenda bwaguka.

Isoko ryari risanzwe ryari rimaze kuba rito nkuko abacuruzi babidutangarije. Emmanuel Hategekimana acuruza ibiribwa muri centre ya Kamembe ati: “Ibi ntako bisa, dutegereje ko batangira kuryubaka gusa, kuko nabyo bisa naho byatinze. Nahubundi twashimishijwe cyane n’iki gitekerezo cy’abashoramari b’i Kamembe

Umuyobozi w’ akarere ka rusizi Bwana Nzeyimana Oscar yatangarije UM– USEKE.COM ko bashaka guha abacuruzi umwanya ugaragara wo gukoreramo ubucuruzi bwabo

Nzeyimana ati ‘:’’uko umugi wacu waruteye, hari abantu benshi bakoreraga ahantu hadakwiye. Ririya soko nirimara kuzura servisi zose tuzazijyana muri ririya soko, bikazafashaka kandi mu iterambere ry’aka karere n’abagatuye”

Kuba bamwe mu bacuruzi binubira ko iri soko rikomeje gutinda gutangira kubakwa, umuyobozi w’ akarere ka Rusizi, yasobanuye ko gutinda kubakwa byatewe n’uko RIC (Rusizi Investment Corporation), sosiyete izubaka iri soko, ikiri gukusanya ibyangombwa byoze bikenewe; harimo no kwemerwa nka sosiyete y ‘ishoramari muri RDB.

Bwana nzeyimana oscar yagize ati: “sosiyete RIC izubaka iri soko yashinzwe mu kwezi kwa 7, iracyari gushaka ibyangombwa byemewe,  twizeye ko mu kwezi kwa mbere 2012 imirimo y’ubwubatsi bw’iri soko iri bube itangiye rwose bihangane bashoje bahishiwe

Biteganyijwe ko iri soko rizuzura mu mu mpera z’ umwaka 2012,  rizatwara amafaranga agera kuri miliyari 1 na miliyoni 200 z’amanyarwada.

Iri soko rikazaba rifite ububiko bw’ ibicuruzwa, Bar, Restora, ibyumba 500 bishobora gukorerwamo  n’amabanki, sosiyete z ‘itumanaho, parikingi n’ ibindi.

Isoko rizafatana n'iyo nyubako yindi bikore isoko rimwe
Isoko rizafatana n'iyo nyubako yindi bikore isoko rimwe

Photos: UM– USEKE.COM

Jonas Muhawenimana
UM– USEKE.COM

5 Comments

  • oh!! ni byiza cyane ko iri soko ryubakwa. Ubundi wageraga mu mujyi wa kamembe, ugasanga isuku ihari idahagije, abantu bacururiza hasi n’ahandi habonetse hose.
    Ni byiza ko iterambere rigera no mu nkengero z’umujyi.
    Mukomereze aho

  • HAAAA, nyabuna Mayor na Gouverneur mutazarigira nk’i BYUMBA/ GICUMBI uzi ukuntu ari isoko ryiza ariko ntirigira UMURIRO iyo bigeze saa kumi aba Localm Defence batangira kwirukana abantu mu gihe gouvernement y’u Rwanda ishishikariza abantu gukora 24/24????????

  • Harya ngo umugi wa kabiri ni BUTARE???? Rahira ko batarimo kuyisiga!!!!!!!!

  • Erega ikibanza bacyeguriye abikorera ku giti cyabo kandi Akarere ka Rusizi katabifitiye ububasha. Mwitege inkurikizi zibi bintu. Ntabwo ubutaka bwa Leta butangwa gutyo keretse inama ya guverinoma ibyemeje kandi bikurikije itigeko rigenga ubutaka mu Rwanda. Mayor Oscar n’abo mufatanyije kuyobora ako Karere, mwisubireho. Ibyo mwakoze ntabwo ari byo. Murimo kuyobya abaturage. Iyo ni ruswa iteye agahinda. Ikindi n’uko iyo nyubako ntabwo ikomeye kuko béton yayo idakomeye( bategereza amezi atatu kugirango béton yume). Yewe Rusizi we ntuteze kuzatera imbere ufite abayobozi b’ibisambo nka Oscar, Vice mayor Marcel na Nirere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

    Pole sana

  • Nanditse ngirango mbwire ubuyobozi bwacu bwa Rusizi nti “ALUTA KONTINUA” Akazi mumaze gukora karagaragarira umuhisi n”umugenzi.
    Hari uwiyise Kamuzinzi no. 4 arayobya abaturage ba Rusizi ateza urubwa abayobozi twitoreye, umuvuduko wamazu yubakwa atangiye arazamuka amasiga mana, imihanda irubakwa kurugero rwiza, indabyo hafi yiyo mihanda ziraterwa, ibibanza byari byarananiranye gutangwa ubu biraboneka Mutara hill hafi ya Magerwa
    Inama natanga nuko habaho gupima ibibanza bihagije bakareka abaturage ubwabo bakibyigurishiriza Akarere kagatanga ibyangombwa no kubisaresha. Mwekwivanga mwigura nigurisha ry’Ibibanza kandi n’Akarere kadafite amafaranga ahagije
    Ndangije nvuga nti Oscar, Marcel, Nirere ntimwite kubyo babavuga ibikorwa byanyu biragaragara.

    Bisangwa wa Bisangwa.

Comments are closed.

en_USEnglish