Digiqole ad

Final: Silverbacks y’u Rwanda irakina na DRCongo

 Final:  Silverbacks y’u Rwanda irakina na DRCongo

‘Silverbacks’ y’u Rwanda ubu iritegura gukina na Congo ku mukino wa nyuma

Mu mikino ny’Afurika ihuza ibihugu byo mu karere ko hagati muri Africa iri kubera mu Rwanda, yatangiye u Rwanda rutsinda u Burundi amanota 15-3 kuri uyu wa kabiri, rukazakina ku mukino wa nyuma na Congo Kinshasa yateye mpaga Lesotho yatinze kuza.

Ikipe y'igihugu y'u Burundi muri Rugby yitwa Intambwe yatsinzwe n'iy'u Rwanda 15 kuri 3
Ikipe y’igihugu y’u Burundi muri Rugby yitwa Intambwe yatsinzwe n’iy’u Rwanda 15 kuri 3

Kuri Stade Amahoro niho iri rushanwa ryatangiye kuwa kabiri tariki 17 Gicurasi riri kubera, ryitabiriwe n’amakipe ane gusa.

Lesotho yatewe mpaga na Congo kuko umukino wari uteganyijwe kuri uyu wa gatatu ariko iyi kipe ikaba itaragera mu Rwanga, ngo irahagera none.

Amategeko y’impuzamashyirahamwe ya Rugby ku isi (International Rugby Board) ateganya ko ikipe ya Rugby igomba kuruhuka iminsi ibiri hagati y’umukino n’undi.

Bityo Congo yahise itera mpaga Lesotho. Congo ikazakina umukino wa nyuma n’u Rwanda tariki 20 Gicurasi.

Ku wa Gatanu taliki 20 Gicurasi 2016 :

Umukino w’umwanya wa gatatu – 14h00: Burundi vs Lesotho
Umukino wa nyuma – 16h00. Rwanda vs DR Congo

‘Silverbacks’ y'u Rwanda ubu iritegura gukina na Congo ku mukino wa nyuma
‘Silverbacks’ y’u Rwanda ubu iritegura gukina na Congo ku mukino wa nyuma

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish