Digiqole ad

Ngoma: Hari abagabo bakibuza abagore babo gutunga konte

 Ngoma: Hari abagabo bakibuza abagore babo gutunga konte

Abari bahari ni abahagarariye abandi mu karere ka Ngoma kuva ku mudugudu bateranye mu nama kuri uyu wa kabiri

Biravugwa na bamwe mu bagore mu karere ka Ngoma ubwo bari bateranye kuri uyu wa kabiri mu nteko rusange y’urwego rw’inama y’igihugu y’abagore muri aka karere. Aba bagore bivuga ko bigoye ko biteza imbere hari abagabo bumva ko bakwiye kubatekerereza. Ubuyobozi bwo buvuga ko iki kibazo gihari ariko kiri kugabanuka ugereranyije no mu myaka ishize.

Abari bahari ni abahagarariye abandi mu karere ka Ngoma kuva ku mudugudu bateranye mu nama kuri uyu wa kabiri
Abari bahari ni abahagarariye abandi mu karere ka Ngoma kuva ku mudugudu bateranye mu nama kuri uyu wa kabiri

Bamwe mu bagore baganiriye n’Umuseke bemeza ko iwabo mu byaro ndetse na bamwe na bamwe mu mujyi wa Kibungo hari abagabo bakibabuza gufungura Konti zabo bwite, umugabo akaza nk’umwishingizi, ngo ahubwo abagabo bakababwira ko bagomba kuguma kuri konti zabo (abagabo) nk’abunganizi bikaba bihagije.

Aba bagore bagore bavuga ko iki ari ikibazo ku iterambere ryabo kuko bakeneye gukorana n’ibigo by’imari nkabo ubwabo kugira ngo biteze imbere, ndetse abafite iki kibazo bakaba batanabona amahirwe amwe ahabwa abagore bifuza gukorana n’ibigo by’imari cyane cyane mu guhabwa inguzanyo z’imishinga y’iterambere.

Umwe muri aba bagore witwa Beatrice Bamurebe wo mu murenge wa Remera yabwiye Umuseke  ati “ Ni ikibazo dufite aho usanga umugore ahora ari umwunganizi kuri Konta y’umugabo yaramubujije gufungura iye. Ubwo tuzatera imbere ryari twe?”

Providence Kirenga umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko icyo bakora kuri iki kibazo ari ugukomeza bakigisha abagabo uruhare rw’umugore mu iterambere ry’umuryango kandi ko nabo bakeneye kwinjira mu gukorana n’ibigo by’imari ngo bateze imbere imiryango yabo.

Mme Chantal Mukarutesi uhagarariye urwego rw’inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Ngoma yavuze ko ikintu cya mbere gituma urugo rutera imbere ari iterambere ry’umugore by’umwihariko,  ibi rero bikaba ngo bigiye guharanirwa.

Inama nkiyi ihuza abagore bahagarariye abandi mu karere kuva hasi ku midugudu iba buri mwaka igamije gukangurira umugore kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Visi Mayor Kirenga Providence avuga ko bagiye gukomeza kwigisha kugirango abagabo bareke abagore babo batunge konte muri banki
Visi Mayor Kirenga Providence avuga ko bagiye gukomeza kwigisha kugirango abagabo bareke abagore babo batunge konte muri banki

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish