Digiqole ad

Rwanda: 44% by’abagore batwite nibo gusa bipimisha inshuro 4 zisabwa

 Rwanda: 44% by’abagore batwite nibo gusa bipimisha inshuro 4 zisabwa

Abagore batwite bashishikarizwa kujya kwa muganga kwisuzumisha ngo bakurikirane ubuzima bwabo n’ubw’umwana

Mu Rwanda abagore bakibyarira mu rugo ni 8%

Ubushakashatsi ku baturage n’ubuzima bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (Demographic Health survey 2015) buvuga ko 15% by’abagore batwite bagira ibibazo by’ubuzima bishobora kubaviramo gupfa, aha habamo nk’umuvuduko w’amaraso n’ibindi…nyamara abagore 44% gusa nibo bipimisha inshuro enye zisabwa na muganga. Abagore bavuga ko kutipimisha hari ubwo usanga ari ubujiji.

Abagore batwite bashishikarizwa kujya kwa muganga kwisuzumisha ngo bakurikirane ubuzima bwabo n'ubw'umwana
Abagore batwite bashishikarizwa kujya kwa muganga kwisuzumisha ngo bakurikirane ubuzima bwabo n’ubw’umwana

Nk’ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ni kimwe mu biri gutuma hari abagore bapfa babyara ku bitaro mu Rwanda, iyi ndwara ikaba ngo yagaragara gusa ari uko umubyeyi akurikiranywe atwite.

Claire Musabyeyezu umuturage w’ahitwa ku ka Gitarama mu karere ka Muhanga yabwiye Umuseke ko abagore bo mu bice by’icyaro batipimisha inshuro enye kubera kutabyitaho bituruka ku bujiji, abandi ubukene.

Musabyeyezu ati “Nk’abakobwa babyarira iwabo abipimisha ni mbarwa kuko baba bafite ipfunwe, ariko ni ubujiji kuko ubuzima bwabo buba buri mu kaga ndetse n’ubw’umwana atwite.”

Undi witwa Nikuze Marie Chantal wo mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga avuga ko ababyeyi bo mu cyaro abenshi bipimisha rimwe gusa ubu ngo bakajya mu rugo bakazasubira kwa muganga bagiye kubyara.

Nikuze ati “Umuntu aba yumva nta mpamvu kuko haba hari nk’uwabyaye gatatu mbere ataripimishije na rimwe, kandi ataranakanguriwe cyane ibyiza byo kwipimisha, ubundi akabyihorera akazajyayo agiye kubyara gusa.”

Dr. Thacien Bucyana ukora muri RBC mu ishami rishinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi  avuga ko umubyeyi utwite ari ngombwa ko yipimisha inshuro enye kugira ngo azabyare bizwi neza ko nta kibazo cyangwa hari ikibazo afite bamenye icyo akorerwa.

Dr Bucyana avuga ko abagore bapfa babyara abenshi baba batarasuzumwe izi nshuro, kuko ngo nk’abicwa n’umuvuduko ukabije w’amaraso akenshi ari uko baba batarasuzumwe mbere batwite.

Mu mwaka ushize imibare ya buriya bushakashatsi bwa Demographic Health survey 2015 ivuga ko 56% by’abagore batwite bipimishije mu gihembwe cya mbere cyo gutwita, ku kugeza kubyara abipimishije nibura ishuro imwe bose hamwe ngo bangana na 99%, ariko abipimishije inshuro enye zisabwa ni 44% gusa.

Iyi mibare ivuga ko ababyeyi bakibyarira mu ngo mu Rwanda ari 8%, naho abagore 90% ngo babyarira mu bitaro bya leta, 1% akabyarira mu bitaro byigenga.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Mu Rwanda arega abenshi ntibasoma

    • HARABURA IKINTU CY’INGENZI: IYI RESEARCH YAKOREWE KU BANTU/BAGORE BANGAHE? NIBA ARI 20,2000, IBIHUMBI 200 CYANGWA SE MIRIYONI 2 BIFITE ICYO BIVUZE. KEREKA NIBA ARI IBANGA (RY’AKAZI)

Comments are closed.

en_USEnglish