Digiqole ad

Innocent Uwimana yatorewe gusimbura Justus Kangwage ku buyobozi bwa RALGA

 Innocent Uwimana yatorewe gusimbura Justus Kangwage ku buyobozi bwa RALGA

Uwimana Innocent (wa kabiri uvuye ibumoso) watorewe kuyobora RALGA.

Mu mpera z’icyumweru gishize hateranye Inteko rusange ya 21 y’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali mu Rwanda RALGA, Iyi nteko yatoye ubuyobozi bushya aho Innocent Uwimana usanzwe ayobora Inama Njyanama y’Akarere ka Gisagara yatorewe gusimbura Justus Kangwage wari umuyobozi w’Akarere ka Rulindo. Iyi nteko kandi yahise inatangaza ingengo y’imari ya 1,894,626,359Rwf izakoresha mu mwaka w’imari wa 2016-17. 41% by’iyi ngengo ngo azava mu misanzu y’abanyamuryango.

Uwimana Innocent (wa kabiri uvuye ibumoso) watorewe kuyobora RALGA.
Uwimana Innocent (wa kabiri uvuye ibumoso) watorewe kuyobora RALGA.

Iyi nteko yateranye hari na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka wabwiye abayobozi bashya mu turere ko bagiye guhura n’akazi gakomeye ariko kugakora bishoboka ..

Ati: “Abatangiye manda namwe muzahura n’ibibazo bitandukanye ariko intwaro yo kunesha ni ukwihangana , ntuteshuke ku nshingano zawe kubera akabazo wahuye nako. Ni uguhora uzirikana izo mbaraga , icyo kizere abanyarwanda bakugiriye”

Yabwiye kandi abayobozi  bose bo mu nzego z’ibanze  ko bagomba gukeramura  ibibazo by’abaturage, badatekereje ko hari undi uzabikemura.

Ati: “Bayobozi mwese muteraniye aha ngaha, igihugu cyacu kiracyafite urugendo mu iterambere twese reka tureke kumva ko hari aho tugeze.

Uyu munsi nibwo dutangiye dukoreshe imbaraga zacu , ibitekerezo byacu ,n’ubushake bwacu dukomeza guteza imbere igihugu cyacu. Duharanira yuko ntamunyarwanda wahera muri wa murongo w’ubukene. Tumukuramo, duharanira yuko tugera ku kerekezo igihugu cyacu kifuza kugeraho.”

 

Bwa mbere hagiye gutangira ishuri rikuru ry’Imiyoborere y’inzego z’ibanze  

Local Governance Institute (LGI) ni ishuri rikuru ry’imiyoborere rigiye gutangira, rikaza ryigisha ibijyanye n’imiyoborere y’inzego z’ibanze, rizigamo abakora mu nzego z’ibanze.

Iri shuri ngo rizajya ryigisha amasomo ya Master’s ndetse n’amasomo y’igihe gito (Short courses).

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yavuze ko bagiye gushyiramo imbaraga ngo iri shuri rizatangire muri uyu mwaka ritangirane n’ingengo y’imari y’umwaka utaha.

Iri shuri rizajya rikorana na Kaminuza y’u Rwanda ndetse abaryigamo bazajya bigira muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubukungu n’ishoramari CBE i Mburabuturo ya Gikondo.

Iri shuri ngo rigamije kongerera ubumenyi abakozi bo munzego z’ibanze.

Muri iyi Nteko rusange, usibye Innocent Uwimana watorewe kuyobora RALGA ku majwi 79 kuri 247, uwabaye uwa kabiri ni Florence Uwambajemariya umuyobozi w’Akarere ka Burera wagize amajwi 67 ahita yemezwa nka Visi Perezida wa mbere, umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Stephen Rwamurangwa wagize amajwi 51 yemejwe nka Visi Perezida wa kabiri.

Uwimana Innocent watowe yavuze ko agiye nawe gushyira imbaraga mu itangizwa rya ririya shuri no gukangurira abagize RALGA kwishakamo ubushobozi batarinze guhora bahanze amaso abaterankunga kuko ubu 55% by’ingengo y’imari ya RALGA ngo iva mu baterankunga.

Inteko rusange yitabiriwe n'abayobozi n'abajyana mu tururere, mu mirenge mu tugari no mu midugudu.
Inteko rusange yitabiriwe n’abayobozi n’abajyana mu tururere, mu mirenge mu tugari no mu midugudu.
Abayobozi bashya ba RALGA bifotoranije na minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu.
Abayobozi bashya ba RALGA bifotoranije na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Bla Bla bla

  • Bla-bla-bla ,,none si ukwishakira imirimo.

Comments are closed.

en_USEnglish