Digiqole ad

Kwirukana impunzi n’abimukira ntacyo bizafasha – Umuyobozi wa UNHCR

 Kwirukana impunzi n’abimukira ntacyo bizafasha – Umuyobozi wa UNHCR

Impunzi ku isi ibibazo byazo ngo bititaweho byaviramo isi ikibazo gikomeye kurushaho

Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR yatangaje ko kwirukana impunzi n’abimukira bashaka amaramuko bitazafasha ibihugu bibikora ko ahubwo ibihugu byinshi bikwiye gufasha bicye byemera kwakira aba bantu gukemura ibibazo byabo.

Impunzi ku isi ibibazo byazo ngo bititaweho byaviramo isi ikibazo gikomeye kurushaho
Impunzi ku isi ibibazo byazo ngo bititaweho byaviramo isi ikibazo gikomeye kurushaho

Filippo Grandi uyobora UNHCR yatangarije BBC ko umwaka ushize munsi ya 1% by’impunzi miliyoni 20 aribo gusa babashije gutuzwa neza mu kindi gihugu.

Abantu benshi ku isi ngo baracyahunga intambara abandi ibibazo by’ubuzima, umurindi wabo ngo ni mwinshi ku buryo butigeze bubaho ku isi.

Kugeza ubu isi ngo yugarijwe n’ibibazo by’impunzi birenze ibyo yagize mbere, u Rwanda narwo rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi magana abiri zavuye mu bihugu bituranyi ziri mu nkambi zinyuranye mu gihugu.

Filippo Grandi umutaliyani uyobora UNHCR kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, avuga ko nko kuba abanyaSyria barahunze kugera muri Aziya y’Iburasirazuba ndetse no mu birwa bya Caraibe ari ikigaragaza uburyo iki kibazo gikomeye cyane kandi igisubizo cyacyo kireba isi yose.

Avuga ko umutwaro wo kwita ku mpunzi ubu uri ku bihugu bicye byakiriye ibihumbi amagana y’impunzi bikeneye kurushaho gufashwa guhangana n’iki kibazo.

Ati “Uko iki kibazo kiyongera niko gikwiye gusangirwa, naho ubundi ubusumbane buzateza ingaruka mbi zo gufunga imipaka, kwirukana abimukira n’impunzi nyuma izi mpunzi zizateze ikindi kibazo gikomeye cyane isi yose.”

Umuyobozi wa HCR Filippo Grandi   arasaba isi kwita kumibereho y'impunzi
Umuyobozi wa HCR Filippo Grandi arasaba isi kwita ku mibereho y’impunzi

Kugeza ubu ngo muri miliyoni 20 z’abahunze ibintu bitandukanye abagera ku 200 000 gusa nibo bamaze kwakirwa n’ibindi bihugu bikabitaho bikabatuza.

Uyu mugabo avuga ko nubwo bwose bisaba ibiganiro birebire ngo isi yose yumve kimwe iki kibazo, ariko hagati aho gikwiye kuba gikemurwa kuko abahunga bo baracyahunga ari benshi.

Ibitekerezo binyuranye ariko byagiye bigaragaza ko igikenewe ku kwita kuri iki kibazo nubwo harimo no gufasha ibihugu byakiriye impunzi, ariko icy’ibanze ari uguhagarika igitera ubuhunzi.

Mu bitera ubuhinzi; havugwa imiyoborere mibi itera ubukene  n’iterabwoba.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ngo no mu Rwanda twatangiye kwirukana impunzi zabarundi.

  • @Mugema, Izihe mpunzi z’Abarundi birukanye? Abapagasi bo mu Bugesera no ku Mayaga? Ariko biriya mba nibaza niba bifasha East African Community gutera imbere cyangwa biyisubiza inyuma. Uriya muryango uzareka kuba uw’abategetsi n’abacuruzi ube n’uw’abaturage ryari? Ariko buriya ubwo tubirukanye, hari ubwo bishobora gutuma abakomeza kuturega kugira uruhare mu kibazo cy’u Burundi baceceka, bakaza kutwinginga ngo tutirukana n’abari i Mahama no mu Mujyi wa Kigali. Cyaba ari igitego dutsinze.

  • ahubwo MIDIMAR yagombye kureba abateza ibibazo by’amacakubili yabo bavanye iwabo i congo bakabizana mu Rwanda, kugambana n’ingengabitekerezo zabo mbi zangisha abantu Rwanda bakaba bafatirwa ibyemezo bikwiye. S.e mtoto wa mzee.

Comments are closed.

en_USEnglish