Digiqole ad

Ku Mayaga hiciwe 9% by’abishwe bose muri Jenoside, ariko baracyashyinguye bidakwiye

Muyira – Kuri iki cyumweru ubwo habaga umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari agace k’Amayaga (ubu ni muri Nyanza) bavuze ko abahiciwe ari 89,972 bamenyenye bangana na 9% by’imibare y’abishwe bose muri Jenoside, nyamara kugeza ubu ku nzibutso ziri muri aka gace abahashyinguye ngo bashyinguwe mu buryo bubahaye icyubahiro bambuwe.

Abantu bavuye mu bice binyuranye barokokeye ku Mayaga n'inshuti zabo bari baje kwibuka
Abantu bavuye mu bice binyuranye barokokeye ku Mayaga n’inshuti zabo bari baje kwibuka

Theogene Gihana uhagarariye umuryango w’abarokotse Jenoside bo ku Mayaga avuga ko bumva bagifite umweenda ku babo bagishyinguye mu buryo budakwiye kuko bashyinguwe mbere nta bushobozi bufatika buraboneka bwo kubashyingura neza.

Gihana ati “ Nyuma y’imyaka 22 abenshi (mu barokotse b’aha ku Mayaga) bamaze kwiyubaka, buri wese mu bushobozi buke cyangwa bwinshi bafite ku mutima we hagomba kujyaho inkeke yo gufatanya na Leta yacu kugirango twubakire abacu (urwibutso rukwiye) kuko nicyo twumva twashobora, ntabwo twabagarura. ”

Erasme Ntazinda, umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yavuze ko kuri uyu mugambi wo kubaka urwibutso no gushyingura neza imibiri y’abiciwe ku Mayaga Akarere kamaze gutanga ikibanza mu murenge wa Muyira, yasabye ko umwaka utaha igikorwa cyo kubaka uru rwibutso cyazaba hari aho kigeze.

Lt Col Patrice Rugambwa Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’Umuco na Siporo wari umushyitsi mukuru uyu munsi yavuze ko u Rwanda rwabonye uburyo amahanga akemura ibibazo by’ibihugu, ubwo n’ingabo za UN zari mu Rwanda zagabanyijwe kugera ku nshuro 10 kandi Jenoside irimbanyije.

Lt Col Rugambwa ati “Icyo umunyarwanda yabonye ni uko nta handi umuti w’ibibazo byacu uzava uretse mu banyarwanda ubwabo.”

Ku ikubitiro mu nkunga yakusanyijwe yo kubaka urwibutso n’ahakwiye gushyingurwa abishwe ku Mayaga, abantu 70 baherutse guteranira i Kigali kuri iki kibazo bemeye gutanga miliyoni 40 zo kubaka urwibutso rukwiye.

Nyuma ya Jenoside kubera ubushobozi bucye bwari buhari, abazize Jenoside yakorewe Abatusi bamwe bagiye bashyingurwa muri za shitingi, ubu hakaba hakiri abagishyinguye gutyo ababo bakeneye gushyingura mu buryo bukwiye.

Umunyamanga uhoraho muri MINISPOC ashyira indabo ahashyinguye imibiri y'abishwe ku Mayaga
Umunyamanga uhoraho muri MINISPOC ashyira indabo ahashyinguye imibiri y’abishwe ku Mayaga

Joselyne UWASE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish