Digiqole ad

Copa Coca Cola yagarutse, amakipe 30 y’abakobwa na 30 y’abahungu arahatana

 Copa Coca Cola yagarutse, amakipe 30 y’abakobwa na 30 y’abahungu arahatana

Kuri uyu wa gatanu Copa Coca Cola yatangije ku mugaragaro ku nshuro yayo ya 8  Amarushanwa y’umupira w’amaguru ahuza abanyeshuri biga mu bigo bitandukanye mu gihugu cyose arimo abahungu n’abakobwa bafite imyaka iri munsi ya 17. Aya ni amarushwanwa ategurwa na BRALIRWA ikora Coca Cola mu Rwanda.

Iri rushanwa rikinwa n'abana bari munsi y'imyaka 17 ryafunguwe uyu munsi kumugaragaro
Iri rushanwa rikinwa n’abana bari munsi y’imyaka 17 ryafunguwe uyu munsi kumugaragaro

Heritier Ahishakiye ukina mu ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 20  yavuze ko Copa Coca Cola yagize akamaro kanini mu bana b’abanyarwanda nawe arimo kuko ariho nawe yerekaniye impano ye.

Heritier ati “Nigaragaje muri Copa Coca Cola nyuma mpita mbona ikipe ya Bugesera ikiri 2eme division nubu ndacyagerageza kuzamura impano yanjye  mu mupira w’amaguru kugira ngo ejo nzagaragare nk’umukinyi ukomeye wazamuwe na Copa Coca Cola.”

Heritier ni umwe mu bazamu batatu  bo mu ikipe  y’igihugu y’umubipira w’amaguru batarengeje imyaka 20, ibi ngo abikesha iri rushanwa rya Copa Coca Cola kuko atibaza ko hari andi mahirwe yari kubona yo kwigaragaza akiri muto.

Florent Rwigema Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri (Sport scolaire) avuga ko bakorana n’amashuri 4 100 mu gihugu arimo abanza, ayigisha kugera kuri tronc commun n’ay’imyuga.

Rwigema ati “Twifuza ko ibikorwa byacu bigera ku bana miliyoni ebyiri bagakora sport kugira ngo ibafashe no mu kwiga kwabo.”

Uyu muyobozi avuga ko ari byiza ko babona abafatanyabikorwa nka Copa Coca Cola  ibibafashamo.

Julius Kayoboke umuyobozi  ushinzwe kwamamaza ibinyobwa bya BRALIRWA yavuze ko Coca Cola yahaye amahirwe  abana bafite impano y’umupira w’amaguru bari munsi y’imyaka 17 kugira ngo bigaragaze igatera inkunga aya marushanwa mu bihugu bitandukanye muri Africa.

Aya marushanwa akinwa n’abana b’abakobwa n’abahungu hagati y’amashuri atuma abana banatembera iyo bajya gukina bakamenya ibice binyuranye by’igihugu cyabo

Aya marushanwa yatangiye mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ari gukina ku rwego rw’igihugu.

Mu ntangiriro batangiranye  n’amakipe y’amashuri 416, kuko bagenda bakuranamo ubu hasigayemo amakipe 60, arimo 30 y’abakobwa na 30 y’abahungu ari nayo ahatana muri iyi week end.

Mu bakinnyi bamenyekanye baciye muri Copa Coca Cola harimo Ahishakiye Heritier,  Emery Bayisenge na Yannick Mukunzi wa APR FC bose n’abakinyi b’umupira mu rwego.

Rwigema Florent avuga ko Copa Coca Cola ifasha Federation ya Sport Scolaire kugera ku nshingano zayo zo kugeza Sport mu bana benshi
Rwigema Florent avuga ko Copa Coca Cola ifasha Federation ya Sport Scolaire kugera ku nshingano zayo zo kugeza Sport mu bana benshi
Julius Kayoboke umuyobozi ushinzwe Kwamamaza ibikorwa bya BRALIRWA
Julius Kayoboke umuyobozi ushinzwe Kwamamaza ibikorwa bya BRALIRWA
Heritier waciye nawe muri Copa Coca Cola ubu akaba ari umuzamu ku rwego rw'igihugu
Heritier waciye nawe muri Copa Coca Cola ubu akaba ari umuzamu ku rwego rw’igihugu
Uyu munsi nibwo aya marushanwa yafunguwe ku mugaragaro aho abakina bajya mu bibuga guhera kuri uyu wa gatandatu ahanyuranye mu gihugu
Uyu munsi nibwo aya marushanwa yafunguwe ku mugaragaro aho abakina bajya mu bibuga guhera kuri uyu wa gatandatu ahanyuranye mu gihugu
Copa Coca Cola itegurwa ku nkunga ya Coca Cola n'inganda zikorana nayo mu bihugu
Copa Coca Cola itegurwa ku nkunga ya Coca Cola n’inganda zikorana nayo mu bihugu

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Iyi mikino ni myiza cyane, ariko FERWAFA yari ikwiye gushishikariza Abatoza b’Amakipe kuza gukurikirana iyi mikino kugira ngo bashobore guhitamo abakinnyi bazakinisha mu makipe yabo. Tugomba kwigirira icyizere, kuko abakinnyi barahari, ikibazo ni uko badakinishwa ngo batere imbere!

Comments are closed.

en_USEnglish