Digiqole ad

BREAKING NEWS: Dusingizimana yinjiye muri GUINNESS WORLD RECORD

 BREAKING NEWS: Dusingizimana yinjiye muri GUINNESS WORLD RECORD

Dusingizimana amaze gutsinda yavuze ko ashimira cyane abantu baje kumushyigikira kuko bamuteraga imbaraga

Umunyarwanda wa mbere ubu yinjiye mu gitabo cy’abafite imihigo ku rwego rw’isi, Guinness World Records, amaze amasaha 51 atera agapira ka Cricket bamwoherejeho. Yabitangiye kuwa gatatu mu gitondo agejeje uyu munsi saa tanu z’amanywa. Minisitiri Julienne Uwacu yabwiye Umuseke ko uyu mugabo bazamuha agahimbazamusyi nk’undi mukinnyi wese wahesheje ishema igihugu cye.

Dusingizimana amaze gutsinda yavuze ko ashimira cyane abantu baje kumushyigikira kuko bamuteraga imbaraga
Dusingizimana amaze gutsinda yavuze ko ashimira cyane abantu baje kumushyigikira kuko bamuteraga imbaraga

Stade nto byagiye kurangira yuzuye abantu benshi cyane, bari kuririmba intsinzi bamutera akanyabugabo. Nta gushidikanya ko Eric DUSINGIZIMANA w’imyaka 29 nawe abaye ikindi gihangange kimenyekanye mu Rwanda mu mikino.

Nk’uko yabivuze atangira, intego ye kwari ukumenyekanisha umukino wa Cricket mu Rwanda, no gukusanya inkunga yo kubaka stade ya mbere ya Cricket mu Rwanda.

Dusingizimana, utuye i Gikondo, mu masaha 51 amaze yabaga yemerewe kuruhuka no kugira icyo afata mu gihe cy’iminota itanu buri saha imwe, ariko hari ubwo yamaraga amasaha atandatu ataruhutse.

Ijoro n’amanywa kuva kuwa gatatu abantu banyuranye baciye aha bamuterera udupira, Tony Blair, Minisitiri Uwacu Julienne na Miss Rwanda bari mu bazwi cyane bamutereye.

Kuri uyu wa gatanu mu mbaga yarimo Minisitiri Uwacu, nyina wa Dusingizemungu nawe yaje kumushyigikira, ndetse na mushiki we yari ahari ndetse we yanamutereye agapira.

Biteganyijwe ko Eric Dusingizemungu ibihembo azashyikirizwa nk’uwaciye agahigo yemeje ko hafi 2/3 by’ibihembo azabitanga ku mushinga wo kubaka stade ya Cricket mu Rwanda.

Guinness World Records cyanwga The Guinness Book of Records  ni igitabo gitangazwa buri mwaka urutonde rw’imihigo y’ikirenga ku isi abantu bagezeho ndetse n’ibitangaza cyane mu binyabuzima.

Iki gitabo ubwacyo gifite nacyo umuhigo wo kuba ari cyo gitabo kigurishwa cyane buri mwaka kurusha ibindi. Muri Amerika (US) ho ngo nicyo gitabo kibwa cyane kurusha ibindi mu nzu zigurisha ibitabo.

Muri uyu mwaka ikizasohoka kizaba ari icya 62.

Igitekerezo cy’iki gitabo cy’uduhigo ku isi cyakomotse kuri Sir Hugh Beaver, wari umuyobozi w’urwengero rw’inzoga za Guinness muri Ireland mu 1951 wari umaze kurasa agahusha inyoni, maze akajya mu mpaka n’abandi bibaza inyoni yihuta cyane kurusha izindi ku isi.

Nyuma igitekerezo cye cyavuyemo kwandika igitabo gikubiyemo imihigo isumba indi ku isi, igitabo cya mbere cyasohotse mu kwa munani 1954, copy zacyo zikwirakwizwa hose i Londres aho cyandikiwe n’ahandi mu Burayi na Amerika cyane cyane, nyuma gikomeza kwaguka no kwamamara.

Guinness yageneye tariki 9 Nzeri buri mwaka nk’umunsi mpuzamahanga wa Guinness World Records, mu Rwanda ntabwo wari uzwi cyane, ariko kubera Dusingizemungu, ushobora no kujya wizihizwa.

Mu karuhuko gato yari yemerewe mu isaha imwe
Mu karuhuko gato yari yemerewe mu isaha imwe

Nyuma yo gukora amateka, Dusingizimana Eric wari umaze amasaha 51 akubita agapira ka Cricket (Batting), mu magambo macye yabwiye itangazamakuru ko yishimye cyane.

“Ngeze ku nzozi maze imyaka ndota. Ni ibyishimo byinshi ku ri njye, ku muryango wanjye no ku Rwanda rwose. Ndashimira buri umwe wageze aha aje kunshyigikira. Kubona abantu benshi hano byanyongereraga imbaraga.

Ababjijwe niba yari afite ikizere ko azabigeraho ayavuze ati: “nagiye kubitangira maze igihe mbitekerezaho. Narimfite ikizere, ariko nanafite mo ubwoba. Gusa ni imana yandinze kuko sinigeze nanirwa cyane. Ndinze ndangiza numva ntararuha bikabije.”

Ministire ufite imikino mu nshingano ze, Uwacu Julienne yavuze ko yakomeje kuza gushyigikira Dusingizimana kuko ibyo akoze ari amateka ku isi, kandi bizamura ishema ry’u Rwanda.

“Uyu musore mbere yo kubikora twaraganiriye. Atubwira ko afite ikizere. Twamubonye mo ubushake mbere. Ni amateka akomeye. We na ‘foundation’ ye (Rwanda Cricket Stadium Foundation) turabashimiye cyane. Cyane rwose. Kandi icyo navuga ni uko nawe agomba guhabwa ishimwe na ministeri, nk’abandi bose bahesha igihugu cyacu ishema mu mikino.”– Uwacu Julienne

Muri ako karuhuko umugore we aramubaza niba yamuha k'umutobe
Muri ako karuhuko umugore we aramubaza niba yamuha k’umutobe


Ibindi wamenya kuri GWR…

Guinness World Records itangaza ko hari imihigo inyuranye itazigera yemera kubera impamvu z’ubuzima. Iyo mihigo irimo nk’iyo kwica cyangwa kwica inyamaswa.

Hari imihigo kandi yagiye ivanwa muri iki gitabo, urugero; ‘Ifi iremereye’ uyu muhigo ngo watumaga abantu bica amafi Manini bashaka kugaragaza ko besheje umuhigo wo kubona ifi iremereye.

Guinness World Records kandi mu 1991 yavanyemo umuhigo w’ibijyanye no kurya byinshi no kunywa cyane kuko ngo abantu bamwe bashoboraga no gupfa bamaranira kurya byinshi nka Temarigwe!!

Nyuma baje no kuvanamo imihigo yo kunywa inzoga nyinshi no kurya ibintu bidasanzwe nk’abaryaga amagare abaryag aibiti. Imihigo yo kumira inkota no gusiganwa ku modoka mu mihanda isanzwe nayo yabaye ihagaritswe ngo izaba yongera gusuzumwa.

Guinness World Records kandi ntabwo yemera umuhigo w’UBWIZA kuko ngo budashobora gupimwa mu buryo bw’intabera n’abantu.

Mushiki we na Maman we (hagati) hamwe n'umuturanyi nabo bahageze ngo bamushyigikire
Mushiki we na Maman we (hagati) hamwe n’umuturanyi nabo bahageze ngo bamushyigikire
Umugabo mu kanya ahawe ko kuruhuka yinanuraga agakomeza
Umugabo mu kanya ahawe ko kuruhuka yinanuraga agakomeza
Habura nk'igihe cy'amasaha abiri Minisitiri Uwacu Julienne yahise ahagera nawe
Habura nk’igihe cy’amasaha abiri Minisitiri Uwacu Julienne yahise ahagera nawe
Yabikoze neza cyane kuko nawe asanzwe ari umukinnyi wa Cricket
Yabikoze neza cyane kuko nawe asanzwe ari umukinnyi wa Cricket
Uyu uri imbere ni mushiki we ugiye kumuterera agapira 'balling'
Uyu uri imbere ni mushiki we ugiye kumuterera agapira ‘balling’
Yabikoze neza cyane kuko nawe asanzwe ari umukinnyi wa Cricket
Yabikoze neza cyane kuko nawe asanzwe ari umukinnyi wa Cricket
Umugore we (iburyo) yicaye nawe aruhuka
Umugore we (iburyo) yicaye nawe aruhuka kuko anatwite
Habura iminota itagera kuri 30 muri Stade hinjiye umunyacyubahiro Andrew Mitchell uri mu Rwanda mu nama ya WEF
Habura iminota itagera kuri 30 muri Stade hinjiye umunyacyubahiro Andrew Mitchell uri mu Rwanda mu nama ya WEF
Nawe yahise akuramo ngo amutere agapira
Nawe yahise akuramo ngo amutere agapira
Umugore we n'ubwo atwite nawe yaje aratera
Umugore we n’ubwo atwite nawe yaje aratera
Nyina nawe yaje atera agapira umuhungu we
Nyina nawe yaje atera agapira umuhungu we
Uyu ni Ambasaderi w'Ubwongereza mu Rwanda William Gelling atera agapira
Uyu ni Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda William Gelling atera agapira
Andrew Mitchell atera agapira kuri uyu musore, haburaga iminota micye cyane ngo yese agahigo
Andrew Mitchell atera agapira kuri uyu musore, haburaga iminota micye cyane ngo yese agahigo
Dusingizimana yari akigarura udupira
Dusingizimana yari akigarura udupira
Habura amasegonda ngo yuzuze amasaha 51
Habura amasegonda ngo yuzuze amasaha 51
Byemewe! Ubu niwe wari umaze igihe kinini akora uyu murimo
Byemewe! Ubu niwe wari umaze igihe kinini akora uyu murimo
Byari ibyishimo bikomeye cyane
Byari ibyishimo bikomeye cyane
Na Miss Rwanda yariho abyishimira
Na Miss Rwanda yariho abyishimira
Tony Blair yahise yandika kuri Twitter ashimira uyu musore ku muhigo yakoze
Tony Blair yahise yandika kuri Twitter ashimira uyu musore ku muhigo yakoze
Byari ibyishimo bikomeye kuri Dusingizimana na Mme uri iruhande rwe
Byari ibyishimo bikomeye kuri Dusingizimana na Mme uri iruhande rwe

Photos/Evode MUGUNGA/Umuseke

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

34 Comments

  • Aranshimishije cyane. Congratulations Eric

    • NYABUNA MUREKE COMMENTS ABANZE AJYE KURUHUKA!
      THANK YOU SO MUCH GUY!

  • Felicitation Eric

  • Proud of you, Congratulation

  • Yitwa DUSINGIZIMANA ERIC Not DUSINGIZEMUNGU ERIC

  • Impundu iwacu!

  • Congratulation Eric

  • Bravo Eric: Ushaka arashobora.

  • congratulation Musore

    • Congratulation brother

  • bravo eric kdi uhesheje ishema igihugu cyacu

  • Mega Congratulations

  • Congs Eric. Imana yakoze kugushoboza kabisa. Ayo mafaranga azakugirire akamaro n’umuryango wawe. Uwo mugore wawe wakubaye hafi ndetse n’umwana atwite ntuzabibagirwe dore ko akenshi amafaranga abagabo iyo ababanye menshi batangira kubona abo bashakanye batajyanye n’igihe

  • go my lovely Rwanda,abanyarwanda barashoboye,ni ikibazo cyo kuduha umwanya gusa naho ubundi tubyiruka dutsinda

  • Congz Eric

  • Ese kwari ukuyamara nta na kamwe ahushije mutwo bamuteye cg ikibi kwari ukunanirwa akarekera ayo masaha atageze?uwaba abizi yansobanurira plz

    • @kuu, intego kwari uguca agahigo ko kumara igihe kinini kurusha abandi ari mu kibuga akina cricket.

      • Nanjye musobanurire uyu mukino ntabwo nkumva pe.nonese ndibaza nti nihabaho numara arenze ayo masaha abikora akabona ako kayabo.mudusobanurire ubuhanga burimo abatabyumva.Mwifurije amahirwe menshi.Murakoze

        • Hari abantu mutarimo kumva icyo kwandikwa muri Guinness des records bisobanura! Bandika muri icyo gitabo umuntu wakoze agahigo katigeze gakorwa n’undi muntu uwariwe wese, birumvikana ko ibibi bitarimo. Dusingizimana Eric yaciye agahigo ku isi nk’umuntu wamaze igihe kirekire akina cricket ataruhuka. None murumva kumara amasaha 51 utaruhuka udasinzira ari ikintu cyoroshye?

    • @kuu nanjjye icyo kibazo ndagifite rwose umuseke nibadukure mu rujijo

    • cyane rwose kwari ukuyamara ntanakamwe ahushije nukuvuga atsinda !!wawou!!!! nishimye nanjye cyane imana iyaguheremo umugisha ni umuryango wawe disi umugore ntiyagohetse pe!!

    • Icyo wamenya ni uko yagomba kugarura buri gapira kose bamutereye neza mu buryo bwa Cricket kakamugeraho kuko hari n’abateraga nabi akakitaza cg akakihorera, hari n’abateraga ku ruhande ntikamugereho

      • @Elias urakoze gusobanura.ndumva noneho ari nka volley ball?none ubwo Se ko abantu bose bari bitaye kugihe amara gusa batitaye ko ashobora kugarura agapira nabi ra agahita atsindwa?kuko ubwo naho yari kugahusha ku isaha ya 50 yari kuba atakigiye muri Guinness?cyangwa kugarura agapira byo biroroshye?

        • @Dismas, intego kwari ukumara igihe kinini akina, kugahusha ntibyari gutuma avamo

          • @Kalisa ariko harahandi nasomye bavuga ko agomba kugarura agapira kuburyo kadakoma turiya dukoni twumuhondo?banza aribyo dismas abaza.gakomye kuri turiya dukoni yaba atsinzwe?

  • I love you Rwanda!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Congratulation Eric

  • Conglaturation!! Nubundi twiganye Kicukiro kuri Eto arko nabonaga ko ari umuntu ugira udukoryo twinshi kd yagiraga ubwira cyane

  • Nagende abanze aruhuke nabanyamakuru bazamushake ejo yaruhutse.

  • Guys mukosore icyo gihembo muvuga ko azahabwa ntaho biri ndetse n’ababishinzwe bahakanye ayo makuru. iyo 1 million dollars ntayihari.
    Congs to Eric.

    Nizere ko hadatangira Campaign y’ICYO MPFANA NA ERIC!! Ndabona bamwe mutangiye kuvuga ko mwiganye nawe muri ETO buriya n’abandi barivuga tu.

  • Proud of you, Congratulation
    NDAGUSHIMYE URI UMUNTU W’UMUGABO

  • waw ahesheje igihugu cyacu cy’Urwanda ishema nuwo gushimwa

  • Eric aranshimishije pe nubwo nanjye anyone we uburyo bikinwa. Gusa uyu mwana umugore we atwite azamwite “Cricket” Ikindi nkunze uburyo iyo nkuru yanditse, nari nayibonye mu bindi binyamakuru Ariko nkabona atari interessant Kuko nta n’amafoto y’aba bashyitsi yarimo.

  • congratulations!! my Bro muturanyi!

Comments are closed.

en_USEnglish