Dusingizimana asigaje amasaha ABIRI GUSA!!!!!!!
UPDATED @9AM:Atangira kuwa gatatu saa mbili za mugitondo buri wese yumvaga ko amasaha 51 ari menshi ahagaze, Saa kumi n’ebyiri n’igice z’iki gitondo muri Petit Stade i Remera, Umuseke wasanze Eric Dusingizimana akiri gutera agapira ka Cricket yari amaze gukora amasaha 46, bigeze saa tatu yari amaze gukora amasaha 49 arabura abiri ngo umunyarwanda wa mbere yandikwe mu gitabo cya GUINNESS WORLD RECORDS.
Mu maso arananiwe n’umubiri biragaragara ko nawo unaniwe ariko arashyiramo akanyabugabo agakomeza gutera agapira bamuterera.
Abamuterera udupira muri aya masaha bagabanutse, ariko baracyahari bamwe na bamwe. Hari abicaye hafi baraye bamuterera ubu bari bihengetse batora agatotsi gato, Dusingizimana we amaze iminsi ibiri muri aka kantu bamwubakiye atera udupira.
Abari kumugenzura nabo bari kuri za Camera, barasimburana ubutaruhuka ngo barebe ko agira amasaha nibura 51 akavanaho umuhigo wa Virag Mare umuhinde wamaze amasaha 50 akora ibi.
Abamukurikirana baravuga ko ikizere ari cyose ko amasaha asigaje ari buyarenzeho.
Gusa ngo akeneye abamutera akanyabugabo muri iki gihe gito asigaje.
Abafana muri iki gitondo bari bacye, hari abasore bamwe bafite za Vuvuzela bagerageza kumutera ‘morale’, ikigaragara ni uko muri aya masaha asigaje akeneye abaza kumufana ari benshi ngo ace agahigo.
Eric Dusingizimana afite imyaka 29 ni Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda ya Cricket, abamuzi bo mu muryango we babwiye Umuseke ko ari umusore ugira ‘discipline’ mu buzima bwe, kuva ari muto kugeza ubu umubiri we ntiyigeze awuha inzoga cyangwa itabi kandi akora sport mu buryo buhoraho.
Kuwa gatau ubwo yatangiraga, Tony Blair uri mu Rwanda muri WEF, yaje aha nawe amuterera agapira, aramubwira ati “gutangira biroroha gukomeza bigakomera gusoza bikarushya, ariko nanone gutsinda bigashimisha.”
Photos/Evode MUGUNGA/Umuseke
UM– USEKE.RW
18 Comments
Umva Muhungu wanjye ndaje nanjye ngushyigikire Kabisa.
COURAGE MAN!
(@Umuseke; namara kwandikwa muri Guiness des Records azahembwa iki?)
azahabwa igihembo cya 1million USD
Kuraje mwana w’u Rwanda wenda natwe twabona ishema ryo kugira umuntu uba muri kiriya gitabo.Tukuri inyuma rwose.
Imana ikube hafi muhungu wacu
TURAGUSHYIGIKIYE.
JMV courage tukurinyuma petit frere
IMANA IMUFASHE! NDUMVA AMARIRA YIBYISHIMO AJE MUMASO. NDAMUSHYIGIKIYE KBS
Amina nukuri jye ndabona agiye kubikora kabisa.
Courage Eric !!!!!
Ndumva urumeza.
1H45 SI MYINSHI UGERERANYIJE NAHO AVUYE ARABIKORA TU
wao amarira njye yanyishe,isaha na 30 min bisigaye arabirangiza neza cyane.turagushyigikiye muhungu wacu
hesha ishema igihugu cyawe courrage turagushyigikiye. komera
UYU MUHUNGU ARASHIMISHIJE KABISA
Imana IMWONGERERE IMBARAGA
NUBUSHOBOZI
arabikora pe Imana irahari!
KO MUTATUBWIRA AHO BIGEZE NGO TUVUZE AMASHYIMENSI
nyabuneka mutugerere aho uyu muhungu ari kugirango twishimire iki gikorwa. mwebwe murabyumva mmute???? saa tatu nki kera dore saa tanu zirabura mike. dutegereje dufite amatsiko n’ubwuzu ibiza kuva muri uyu mukino. Insinzi ni iy’abanyarwanda n’ubwo ariwe wabize icyuya we n’umugore we. Gusa Imana imurinde indwara y’umunaniro ndabizi buriya igihembo azabona ni mu buriri. Nyabuneka Madame uzabanze umureke aruhuke rwose
He is supposed to be eating brown bread not white bread please. Nta sport’s nutritionist team ye igira?
Comments are closed.