Kuba ‘Abakomeye’ batuma ubona akazi muri Leta ntabyo nzi – PS MIFOTRA
*Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yaganiriye n’Umuseke kuri gahunda ya E-Recruitment,
*E-Recruitment ni gahunda yo gutanga akazi binyuze kuri Internet,
*Ubwo yasobanurwaga tariki 4/4/2016, hari abavuze ko itashobora guca ikimenyane na ruswa mu itangwa ry’akazi,
*Hari igihe kizagera mu Rwanda gukora ikizamini cyanditse n’icyo kuvuga bibere kuri Internet.
Mu kiganiro kirekire Umuseke wagiranye n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta kuri gahunda nshya yo gutanga akazi binyuze kuri Internet, yavuze ko E – recruitment hari icyizere ko izaca ikimenyane na ruswa mu itangwa ry’akazi. Kuba hari abavuga ko mu gutanga akazi mu Rwanda bizaba kuba uzwi na ba ‘Kibamba’ (Abakomeye), PS Mulindwa Samuel avuga ko ibyo atabizi.
Ubwo iyi gahunda yasobanurwaga tariki ya 4 Mata 2016, hari benshi bayishimye ariko bavuga ko byaba bigoye ko yaca ikimenyane na ruswa, bitewe n’uko ‘ngo abantu bemererwa gukora ikizamini ariko akazi karagenewe kanaka’ bityo bakabona E- Recruitment nubundi nta kidasanzwe izahindura.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Mulindwa Samuel agira ati “Dufite icyizere ko E-Recruitment izagabanya ruswa, kuko mbere hari ubwo umuntu yatangaga dosiye ye ntigire amahirwe yo gutoranywa bitewe n’uko hari uwashatse kuyikuramo.”
Mulindwa avuga mu mikoreshereze ya E-recruitment niba umuntu yujuje ibisabwa kandi akabyohereza kuri Internet (online), nta muntu n’umwe uzakuraho dosiye ye kandi ngo izaba igaragarira buri wese.
Icya kabiri, ngo ni uko ugize ikibazo, azaba afite amahirwe yo gutanga ubujurire (ikirego) kuri Internet, umukozi uzabibona cyangwa umuyobozi nasanga bifite ireme ngo azarenganurwa.
Ati “Uko tubibona nta muntu uzabuzwa amahirwe yo gusaba akazi kuko kanaka atamuzi. Niba yujuje ibisabwa bizagaragara ko byuzuye, nta we ushobora kubivanamo, nta n’ushobora kubigabanya, kubera ko dosiye igaragara uko yaje kandi igasuzumwa uko yaje, icyo gihe turabona ko bizagerageza, bizagabanya ruswa rimwe na rimwe aho yashoboraga kuba yagaragara.”
Mu mitangire y’akazi mu Rwanda, byakunze kuvugwa ko abantu batsinda ikizamini cyanditse ku manota yo hejuru cyane, ariko mu kizamini cyo kuvuga ugasanga batsinzwe kure n’abo bari batsinze mu kizamini cyanditse.
Kuri iyo ngingo, Mulindwa avuga ko iyo umuntu atanyuzwe n’amanota yiyambaza Komisiyo y’Abakozi ba Leta (Public Service Commission), igashaka abakozi b’inzobere muri icyo kintu yakozemo ikiamini bagasubiramo bagakosora bya bindi, ngo uwashoboye kugira icyo avuga muri Interview abantu abantu bose ngo baba babibona.
Iyo ari impaka, ngo ya kipe irabireba urenganurwa akarenganurwa, ati “Public Service Commission isanzwe ibikora, byaba byakozwe nabi (gukosora) ikabisubirishamo cyangwa ufite amahirwe ko ari we wakagombye kuba ari uwa mbere, iyo babibonye byagaragaye neza ko ari we ukwiye akazi, akazi aragahabwa.”
Byavuzwe ko ‘Kumenyana n’abakomeye byaguhesha akazi’, MIFOTRA ntabyo izi
Bamwe mu bashaka akazi, bavuga ko kuba utaziranye na ‘kibamba’ (abakomeye) kubona akazi biba bigoye cyane mu nzego za Leta ‘Recommendation’ y’abakomeye.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta, agira ati “Iby’abakomeye ibyo simbizi kubera ko uwakoze ikizamini nubwo yaba yakorewe recommendation n’ukomeye, na cyo gifatwa kuri video. Niba wakorewe recommendation ikizamini kikakunanira, wagize bwa burenganzira bwo kujurira, iyo recommendation ntacyo yaba ivuze, kubera ko byagaragara ko watanze recommendation ku muswa, kandi uwo muswa byagaragara ko byamunaniye kuvuga.”
Mulindwa Samuel agira “Nta muntu n’umwe twavuga ngo yabona akazi, mu nzego za Leta atujuje ibisabwa. Ibi bisabwa bishyirwaho n’iteka rya Perezida, kandi buri rwego rugomba kubyubahiriza uko itegeko ribiteganya.”
E-Recruitment izagabanya ikimenyane mu bikorera?
Mulindwa Samuel avuga ko mu bikorera hakwiye kongerwa ubukangurambaga.
Ati “Niba umubyeyi yarashinze ikigo cy’ubucuruzi, agafata umwana we akamujyana kwiga, nyuma muri company ye hakabonekamo akazi kandi umwana we afite ubumenyi, ntiwamubuza kumuha akazi.”
Avuga ko mu bikorera na bo ariko baharanira inyungu, ku buryo atapfa guha akazi umuntu utazi ibyo akora.
Gusa, mu Rwanda Leta iha akazi abantu bangana na 2% gusa mu barangiza amashuri, bivuze ko n’ubwo ikimenyane muri Leta cyacika, mu bikorera gihari abo cyagiraho ingaruka ni bo benshi.
E-Recruitment izageza aho ifasha ko abantu bakorera ikizamini mu rugo?
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo avuga ko mbere byasabaga umuntu kujya gutanga dosiye akoze ingendo, ariko ubu ngo E-Recruitment izajya imufasha kubikorera kuri Internet Café bimworoheye aho ari.
Ati “Hari ubwo umuntu yavaga i Cyangugu (aje i Kigali) azanye dosiye, akazagaruka kureba ko ari mu batoranyije bazakora ikizamini cy’akazi, ntazagaruka icyo gihe. Natoranywa bizashyirwa kuri online (Internet) abimenyere aho ari hose mu gihugu, kandi turifiuza ko tuzaboherereza ubutumwa bugufi kuri telefone buvuga ko umuntu yatoranyijwe.”
Ibi ngo bizagabanya cyane ibiciro byo kubona akazi kuko ngo abashomeri byabatwaraga amafaranga menshi bagatakaza na duke bari bafite biruka ku kazi rimwe na rimwe ntibanakabone.
Kuba umuntu yajya akorera ikizamini kuri online, cyaba icyanditse n’icyo kuvuga atavuye aho ari ahubwo akifashisha Internet, ngo ni cyo cyifuzo cya MIFOTRA, ariko ngo haracyasabwa imyiteguro.
Mulindwa Samuel agira ati “Ibyo turabitekerezaho, ni ibintu biri imbere, bisaba akandi kazi kenshi, ntabwo tuvuga ko bidashoboka, ariko ni ibintu biri mu myiteguro. Igihe bizaba bimaze kujya mu buryo na byo ni byo twifuza, niho tuganisha ko ari ikizamini, ari Interview, byaba online.”
Avuga ko ku ubu umuntu ufite uburyo bwa ‘video conference facility’ itegeko ngenga rya Perezida ryemera ko bishoboka ko yakwemererwa gukora ikizamini cya Interview, ngo ikitarashyirwaho ni ikizamini (kiri standardized) cyanditse ku buryo umuntu yagikorera aho ari kuri Internet mu masaha yagenwe.
Iki kiganiro Umuseke wakigiranye n’Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, tariki ya 27 Mata ubwo iyi Ministeri yiteguraga umunsi w’Umurimo wabaye tariki ya 1 Gicurasi, aha Mulindwa Samuel yari yaje gufungura ihuriro ry’abatanga akazi n’abagakeneye muri Petit Stade i Remera.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
23 Comments
Ese ubimenye wabikoraho iki ubundi?
Haaaaaaaaaa uyu PS rwose arasekeje, harya ngo ntabyo uzi? Uzabanze utubwire uko wageze kuri ubwo bu ps bwawe nibwo nzemerako abakomeye ataribo batuma ubona akazi karyoshye muri leta. Uyu mugabo ari kwirengagizako muri iyi minsi utaziranye na na officer runaka ngo agusunike utazapfa ubonye akazi muri mirenge, mu tugari, mu turere nahandi ntavuze? Oya ndugu yangu.
Ngo ntabyo uzi…wowe se wakabonye ukoze ikizami? Ntabyo uzi…ntacyo uzi.
Harya aba PS barapiganwa? Uyu mugabo rwose arasetsa. Yihereho, aba PS bose bajyaho basunitswe n’abakomeye nareke kujijisha.
Cg nawe ari mubaklabonye kubera iyo mpanvu
ntushobota guhakana ko inyanja ari ubururu
Harya we yakabonywe ashyizwemo n aboroheje? cg yakoze ikizami?
Mureke ubwo arahaze sha? Nawe ariko byazakugeraho. Icire inshuro wirire ubundi uceceke gusa!
Uko Mulindwa Samuel yagiye kuri uriya mwanya wa PS birazwi, niyicecekere areke kwiteza rubanda kuko ibye byose birazwi.
Gusa ndamusaba kugerageza kumva urubyiruko rufite umubababro ukabije kubera kubura akazi kandi rwitwa ko rwarangije amashuri muri Kaminuza. Birababaza cyane iyo ubonye umwana wa runaka mwiganye umurusha ubwenge kure, ndetse ari nawe wamwerekaga ibisubizo mu kizami, mwajya no kurangiza amashuri akaba ari wowe umutegurira “mémoire/reserch project”,ariko mwajya ku isoko ry’umurimo, ukabona we bamuhaye akazi wowe urakabuze. Birababaza cyaneeee!!!
Ababaishinzwe iki kibazo bakwiye kugihagurukira kikabonerwa umuti mu maguru mashya, cyangwa niba cyarabananiye nibakigeze kuri H.E The Presidnt of the Republic we bwite azakibonera umuti turabyizeye.
Uyu numuhungu wa mudidi
IBI UVUZE NI UKURI CYANGWA URABIHIMBYE????
Uwo iminsi igicira inyuma y’urugo agira ngo arusha abandi kuraguza.
mumwihorere sha uyu muyobozi aravuga ko atabizi se , murunvako haribyo yakwemera, c`est la politiqu bagenzi banjye, iyo umukuru atanze candidature ye ahasigaye akumva cabinet imushyize ahantu, urunva ibindi haricyo yakwemeraho?byose nukwirengagiza ibyo azi kuko nawe tuzi abo agahesha. rero baba bamaze kumva aho bageze.
Jye sinkunda gutanga ibitekerezo, ariko aha ndumva ntabura icyo mvuga peeee, iyo abayobozi bicaye ngo bazanye syteme nshya ngo izaca akarengane na ruswa mu itanga ry’akazi, ibyo muba mwumva bifite ishingiro koko? ahari yenda byakwemerwa nutarakora ikizamini cyangwa ukuri mu ishuri, none se bagenzi banjye, ikibazo kiri mu itangwa ry’akazi mu Rda kiri muri selection koko? ku buryo wavuga ko kudepoza byabaye ikibazo, ngo niho uhurira n’abagatanga, reka reka henshi badepoza muri secretariat centrale kandi iyo wujuje ibisabwa barabyakira ndetse niyo batabyakiriye bakubwira impamvu utanyurwa mukumvikana cyane ko baba bazi ko ntako uzabona.
ikibazo cy’akazi mu Rwanda ntabwo kiri muri selection kurusha mu bizame, aho ukorana n’uwakiraranye ndetse afite n’ibisubizo, aho muri interview uhahurira nutarakoze ecrit, ndetse wanagira menshi bakakigarura ku isoko ngo ntawatsinze, ahubwo njya nibaza niba umugenzuzi w’imari ajya abara imari ya Leta itikirira mu ikoreshwa ry’ibizamini byo kwiyerurutsa ngo ntawatsinze nyamara hari abafite 46, 48 muri written?
Niba mushaka kubyumva mwareba ibizamini byose bya bagitifu mu turere, Nyamagabe, Nyaruguru, Kamonyi, nyanza, Huye n’ahandi ntavuze hose byagarutse ku isoko nyamara bitumvikana ukuntu mu bacandidat barenga 500 ntawushoboye urimo.
Nzaba mbarirwa.
Aliko mwagiyemureka kwijutira ku bantu. Ubuwowe Samuel Mulindwa uvuze ibi ntitubizi ko uli umuhungu wa Depute Mudidi wahoze ali Minister mu myaka itambutse, ubwose ushaka kutwemeza ko wapiganye nk’abandi bose ugahatana ugahabwa ako kazi ka PS muli ministere ali uko utsinze? icecekere man
IBI MUVUGA NI UKURI CYANGWA MURABIHIMBA????
ariko se wowe uragira ngo bakubwize iki ko ari umuhungu wa Mudidi, ex-minister of education?!! urabona igihe bakubwiriye ko ari we ugakomeza ugahakana nkaho ubirusha ababivuze?!! ni we rwose ubimenye
Ubundi mwagirango ruswa,ikimenyane cg icyenewabo ntabwo ubisanga, haba muri selection, mu written exam ahubwo bibabyarakozwe mbere y’uko n’itangazo rijya mu binyamakuru hanyuma interview igatanga umwanzuro.
Nose uyu mugabo uvuga gutya, noneho arashaka kuvuga ko aboroheje aribo bagira uruhare mu gutanga akazi!!!! Gusa nubundi ntakindi we yavuga. Naho ibyo avuga azabanze arebe abamwicaje aho yicaye kandi nawe urabyumva ntiyabavamo. Ikindi nuko ashaka kwirengagiza loi de la nature.
Umuti w’ikibazo barawushakira aho utari. Ikibazo ntbawo kiri mu kwakira amadosiye y’abasaba akazi cyangwa selection y’ayo madosiye.
Ikibazo gitangirira ku bizamini. Bamwe bajya mu bizamini bafite ibibazo n’ibisubizo. Abandi bakora ibizamini byo kwandika, batsinda ukabona muri interview bari kubigirizaho nkana bakabaha amanota yo hasi cyane ngo badahabwa ka kazi kandi hari undi bashaka, uwo akaba ariwe bazamurira amanota muri interview.
Niba bashaka Igisubizo nyacyo, nibashake ikigo mpuzamahanga gifite ubushobozi muri ibyo bijyanye na recruitment, abe aricyo gihabwa isoko ryo kujya gitegura ibizamini abe ari nacyo kibikoresha, kibikosore gitange n’amanota. Hanyuma MIFOTRA yo izemo gusa itanga akazi ishingiye ku manota abapiganwa bazaba babonye uhereye kuwagize menshi. Bigenze bityo wenda twakwizera ko nta buriganya bwazamo.
Ariko habaho n’injiji zize kweri ! None we iyo bakubwiye ko kuri CV ushyiraho amazina y:abantu batatu bakuzi, washyiraho Rwarutabura na Kadenesi mu gasura ? Umuntu wize kweri ?
ati tugiye gushyiraho systeme izagabanya ikimenyane Ruswa none se icyo kimenyane ntacyo bagiye gukuriraho iki systeme yari isanzwe niba ntocyo yari itwaye ibyo ni ukwigiza nkana
UBUNDISE HASHYIZWEHO IKIGO GIKORESHA IBIZAMI.NKUKOTUBONA REB MUMASHURI.ARIKOMUTAVUGA LARIGA NTAKIGO KIRIMO WIBAZA NABAKORESHA IBIZAMI BABA BAFITE UBUSHOBOZI?APEL D,OFRES YABO IMARA 6MOIS.GUKOSORA 3MOIS.BYARANGIRA NGONTAWATSINZE?UBWO IGIKURIKIRA URACYUMVA?
MPERUTSE GUTANGA DOSS AHANTU BANGA KUYI SERECTIONNA,NDABAHAMAGARA MBABAZA NIBA DOSS YANGE YABAYE SELECTIONNE NGO WAPI,KUBERIKI?WATANZE A0 KANDI SIYODUKENEYE?NGEWE NATANZE DOSS MWADUSABYE,MBABAZA IMPAMVU BATAFASHE DOSS YANGE?NGOHARUMUNTU MWITIRANWA NGONIYOMPAMVU HABAYE COMFISION.KUKODOSS YANGE YARIYUJUJE BYOSE BAMPAMAGAYE HASIGAYE AMASAHA MAKE NGO IKIZAMI GIKORWE.HARUWASHAKIRWAGA UMWANYA?AMANYANGA YABANTU BANONE NAKAGA?
Comments are closed.