SIDA mu Rwanda: Imibare mishya ya ‘Rwanda Demographic and Health Survey’ 2014-15
Umuntu wa mbere mu Rwanda basanzemo agakoko gatera SIDA hari mu 1983, nyuma y’imyaka itatu ubwandu bwarihuse cyane bugera kuri 17,8% muri Kigali gusa, nyuma ya Jenoside bwariyogereye kurushaho bugera kuri 27% mu mijyi na 6,9% mu bice by’icyaro. Ubu imibare y’ubwandu bwa SIDA yaramanutse igera kuri 3% mu gihugu muri rusange ku baturage bari hagati y’imyaka 15 na 49.
Mu mujyi wa Kigali ubwandu bwa SIDA buri ku kigero cya 6,3%, hagakurikiraho Intara y’Amajyaruguru ifite abanduye bagera kuri 2,3.
Ubwandu ku bagore mu gihugu ni 3,6% naho ku bagabo ni 2,2%. Ku bagore ngo binaturuka ku kuba hari umubare munini w’abafashwe ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakanduzwa SIDA.
Mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 ubushakashatsi buherutse gutangazwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bavuga ko abakobwa batandatu mu icumi (6/10) bakoze imibonano mpuzabitsina baripimishije.
Kugeza ubu muri iki kiciro cy’abafite imyaka hagati ya 15 na 24 abanduye ni 1%. Muri bo abakobwa ni 1,3% naho abahungu ni 0,6%.
Hagati y’imyaka 15 na 17 abakobwa banduye virus itera SIDA ni 0,5% ariko abakobwa bari hagati y’imyaka 23 na 24 abakobwa banduye Virus ya SIDA ni 2,1%.
Ubumenyi ku kwirinda SIDA mu Rwanda
Ubu bushakashatsi buvuga ko 80% by’abagore aribo bazi uburyo bwo kwirinda SIDA, abagabo 88% bakaba ngo ari bo bazi uburyo bunyuranye bwo kwirinda SIDA cyane cyane gukoresha agakingirizo.
Ubu bushakashatsi buvuga ko 84% by’abagore mu Rwanda bazi neza ko VIH ishobora kwanduzwa mu konsa umwana kandi amahirwe yo kwandura ashobora kugabanuka ari uko umubyeyi wanduye yafashe ibinini mu gihe atwite akarinda umwana kwandura.
Mu mezi 12 ashize (mu gihe ubushakashatsi bakorwaga) 1% by’abagore bavuga ko bakoze imibonano mpuzabitsina n’abantu babiri cyangwa benshi, naho kuri iyi ngingo abagabo 5% ngo nibo bakoze uyu murimo ku bantu babiri cyangwa benshi.
Muri bo abagore 48% ngo bakoresheje agakingirizo, naho abagabo bagakoresheje ni 31%.
Abagabo bakebwe (Basiramuye)
Gukebwa kw’agahu k’imbere ku gitsina gabo biha amahirwe agereranyije umugabo kutandura agakoko gatera SIDA, kugeza ubu mu Rwanda ngo abagabo batatu mu 10 barasiramuye, muri bo 17% babarizwa mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda naho 50% y’abagabo i Kigali barasiramuye.
Mu mezi 12 yari ashize 39% by’abagore baripimishije, abagabo 37% nabo ngo baripimishije bahabwa ibisubizo byabo.
Kugeza ubu umubare w’abipimisha HIV warazamutse ugereranyije n’umwaka wa 2005 aho bari 12% y’abagore na 11% y’abagabo.
Abagore 9/10 batwite bipimishije VIH mu myaka ibiri ishize bahabwa inama ndetse banahabwa ibisubizo byabo.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
6 Comments
Ntimukajye mubeshya nk’aho abo mubwira ari ibicucu mu gutekereza. Iyo muvuga ko umubare w’abagore banduye ari mwinshi kubera gufatwa ku ngufu n’ukuvuga ko interahamwe zose zari zirwaye agakoko gatera SIDA? Ese abagore b’abatutsi kazi bari bangahe kuburyo hari abapfuye kubera guhigwa abarokotse bakaba bagikomeje kuba benshi kuburyo bizamura imibare? Kuki mutavuga se abanduye kubera gutanga INSINZI? Ubu SIDA imeze nabi mu giturage ahubwo abantu nibwo barimo kuyandura cyane. Iyo mibare yanyu sinayizera kubera techniques mushyiramo ku mpamvu za politiques no kudakunda kugaragaza ukuri.
Wowe kubana kuki uterekana iyawe wahstase ese iyo ubaza ngo abatutsikazi abribangahe muri million isaga waba warabaruye ngo utandukanye abagabo abana nabagore bishwe? mwabaye mute statistics irabikwreka ugahakana warangiza ukanakeka ntasoni. kuki se wunva ko interahamwe imwe itari gufata abagore batanu….
Inzira iracyari ndende nubwo birimo biza.
Iyo urebye umubare uteye ubwoba w’abana batwita batarageza no ku myaka 18 mu cyaro, barenga 30% mu turere tumwe na tumwe, ni bwo ubona ko nta ngamba zo kurwanya SIDA zikibageraho. Kandi abo bose babyarira iwabo ntibakunze kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro, bivuze ngo na statistiques za MINISANTE abenshi ntabarimo. Ahubwo no kwandikisha abana babo mu mirenge bikorwa na mbarwa, kuko baba bazi ko babaza abo babyaranye batari bubazane, abenshi batanabyemera ahubwo.
Byaba byiza hagiye hatangwa imibare nyayo itavanzemo Politiki.
Wowe wiyita ” KUBANA” njye nakwita “RWANGO”! Niba warize imibare, statistics zigendera kuri (samples/ échantillons) ntabwo babarura abantu bose! Niba utarize imibare jya ureka kuvuga ibyo utazi uvuga ubusa uhakanya abakoze ubushakashatsi! Sinzi naho utuye, niba utabona imodoka za Statistics ziganda mu gihugu hose naho wowe utaragera bashaka iyo mibare! Uri indashima niba utishimira ibyagezweho ku bufatanye bw’inzego zose (Leta, Civil Society, Abikorera n’Abaturage bose ) kugira ngo iyo mibare y’abanduye igabanuke! Va mu matiku, dukomeze urugamba tuyitsinde burundu yo kagenda ubusa! Murakoze.
Comments are closed.