Digiqole ad

Rayon itsinze Bugesera 4 – 0, Mukura nayo ivana amanota 3 i Kigali

 Rayon itsinze Bugesera 4 – 0, Mukura nayo ivana amanota 3 i Kigali

Mugheni Fabrice yishimira igitego cya Kwizera Pierro (ibumoso)

Nyamirambo – Mu mukino wo ku munsi wa 23 wa shampiyona, Rayon Sports kuri uyu wa gattu inyagiye Bugesera FC 4-0, ikomeza gukurikira APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona.

Bugesera yari yakiriye Rayon Sports i Nyamirambo yahahuriye n'akaga
Bugesera yari yakiriye Rayon Sports i Nyamirambo yahahuriye n’akaga

Rayon Sports yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 8 gusa wa shampiyona, igitego cyatsinzwe na Ismaila Diarra, ku mupira yaherejwe neza na Pierrot.

Bugesera yabaye nk’ikangutse itangira gusatira ikipe ya Rayon Sports, banabona uburyo nka 2 bwagatanze igitego, ariko bananirwa kureba mu izamu.

Ku munota wa 32 iyi kipe yaje kubona igitego cya kabiri, cyatsinzwe na Pierrot acenze abakina inyuma ni umuzamu wa Bugesera.

Nyuma y’iminota itanu gusa ikipe ya Rayon Sports yatsinze igitego cya gatatu cya Ismaila Diarra, ku mupira mwiza yahawe na Nshuti Dominique Savio. Igice cya mbere cyarangiye ari 3-0.

Mu gice cya kabiri, Ally Bizimungu utoza Bugesera, yasimbuje umuzamu Bikorimana wahoze muri Rayon Sports, binjizamo umuzamu wa kabiri Jean Paul.

Ku munota wa 55, kapiteni wa Bugesera David Iraguha yabonye ikarita y’umutukura.

Ku munota wa 73, Nshuti Savio yacenze ba myugariro babiri baBugesera, aha umupira Ismaila Diarra, atsinda igitego cya kane. Umukino ni uko wanarangiye.

Ismaila Diarra ubu niwe rutahizamu uyoboye abandi, amaze gutsinda ibitego 13 mu mikino irindwi (7) gusa.

Rayon sports yabanje mu kibuga
Rayon sports yabanje mu kibuga
Manzi Thierry arwanira umupira na Uwayezu Bernard bahoze bakinana
Manzi Thierry arwanira umupira na Uwayezu Bernard bahoze bakinana

Umunsi wa 23 wa shampiyona:

Kuwa Kabiri:

  • Musanze Fc 1-1 Marines FC
  • Rwamagana City FC 1-0 Sunrise FC
  • APR Fc 3-0 Gicumbi FC

Kuwa Gatatu

  • Bugesera Fc 0-4 Rayon Sports
  • Amagaju Fc 1-1 AS Kigali
  • Espoir FC 0-1 Etincelles Fc
  • Police FC 2-0 AS Muhanga
  • SC Kiyovu 0-1 Mukura VS
Savio Nshuti Dominique watanze imipira ibiri ivamo ibitego
Savio Nshuti Dominique watanze imipira ibiri ivamo ibitego
Ismaila Diarra atera ishoti ryavuyemo igitego cya kane cya Rayon sports
Ismaila Diarra atera ishoti ryavuyemo igitego cya kane cya Rayon sports
Mugheni Fabrice yishimira igitego cya Kwizera Pierro
Mugheni Fabrice yishimira igitego cya Kwizera Pierro (ibumoso)

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Mwatsinda mutatsinda igikombe kigomba kuza mu kabati kigasanga ibindi. Murumva mwa bareyo mwe. Si ubwa mbere si ubwa kabiri ni ibintu muzi.

    • uzagitware nta kibazo tu!! nawe izina nakwise ntaho rizajya shaa

      BINEZERO IGIKONA CYAPFUTSEEEE

    • Noneho Rayon ntabikombe yo igira kuburyo iki igitwaye cyasanga ibindi? nkawe niba uruwahehe ese sha mwagiye muba aba
      sportif mbere
      abafana nyuma
      abankinnyi bigaheruka doreko nkawe ubivuga wasanga na karere utarayiteraho.

  • Apr ntizatwara iki gikombe kabone n’ubwo bayibira bate?Iraciriritse sana imbere y’a Gikundiro!

  • EREGA BURIYA URUZINGO IGIKONA CYARI CYATUZINZE TWARUVANYEHO UMUNSI TUBAHONDAGURA AMAGAMBO AGASHIRA IVUGA.INKURUNZIZA IGAHA AMAJYEPFO YOSE,INKURUMBI IGATAHAAA?

  • Joseph urantangaje pe, ubwo nawe urabyina ngo uzatwara igikombe nushake uzakijyane ariko aho uzagitereka muri ako kabati ntuzibagirwa no kuhatereka iharama twakwanditse mugahanga y’ibinezero(ndavuga ibitsindo bine kubusa 4-0)

  • BOSS ICYU UYUMWAKA MUCYIBAGIRWE MUMENENYEKO NA NYINA WUNDI ABYARA ABAHUNGU GIKUNDIRO WEEEEE TUZAKUGWA INYUMA KOMEZA UTSINDE
    NDABIZI UBWO MUGIYE KUREBA UKO MWAKWIBA GIKUNDIRO AMANOTA ,MURIBUKA MUDUTWARIRA AMANOTA ATATU

  • Ni mubinyuza mu mucyo muzagitware. Gusa ukurikije uko ibintu bimeze ubu Rayon iri hajuru cyane ya APR Fc, muribuka ukuntu yabatsibuye ibitego 4 byose ku mwuka? Umunyezamu bakame akava mu kibuga adakoze ku mupira n’umwe wa APR, uretse kurengura imipira yabaga yarenze?

  • Ese ikipe zose zo mu Rwanda uretse Rayon Sports zisigaye ku rwego rumwe ko mbona zose zigererwa mu kebo ibitego 4 ku busa ikoze ishyano ikibamo kamw?

Comments are closed.

en_USEnglish