Dusingizimana arajya muri GUINNESS WORLD RECORDS??!! Arasabwa amasaha 51 adahagaze!
Kuva saa mbili za mu gitondo kuri uyu wa gatatu kugeza kuwa gatanu saa tanu zuzuye!!!! Adahagaze ijoro n’amanywa agomba gukubita (batting) agapira ka Cricket abantu bateye. Eric Dusingizimana araharanira guca umuhigo ufitwe n’umuhinde wamaze amasaha 50 akora ‘batting’ we akagira nibura amasaha 52 maze akajya muri GUINESS WORLD RECORDS!!!!
Buri saha afatamo iminota itanu (5) gusa yo kuruhuka akarya ibintu bimutera imbaraga nk’imbuto, Camera za Guiness Word Records zirahari zifata ayo masaha agomba gukora ngo ace umuhigo, abakinnyi b’amakipe ya Cricket mu Rwanda barakuranwa nta mwanya na muto umwe aratera undi ajyaho.
Si abakinnyi ba Cricket mu Rwanda gusa, ahubwo n’abandi bantu basanzwe baraza bagasaba kumutera ako gapira.
Minisitiri w’Imikino n’umuco Julienne UWACU yahageze aramuterera, Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza uri mu Rwanda mu nama ya World Economic Forum yabwiwe iyi nkuru araza aratera, Miss Rwanda2016 Jolly Mutesi nawe yaje aratera. Nawe ubishatse wanyarukirayo, ni i Remera muri Pt Stade Amahoro.
Uyu mugabo uri kugerageza kuvanaho umuhigo w’isi asanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Cricket.
Nyuma yo kumuterera agapira (Bowling), Tonny Blair yamwifurije intsinzi.
“Simubwiye byinshi, mubwiye ko mwifuriza intsinzi. Namwibutsa ko gutangira byoroha gukomeza bigakomera gusoza bikarushya, ariko nanone gutsinda bigashimisha.” – Tonny Blair
Uyu musore w’imyaka 29, ngo yagize inzozi zo kwesa aka gahigo kuva muri 2013, ubwo kari gafitwe n’umwongereza Alby Shale wari warakoze amasaha 26.
Uyu mwongereza yaje mu Rwanda, kuyobora ikigo gishaka inkunga yo kubaka stade ya Cricket mu Rwanda, (ONG yitwa Rwanda Cricket Stadium Foundation), byatumye aba inshuti ya hafi ya Dusingizimana Eric, anamushishikariza gutangira imyitozo, ngo azagerageze arebe ko yakuraho agahigo ke.
Alby Shale afite inzozi zo kubakira u Rwanda, igihugu se yapfiriyemo, stade ya Cricket igezweho. Amafranga miliyoni imwe y’amadorari ahabwa uwinjiye muri Guiness World Records Dusingizimana ngo ayegukanye yatangamo 600 000$ kuri uyu mushinga.
Mu gihe Dusingizimana yatekerezaga guca aka gahigo k’amasaha 26 yari afitwe Alby Shale, muri 2014 umuhinde Virag Mare yahise akora amateka kuko yakubise agapira amasaha 50 ataruhuka.
Gusa ibi ntibyaciye intege Dusingizimana, kuko yakomeje kwitegura, kugera kuri uyu wa gatatu, ubwo yatangiye ashaka kumara amasaha 51 akubita agapira (batting) ataruhuka.
Dusingizimana Eric yatangiye kuri uyu wa gatatu tariki 11 Gicurasi 2016, saa mbiri za mugitondo. Azarangiza kuwa gatanu tariki 13 Gicurasi 2016 saa 11 z’amanywa.
Ese azabishobora????
Abanyarwanda bose cyane cyane abari i Kigali ngo bashobora kujya kumutera morale mu gihe ari muri uru rugamba rw’umuhigo w’isi muri Petit Stade amahoro.
Mu minota itanu afata buri saha aruhukaho gato, yabwiye abanyamakuru ko byose arimo kubikora kubera urukundo rw’umukino.
Dusingizimana yagize ati: “Ibi ngomba kubikora kuko narabyiyemeje kandi maze igihe mbyitegura. Ndashaka kubaka ahazaza ha Cricket y’u Rwanda.
Nesheje aka gahigo natuma isura y’umukino wa Cricket mu Rwanda no ku isi hose ihinduka. Nimbigeraho nzafasha mu kubaka igikorwa remezo kitazibagirana (Stade ya Cricket).
Nabitangiye, kandi nzarekera aho ari uko nkubise agapira ka nyuma kuwa gatanu.”
Photos/Evode MUGUNGA/Umuseke
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
13 Comments
ok kuraje musore amahirwe masa urebe utahasiga ubuzimanawe ngukurikiye amafaranga
WWWWWWWWWWOOOOOOAAAAAAAAAAAWWWWWWWW!!!!!
Courage musore! kabisa Turagushyigikiye kuri uyu muhate wawe.
Amahirwe masa kandi Imana ibane nawe mu mugambi wawe
Bonne chance
courage wangu, nkwifurije intsinzi
tukuri unyima
hagize ukinjiza c kuri turiya tuntu twa yellow?
Ugateye kakamurenga kagakubita kuri turiya dukoni twa Yellow waba umutsinze kandi icyamuzanye hariya ni ukudatsindwa no kumara amasaha arenze 50
Title yiyi nkuru iri very confusing.Ngo adahagaze?kandi mbona ahagaze ahubwo.ubundi mu nkuru ngo atera agapira nta kuruhuka?kandi mu mafoto abiri ya nyuma mbona nta gapira ari gutera?very confusing
Biragaraza ngo mw’ishuri wabaga uwa kangahe!
Biragaragara ko utazi kugenekereza.
Nonese ko iyi ari ifoto ni video? Kudahagarara ndumva bashakaga kuvuga kutava muri kariya ga cage kandi agakomeza agatera agapira bamwoherereje.
Nonese mu gihe ugiye gutera ari kwitegura we ntahagarara akifata neza ngo agatere?
Dismas we, iyo utagera ntunagereranya?
Alors,urakoze gusobanura.erega ikinyarwanda kiragora buriya.kuvuga ngo adahagaze njye numvaga ari “standing” and not “stopping”.naho ubundi rwose mu ishuri umwanya mubi nigeze ngira ni uwa gatandatu.nabwo mama yarankubise nsubira kuwa mbere.Amahoro
ariko byo biri confusing kbs ngo ntahagarara ahandi ngo afata 5min yo kurya ahandi ari kuvugana na tony blair!! cg kuko ar umunyacyubahiro iyo minota ntibarwa?? naho kurya nabyo ni ngombwa ariko nuguharara!! so, inkuru yagira indi ttle.
@Simple ntiwumva se ko cnofusion atarijye jyenyine wayigize.Noneho hari naho nabonye yicaye ari kurya. none se ubwo urumva koko umuseke utatubeshye?aha ariko umusore wacu tumwifurije gutsinda
Ataruhutse
Nyanayibwa wumunyamakuru yabyanditse uko abyumva
Ariko uyu mukinnyi ndabona afite imyuka kabisa
Courage frère, Imana ikujye imbere iyo record na Cash bize mu Rwanda, ndasaba abaturarwanda bose kudusengera.
wowuu… Eric we amahirwe masa kdi IMANA ibigufashemo.
Comments are closed.