Digiqole ad

UK: Perezida Buhari wa Nigeria yasubije Minisitiri w’Intebe David Cameron

 UK: Perezida Buhari wa Nigeria yasubije Minisitiri w’Intebe David Cameron

Perezida wa Nigeria Buhari ari mu Bwongereza mu nama yo kurwanya ruswa

Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yavuze ko nta we arimo ategeka kuzasaba imbabazi nyuma y’aho Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza David Cameron avuze ko Nigeria ari igihugu kiri “fantastically corrupt” (cyahebuje mu kurya ruswa).

Perezida wa Nigeria Buhari ari mu Bwongereza mu nama yo kurwanya ruswa
Perezida wa Nigeria Buhari ari mu Bwongereza mu nama yo kurwanya ruswa

Perezida wa Nigeria wari watumiwe mu nama igamije kurwanya ruswa ibera i London, yavuze ko ahangayikishijwe cyane n’amafaranga yibiwe mu gihugu cye ubu akaba aturamye muri Banki zo mu Bwongereza.

Minisitiri w’Intebe David Cameron yavuze aya magambo ‘bise’ ko atabanje kugenzura ubwo yarimo aganira n’Umwamikazi Elizabeth II w’U Bwongereza ku wa kabiri mbere gato y’uko inama itangira.

David Cameron azakira inama mpuzamahanga irwanya ruswa kuri uyu wa kane.

Nigeria yashyizwe ku mwanya wa 136 muri raporo ya Transparency International mu mwaka wa 2015, ireba uko ruswa ihagaze (Corruption Perceptions Index).

Mu biganiro yarimo, Perezida Buhari yabajijwe niba Nigeria yarahebuje muri ruswa “fantastically corrupt”, asubiza ati “Ni byo”.

Mu ijambo rye, Perezida wa Nigeria yavuze ko ruswa ari nk’ikinyamaswa kiba mu mazi “hydra-headed monster” (ni ikinyamaswa gifite imitwe myinshi kibera mu mazi kivugwa mu myemerere n’amateka y’Aba Giriki), kibangamiye umutekano w’ibihugu “kandi kitarobanura ibihugu bikize cyangwa ibiri mu nzira y’amajyambere”.

Buhari yavuze ko ruswa yigeze kuba icyorezo muri Leta ya Nigeria, ariko akaba yarahagurukiye kuyirwanya.

U Bwongereza buzakira inama y’abayobozi ku Isi n’abayobora ibigo by’imari, igamije gusuzuma icyakorwa ku Isi nk’ingamba zo kurwanya ruswa.

Avuga kuri iyi nama Minisitiri w’Intebe David Cameron yagize ati “Hashize igihe kirekire hari uguceceka ku cyakorwa mu kurwanya ruswa. Inama izahindura ibyo. Twese hamwe tuzashyiramo imbaraga mu kurwanya ruswa ku mwanya wa mbere w’ibigomba gukorwa ku Isi aho iri hose.”

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish