DRC: Imvura nyinshi i Kinshasa imaze guhitana abantu 8
Imvura ikabije yatangiye kugwa ku cyumweru yahitanye abantu umunani mu gace ka Lemba mu mujyi wa Kinshasa.
Nkuko Bitangazwa na Vital Kabwiku ushizwe ibikorwa remezo yavuze ko imibiri y’abahitanywe n’imvura iri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kinseso, abakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza i Kinshasa.
Kabwiku yagize ati “Hari imiryango itatu yabuze ababo, hari n’umuryango umwe wahatakarije abantu bane, indi miryango ibiri yabuze abantu babiri, hari n’umuntu umwe wakomeretse. Imirambo iri mu bitaro bya Kinsenso.”
Minisiteri y’Ibiza yavuze ko aba bantu bishwe n’inkangu zahirimye ku nzu zabo mu gihe imvura yagwaga ari nyinshi.
Leta ya Congo Kinshasa mu itangazo yashyize ahagaragara, yavuze ko izafatanya n’imiryango y’ababuze ubuze ubuzima mu kubashyingura.
Iyi mvura ikabije yaguye ari nyinshi mu mujyi wa Kinshasa yangije ibikorwa remezo bitandukanye harimo imihanda, ndetse ngo imwe n’imwe yabaye ifunzwe.
Radio Okapi ivuga ko Kinshasa yaherukaga kwibasirwa n’imvura nyinshi nk’iyi mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe mu bice by’uburengerazuba.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
2 Comments
que DIEU ait les ames de ces ndeko.
yeweee, iyi mvura burya ntiyaguhe nyinshi aha iwacu gusa. Yewe RURIHOSE, n’ah’Imana kuturindira ubuzima.
Alors MATESO, kombo nayo vraiment “Mateso” EZA MAWA MINGI. Nzambe asalisakayo vie nayo ezalaka contraire. Sinon, bakombo ya boye, mabe penza, baboti pe bapesaka BANA ba kombo liboso ya kokanisa, BA KOMBO YA MABE elandaka mutu tiii. Kwita umwana Mateso kweli (umuhangayiko/umubabaro) si byiza. Uzarihindure rwose ritazagutera imikasiro.
Comments are closed.