Digiqole ad

Indonesia: Indege yagonze inka

Indege itwara abantu mu gihugu cya Indonesia ubwo yari imaze kugera ku butaka iri mu muhanda wayo yagonze inka yagendagendaga mu nzira yayo.

Imaze kugonga inka abagenzi bavuyemo nta kibazo inka yo igwa aho

Imaze kugonga inka abagenzi bavuyemo nta kibazo inka yo igwa aho

Iyi ndege ya kompanyi yitwa Lion yari itwaye abagenzi barenga 110 yagonze iiy nka ubwo yariho igerageza kugwa neza ku kibuga cy’indege cya Jalaluddin.

Nta kibazo iyi ndege yagize, ntanumuntu waba yagiriye ikibazo muri iyi mpanuka itangaje. Inka niyo yahise ipfa kuko indege yayishwanyaguje.

Umupilote w’iyi ndege yabwiye ibiro ntaramakuru bya Antara ko yumvise gusa umwuka umeze nk’uw’inyama ziri gushya.

Izi nka ubundi ngo zari eshatu zari zahobagiye zigendagenda mu kibuga cy’indege, iyi nyamahirwe macye rero niyo yaje kwinjira mu muhanda w’indege igeramo imanuka.

Abayigenzemo yenda baturusha kumenya uburyo iba ivuduka ikigera hasi, iyi nka rero yahuye n’uruva gusenya indege irayahuranya, ba nyirayo umenya nta n’ikiro cy’inyama baramuye.

Abagenzi bose bavuye muri iyi ndege nta kibazo na kimwe.

Ikibuga cy’indege cyahise gifungwa nyuma y’iyi mpanuka nto, kiza gufungurwa nyuma y’amasaha atarambiranye.

Igihugu cya Indonesia gikoresha cyane ingendo zo mu ndege kuko kigizwe n’ibirwa bigera ku 17 000.

Nubwo bakoresha indege cyane, muri Indonesia niho muri Aziya haba indege n’ibibuga byazo byinshi bitujuje ubuziranenge.

Hambere muri Mata uyu mwaka abagenzi 22 bagombye kujyanwa mu bitaro nyuma y’uko indege ya Lion na none itaye umuhanda wayo igomba kugwamo igafata iyo mu Nyanja ku bw’amahirwe ntirohame cyane.

Ubu noneho inka zarishaga mu kibuga cy’indege zari zibakozeho.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish