Digiqole ad

Uganda: Inkangu zahitanye abantu 15 mu karere ka Bundibugyo

 Uganda: Inkangu zahitanye abantu 15 mu karere ka Bundibugyo

Inkangu zikunze kwibasira aka gace ka Bundibugyo

Abantu barenga 15 bamaze kwitaba Imana kubera kurindimuka kw’imisozi (inkangu) zaturutse ku mvura nyinshi mu gace ka Bundibugyo mu majyaruguru ya Uganda, izi nkangu ngo zashenye amaze agera kuri 200  abantu amagana nabo bakaba basigaye ntaho kwikinga bafite.

Inkangu zikunze kwibasira aka gace ka Bundibugyo
Inkangu zikunze kwibasira aka gace ka Bundibugyo

Godfrey Mucunguzi umuyobozi w’akarere ka Bundibugyo yatangaje ko ibyangijwe ari byinshi cyane usibye ubuzima bw’abantu, ibiraro, imihanda, impombo zitwara amazi n’ibindi byasenyutse.

Kuva mu mpera z’ukwezi gushize inkangu nk’izi zahitanye abantu babarirwa kuri 70 zangiza amazu arenga 400 mu Ntara y’Amajyaruguru, Amajyepfo n’Iburengerazuba bw’u Rwanda.

12 muri Uganda ho bitabye Imana kubera inkangu mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri muri Bundibugyo mu burengerazuba bwa Uganda nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Monitor.

Imibiri y’aba 12 yavanywe munsi y’inzu zabaguyeho nk’uko byatangajwe na Tom Ndyanabo umuyobozi wa Croix Rouge mu karere ka Bundibugyo.

Uyu avuga ko imibare y’abitabye Imana ishobora gukomeza kwiyongera.

Bundibugyo ni akarere k’imisozi n’ibibaya by’uruhererekane rumwe rw’agace ka rift valley karimo n’uburengerazuba bw’u Rwanda.

Aka gace gasanzwe kibasirwa cyane n’imvura nyinshi n’inkuba, gusa bikaba byarakabije muri iki gihe cy’ihindagurika ry’ikirere ridasanzwe ryateye icyo abahanga bise ‘El Ninho’.

Bundibugyo (mu ibara ritukura) iherereye ku muhora umwe wa rift valley hamwe n'igice cy'uburengerazuba bw'u Rwanda
Bundibugyo (mu ibara ritukura) iherereye ku muhora umwe wa rift valley hamwe n’igice cy’uburengerazuba bw’u Rwanda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Bundibugyo iherereye mu burengerazuba bw’amajyepfo ya Uganda si mu majyaruguru yicyo gihugu. nukwihangana kwabo baturanyi bahasize ubuzima

Comments are closed.

en_USEnglish