Imihanda ya Kigali – Muhanga na Kigali – Musanze ubu yose YAFUNGUWE
Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi yatangaje kuri uyu wa 10 Gicurasi ko umuhanda wa Kigali – Muhanga, n’uwa Kigali – Muhanga yari imaze amasaha 24 ifunze, ubu yombi yongeye kuba nyabagendwa kuko amazi yagabanutse kuri Nyabarongo, ndetse n’inkangu zari zaguye mu muhanda zikaba zakuwe mu nzira muri Gakenke.
Imihanda ya Kigali – Gakenke – Musanze na Kigali – Muhanga yari yafunzwe kubera ibiza, ibi biza muri rusange byahitanye abantu 50 n’amazu 583 yarasenyutse.
Kugeza ubu, umuhanda wa Kigali-Muhanga wafunguwe kuko amazi yagabanutse. Ariko ko ukomeje gufungwa kuri za Moto n’amagare kuko amazi akiri mu muhanda ashobora guteza impanuka ibi binyabiziga bito.
Minisiteri y’imicungire y’ibiza yatangaje kandi ko n’umuhanda wa Kigali – Gakenke – Musanze nawo wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’imirimo yo kuvana mu nzira inkangu zari zaguye mu muhanda zikawufunga.
Minisiteri y’imicungire y’ibiza ivuga ko abitabye Imana mu karere ka Gakenke bashyinguwe mu cyubahiro kuwa 09 Gicurasi, umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Intebe, aherekejwe na Ministiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, MUKANTABANA Seraphine, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, KABONEKA Francis, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, IMENA Evode, Umukuru wa Polisi y’Igihugu: CG GASANA Emmanuel, Abasenateri n’intumwa za rubanda.
Abenshi mu bashyinguwe ni abahitanywe n’ibiza, cyane cyane inkangu, mu ijoro ryo kuwa 7 rishyira ku wa 8 Gicurasi 2016.
Iri tangazo rivuga ko ibyakozwe ari;
- Mu karere ka Gakenke, MIDIMAR yahagejeje ubufasha bugenewe imiryango yasenyewe n’ibiza. Ubwo bufasha bugizwe n’ibiryamirwa, ibikoresho byo mu rugo n’ibikoresho by’isuku. Muri aka karere kandi hagejejwe amahema yo kwifashisha mu miryango ishobora kwimurwa ahantu bigaragara ko yugarijwe cyane n’ibiza.
- Inkunga igenewe akarere ka Muhanga ntiyabashije kugerayo kubera ikibazo cy’umuhanda Kigali-Muhanga wafunzwe bitewe n’imyuzure.
- Igenzura ryakozwe hifashishijwe indege ya Kajugujugu, ryagaragaje ko mu karere ka Gakenke, hari abaturage benshi bugarijwe n’inkangu ku buryo igihe cyose bashobora kwibasirwa, bitewe n’ubutaka bworoshye kandi buhinze, hakaba ntacyo kubufata gihari. Ubuyobozi bw’uturere n’inzego z’umutekano bakanguriwe gukumira ko hari undi muturage wahitanwa n’ibiza, bacumbikishiriza abasenyewe ndetse no kwimura by’agateganyo abatuye aho bigaragara ko bugarijwe.
- Ku bufatanye na MINAGRI hateganijwe ko ejo ku wa kabiri 10/05/2016, imiryango yahuye n’ibiza izagezwaho ibiribwa
- Indi miryango nterankunga irimo: World Vision, Care International, USAID, na WFP nayo iragaragaza ko ishobora gutanga inkunga.
Photos/Evode Mugunga/Umuseke
UM– USEKE.RW
8 Comments
Abagezweho nibiza bakomeze kwihangana kandi uwiteka arinde abagihumeka.
AMEN! IMANA ISHIMWE.
IKINTANGAZA NUKO NTA KINTU NA KIMWE CYUBATSWE NA “MUNTU: NDABONA IMBARAGA Z’IBYAREMWE (NATURE) ZITABASHA G– USENYA!!! HABE NA KIMWE ARIKO (Tour Eiffel, Statut de la Liberté, Great Wall of China, etc). GUSA HARI ABANTU NAJYAGA NSUZUGURA KERA BO BAHAMYA KO “NATURE” ARI IMIRIMO Y’INTOKI Z’ISUMBA-BYOSE; umenya aho bukera amavi yose azamupfukamira pe!
Twihanganishije abanyarwanda bagezweho nibiza bikadutwara incuti zacu, ababyeyi na bana bacu ,twese hamwe nkabanyarwamnda dufate mumugongo bagenzi bacu,tubihanganishe kandi tubafashe kuko bari mikaga…………………………….birababaje ibyabaye ariko kandi ndashimira leta yacu uburyo itabara abari mukaga………………..
Abashinzwe ubuhinzi mu Rwanda bagomba gusubira muri gahunda za terrasses radicales bakibuka ko n’imiringoti ibaho byatuma inkangu zigabanuka.
Hariya hantu hakenewe inzira y’abanyamaguru yubatse hejuru, yajya yitabazwa mu bihe nka biriya mu gihe bigitegerejwe ko uriya muhanda nawo ubwawo wigizwa hejuru, hakanubakwa irindi teme ryunganira ririya, kuko kuwuzamura gusa nta teme bwo amazi yajya yuzura agatera abo ku Giti cy’inyoni.
Hakanatekerezwa undi muhanda hafi hariya. Usibye n’amazi, n’impanuka zikomeye iyo zifunze umuhanda wa Ruyenzi-Kamonyi biba bikomeye. Deviation ya hafi, ni ukunyura i Kayenzi ugaca i Ruli, cyangwa i Rwabusoro ukanyura mu Bugesera. Ni iyo bigwa rwose.
Nukuri Leta yacu y’ubumwe irakaramba. itekereza ku baturage bayo bakababazwa nabo mugihe bagize ibyago irabatabara bitandukanye n’ibindi bihugu byabaturanyi.
Nyewe rwose byandenze, ababuze abanyu mwihangane kandi Leta yanyu ibari inyuma nimuhumure.
Imana ibane nabasigaye maze namwe abari mu manegeka muhimuke vuba vuba.
ibi byatewe nuko nta mashyamba akibaho ahantu hose barahubatse amazu ahandi harahingwa.leta nifate ingamba zo kugabanya imbyaro
SAFI ibyo uvuze nibyo rwose byambabaje cyane kubona twirirwa ahantu hadafite KM 1 twica akazi ababyeyi baburana nabana babo kandi arihafi cyane
nibashakishe ahantu bashobora gushyira agahanda byibura kabanyamaguru
Kandi kugirango kiraya kiraro cyokongera kuzura nuko bahera haruguru kamuhanda bakazamura umuhanda bahereye ruguru kamuhanda maze ukazamuka nikiraro bakakizamura hejuru ntabwo amazi yakongera gutesha abantu umuntwe
kuko iyo urebye uburyo ikiraro kimeze numuhanda ubona birihasi cyane
Comments are closed.