Padiri Ubald ngo ‘Inzangano z’Abahutu n’Abatutsi ni nk’igishanga gitigita’…
*Padiri Ubald ngo hari abapadiri bitwaye nabi muri Jenoside ariko ntabasha kubigisha,
*Avuga ko nyuma ya Jenoside yagize ihungabana akajya arara arira…
*N’ubwo Gacaca zari zirangiye; Ubald avuga ko kuri Kiliziya Gatulika bitari kurangirira aho
Padiri Ubald Rugirangoga uzwi cyane mu bikorwa by’isanamitima no gusengera indwara zidakira n’izabaye akarande, uzwi kandi mu gusakaza inyigisho zo gusaba imbabazi no kuzitanga hagati y’abishe n’abiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko inzangano zishingiye ku moko zigitutumba mu banyarwanda ariko ko kuzirandura bisaba gushirika ubwoba, asaba abihaye Imana gutinyuka bakinjira muri uru rugamba.
Padiri Ubald Rugirangoga watangije iki gikorwa ubu cyamaze no kugera muri Paruwasi ya Nyamata, avuga ko icyatumye atangiza kwigisha abishe n’abiciwe gusaba no gutanga imbabazi ari ihungabana yagize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Kuba uri umupadiri ugomba kwigisha urukundo ukabona abantu bakuryaniye imbere, abantu bishe bagenzi babo byamfashe igihe, nkajya ndara ndira.”
Padiri Ubald avuga ko yakiriye iri hungabana mu masengesho yakoreye i Lourd mu Bufaransa (aho Bikiramariya yabonekeye uwitwa Bernadette), avuga ko muri aya masengesho yumvise ijwi rimubwira ko agomba kwakira umusaraba we.
Ati “…Kandi koko mbona iyi Jenoside yakorewe Abatutsi ari umusaraba ku bantu twese, kuva ubwo sinongeye kurira kuko nahise nakira umusaraba wanjye.”
Uyu mupadiri avuga ko ibibi nk’ibi birangizwa no gutanga imbabazi nk’umurage wa Yezu wahaye imbabazi abamugiriye nabi.
Padiri Ubald avuga ko gutanga imbabazi bidakuraho ikibi cyakozwe, ati “Yezu Christ ku musaraba yatanze imbabazi, atari ukuvuga ko ibibazo bivuyeho kuko yagumye ku musaraba anawugwaho.”
Inzangano zishingiye ku moko ziracyari mu mitima y’abanyarwanda
Raporo ya Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge igaragaza ko abantu bakiirebera mu ndorerwamo y’ubwoko babarirwaga kuri 27.9% mu mwaka wa 2015.
Padiri Ubald uvuga ko yatangije inyisho zo gusaba no gutanga imbabazi kuko yabonaga abantu bafungiranye kubera kutabona amahirwe yo gusaba no gutanga imbabazi, avuga ko inzangano zishingiye ku bwoko zikiri mu mitima ya benshi.
Ubald avuga ko abakwiye kurandura izi nzangano zikihishe mu mitima y’Abanyarwanda babifitiye ubwoba ati “ Hari umuntu wigeze kumpa urugero rwiza nsanga ari rwo, ati kwinjira muri ibi bintu by’inzangano z’Abahutu n’Abatutsi bimeze nk’igishanga gitigita, urabanza ugakandagira ukumva ko hafashe ukabona kugenda,…”
Akomeza avuga ko kurandura izi ngengabitekerezo zacumbikiwe mu mitima ya bamwe mu banyarwanda hakwiye gushirika ubwoba, ati “ Nahise mubwira nti uzakandagira ushakisha kugeza ryari, washoyemo ibitiyo ugaca imigende.”
Hari abashumba bakiragiye mu bwone…
Mu gitambo cya misa cyo gukiza ibikomere cyabaye kuwa 10 Mata, Padiri Ubald yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagaragaje gutsindwa kw’abihaye Imana kuko hari bamwe muri bo bitwaye nabi ndetse abandi ntibagire icyo bakora ahubwo bakarebera intama zabo zicwa.
Ubald Rugirangoga ukunze kwifashisha amazina y’Umushumba (umupadiri) n’intama (abakirisitu) avuga ko no muri iyi minsi hakiri abapadiri badakora ibyo bakwiye gukora.
Atunga agatoki aba bapadiri, Ubald yagize ati « Kuragira intama mu bwone uri umushumba ubizi neza ko uri konesha .»
Rugirangoga uvuga ko atazatanga inyigisho kuri aba bapadiri kuko atabifitiye ububasha, avuga ko igihe kizagera aba bihaye Imana na bo bakumva ko bakwiye kuzuza inshingano zabo.
Ati « Bazagera igihe bavuge bati ntibishoboka, bati izi ntama zigomba kuva mu bwone, n’intama ubwazo zizagera aho zivuge ziti turambiwe kuba mu kinyoma. »
Mu mwaka wa 2015, Padiri Ubald Rugirangaga yasohowe ku rutonde rw’Abarinzi b’igihango 17 banahawe imidali ku bw’ibikorwa byo gusaakaaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
22 Comments
Inzangano z’amoko ntacyo zigeza ku muntu. Abantu bakwiriye gushyira imbere ubumuntu aho gushyira imbere amoko. Ntiwajya ku isoko ngo uvuge ko uri umututsi cyangwa se umuhutu ngo baguhe ikiro cy’isukari.
Mujye mwongeraho ko n’amashyari yabiciye, uteye imbere bakamugendaho, ubwo se umuntu azateran’imbere gute ba mwangamwabo cga bawanguwiha? Ibi byose birimubizana ubwicanyi kdi bidindiza iterambere. Iyo udindije umuntu uzi imiryango uba udindije cga imisoro?
Ikibazo gikomeye si urwango rushingiye ku moko bamwe cyangwa benshi mu Banyarwanda bagifite mu mitima yabo kuko haracyari kare kugira ngo rucike mu gihe bamwe mu biciwe ababo muri 94 bagenda bihishahisha ngo nabo batabakura ku isi, cyangwa mu gihe hari abicanyi batarava ku izima! Igishoboka ubu ni ugushyiraho amategeko ahana yihanukiriye abasohora urwo rwango bagashaka kuvutsa ubuzima abandi cyangwa kubabuza uburenganzira bwabo ndetse no kwigisha abakiri bato bagifite igaruriro.
Abantu bakwiye no kumva bakanemera ko atari kamara (uretse ko ari byiza) ko Abahutu n’Abatutsi baba inshuti, bashyingirane, etc. Icyangombwa kandi cyitanagombye no kugibwaho impaka ni uguhana amahoro no kumva ko basangiye igihugu n’ibyiza (ndetse n’ibibi) bigikomokaho.
Naho ibya ba padiri na ba pasitoro byo bamwe muri bo ntibonesha gusa ahubwo nabo ubwabo barona mu gukomeza gucengeza amacakubiri bitwaje imyanya y’ubushumba bahagazemo kandi rimwe na rimwe n’iyo Kiliziya n’andi masengero bakabakingira ikibaba aho kubamagana.
Padiri Obald nasigeho gukabya, nta nzangano zihari hagati y’abahutu n’abatutsi zaba zimeze nk’igishanga gitigita. Abatutsi n’ Abahutu ubwabo ntacyo bapfa, ikibazo cy’amoko buri gihe gikoreshwa n’abanyapolitiki barwanira ubutegetsi ku mpande zombi.
Padiri Obald nabanze yigishe abanyapolitiki, nibamwumvira bakareka kurwanira ubutegetsi bishingikirije amoko, mu Rwanda amahoro azahinda. Naho rwose rubanda rwa giseseka rurarengana.
Ndemeranya nawe rwose:nabanze yigishe abanyapolitiki kureka amacakubiri y’ubwoko bwose cyane cyane ashingiye ku nda. Umuntu akavuga rwose ibitajyanye n’ukuri, abizi kandi ko abeshya, cyangwa agakikira nkana uko kuri kugirango akomeze yibonere iposho. Abaturage bo bazabana neza nta kabuza, Ariko se Ubald yabiherahe ko nawe ari umunya politiki wo mu rwego rwo hejuru!!!! Ahubwo dore atangiye kwikoma “abashumba” bagenzi be nk’aho aribo bakurikirana ishyirwa mu bukorwa ry’ amategeko cyangwa amateka igihugu kigenderaho!!!! Mana ube hafi…
Uvuze ukuri pe. Ubutegetsi bubi busumbanya abantu nibwo bushobora gukurura inzangano. Inyigisho zose nizerekezwe Ku banyapolitiki bimakaze ubutabera, Nta nzangano zigeze ziba kandi ntazizaba Mu bantu basanzwe. Mu mitima y’ abantu twese harimo ikintu kimwe : kwiguza amahoro n’umunezero. Abategetsi nibo bahitamo umwe bakamworohereza inzira undi bakamugora cg bakamwereka ko atayifiteho uburenganzira. Aho niho hatangira inzangano. N’ibyo bya hutu tutsi byahimbwe Na politiki. Bikwiye kuvaho
Hhh uzaze I burayi wihere ijisho.wangirango uwashyize Amoko.mu.banyarwanda ntiyakarabye
Tamira uvuze neza cyane. Ikibazo si rubanda rwa giseseka, ntacyo rupfa hagativyarwo, ikibazo kiri mûri abo banyepolitiku bafata amoko bakayahindura iturufu yo gushimangira urwo rwango.
Ubald nabanze yegere abo bakomakomeye,ye gushinje ba nyakwigendera ngo barangana, baba bapfa ikiko byose ari abanyapilitiki
Padiri Ubald impano yahawe n’Imana yo gusengera abarwayi bagakira ntishidikwanywaho n’abenshi mu banyarwanda n’abanyamahanga bamuzi. Ariko jye mbona umukoro ukomeye kurusha iyindi afite, ari uko Diyosezi ya Cyangugu abarizwamo ari yo yavutsemo amacakubiri hagati y’abo yita abashumba (abasaserdoti by’umwihariko) kurusha izindi zose, na n’ubu rukigeretse. Ni ho ba Fortunatus Rudakemwa na Padiri Thomas Nahimana ba Le Prophete bakomoka. Kandi n’abataragiye kuvugira hanze bakiri muri Diyosezi, si ko bose babyumnva kimwe wa mugani w’abato.
Bazakura intama mu bwone gute kandi na bo bo ubwabo bataragera ku bwiyunge nyabwo ngo intama zibarebereho? Buriya ntakwiye gushyira ingufu muri iki gikorwa cy’ubwiyunge bw’abashumba mbere yo gutangira kugikwiza mu gihugu hose, kugira ngo kirusheho kugira ingufu? Ntabwo ibibazo by’abanyarwanda biterwa n’abaturage basanzwe, bituruka ahanini ku bashumba n’abayobozi, n’intama zijyana mu bwone bikazorohera kubera ko abashumba bazo baba bahugiye mu bindi bitari ukuziragira. Ubwo bwiyunge bw’abo bw’abayobozi n’abashumba nawe arabizi ko bukirimo ibibazo bikomeye. Hari abajya bavuga ko yigisha ku byabaye muri 1994 ariko ntacukumbure neza amateka arenga imyaka 100 yatumye igihugu kigera kuri ayo mahano, cyangwa ngo ahanure abanyarwanda b’ingeri zose n’ubwoko bwose nk’uko babayeho uyu munsi nyuma y’imyaka irenga 22 jenoside yakorewe abatutsi ibaye.
Hagati aho babonye byinshi, biga byinshi, bagira deceptions nyinshi, ariko n’icyizere cyo kubaho benshi baragifite. Kandi ajye anazirikana ko contexte ya Mushaka muri 1994, n’iy’icyitwaga Zone Turquoise muri rusange, itandukanye na Kigali y’Umujyi cyangwa Intara y’Amajyaruguru n’iy’u Burasirazuba. Ntabwo solutions z’i Mushaka zishoboka mu gihugu hose. Ibyo ari byo byose umuganda wa Padiri Ubald mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda urakomeye cyane kandi urakenewe, ariko nawe ajye ahora asenga ashikamye, kugira ngo atazagwa mu mutego wo kuvanga impano y’Imana n’ibyiyumviro bye bwite. Imana ikomeze imuhundagazeho imigisha yayo n’ingabire zayo.
Komeza inzira watangiye Padi, ni byiza ubwo wakiriye umusaraba wawe nubwo byagufashe igihe, uzegere bariya bagabo bahagarariye IBUKA nabo bakeneye isanamitima ryawe. Imana igufashe.
@ Kalima
Ubwo urareba ugasanga abahagariye Ibuka aribo bakeneye isanamitima kurusha interahamwe zuzuye mu gihugu, zananiwe kwigobotora ingengabitekerezo ya jenoside kugera aho zinanirwa no kwihangana ngo zireke amagambo amweakomeretsa zitaretse no gutema inka no kwangiza indimitungo y’abacitse ku icumu? Ahubwo nawe aguhereho kuko ukeneye ubufasha!
Aho abenshi ntimwaguye mu mutego w’abanya politiki mukagira ngo ingengabitekerezo ya genocide ifitwe n’abahutu gusa? Tuvuge ko ari nabo bayifite gusa: barayivukanye se? Kalisa jya ufata umwanya wiherere maze usenge usuke amaganya y’umutima imbere y’Imana yawe,ubundi izagushoboza gukira nk’uko yakijije Ubald. Mana ube hafi…
Uyu se afite iyihe competence yo guhindura imitima y’abantu kandi n’uwe nawe waramunaniye ?
@kalisa
Ijisho nirihorera irindi igisubizo ni ubuhumyi.
Inka uvuga nibaza ko ntakimenyetso cyagaragaje ko abo wita interahamwe aribo bazitemye, amagambo uvuga ku mpande zombi aravugwa niba atari ubuhezanguni wifitemo ari nabyo padiri avuga bikiri ikibazo, niba abanyapolitike bafata iya mbere gusakaza no gukwirakwiza inzangano zishingiye ku moko ngo bakundo baganze ku ngoma, kuki atabaheraho bakagarura amahoro mubo bategeka. Usome n’iby’abandi banditse niba utari mu bigira amateka ku mashyiga.
Ariko byagiye bibaho kenshi umbabarire kubivuga gutyo kuki ni ko kuri ko hari abahutu bakoze ibyaha bagiye kenshi bica abarokotse cg bakabatemera inka,rero baca umugani ngo aba umwe agatukisha bose mu gihe igikorwa cyabaye nibo ba mbere batungwa agatoki kuko bitaba ari ubwa mbere.ahubwo kuko iryo zina ryandujwe byakabaye byiza abo bireba baharaniye ko rigarura isura nzima.amahoro!
Umuhutu n’umututsi basangiye ruswa cg business cg ubutegetsi nta kibazo na kimwe bashobora kugirana, ndetse n’izo nka barazihana.Abakene baba abahutu cg abatutsi nibo usanga bafitanye inzangano zivuye ku mashyari. Umwana wa kanaka arakize. Uyu afite inka njye ntayo mfite. Uyu yariye inyama njye ntazo nariye. Ugasanga umwe arabyutse atemye inka ya kanaka. Undi ati uyu ni interahamwe. Ni ibyo ni uko.
@Kuu nta mpanvu yo gusaba imbabazi kuko nibyo hari abahutu bishe bakarya n izo nka za abatusti ikibazo nuko hari n abatusti bishe abahutu ,hakaba abatusti babohoje imitungo y abahutu bababeshyera ngo barabasahuye muri 94. Ariko ubuhemu bakorewe abo wita abahutu bukamera nkaho butigeze bubaho kandi bwarasize inkovu n ibisebe bikiva. Ubwo rero sinumva imbabazi waha umuhezanguni icyo zamara kuko wowe akababaro abahutu bahohotewe ntacyo kakibwiye ahubwo buriya wasanga uri no babagatera .
ariko kuki iyo bavuze inzangano hagati y’abahutu n’abatutsi buri gihe baba bashaka kugaragaza ko uruhande rumwe ari
rwo rufite urwango? Nimunsubize.
@mpayimana: ndemeranya nawe rwose; ubutegetsi busumbanya abantu nibwo bukurura imvururu zose muri rubanda. Guha amahirwe bamwe ukayima abandi, gutonesha no kugaragaza ko aba n’aba bafite ubushobozi kurusha abandi (nabo bakabyumva batyo), gukumira abantu mu kazi n’ibindi …nibyo bitera umwuka mubi mu baturage bkanaha icyuho abifuza kubakoresha mu nyungu zabo. Muzabirebe nta muturage ubyuka mu gitondo ngo yikome mugenzi we, akenshi ni ubuyobozi “bubashyira mu matsinda” ahembera inzangano.
twese duharanire ko amahano yagwiriye urwanda atazongera ku baho narimwe.
Mbona rero kugirango bigerweho buri mu nyarwanda akwiye kwisuzuma atihenze akareba umusanzu yatanga ku girango bitazongera. Padiri Ubald burigihe avuga ko umuntu azabazwa ibyaha yakoze atazabazwa ibyaha yakorewe bivuze ko nta mututsi uzagera imbere y’imana ngo imubaze ibyaha abahutu bakoze ndetse nta n’umuhutu Imana izigera ibaza ibyaha abatutsi bakoze, buri wese azabazwa ibyaha bye kandi azabazwa ku giti cye icyo yakoze kugirango igihungu cyacu kive muri uyu mwiryane w’amoko .
Uwishe yibuke ko azabibazwa, uwarebereye yibuke ko azabibazwa,udasaba imbabazi z’ibyo yakoreye abanyarwanda yibuke ko azabibazwa, uwanze kubabarira yibuke ko azabibazwa, uwicecekeye ngo atiteranya yibuke ko azabibazwa, uhembera inzangano mu bana b’urwanda nawe y’ibuke ko azabibazwa, wa mugani wa Ubald buri wese nakoreshe urufunguzo rwe afungure umuryango w’amahoro y’umutima we n’ayabanyarwanda yegutegereza imfunguzo z’abandi.
Abanyarwanda mwese IMANA IBAHE UMUGISHA KANDI IBISHIMIRE.
Muri rubanda rugufi birashoboka ariko mubo hejuru ntibyakunda mubyibagirwe. Urugero rworoshye.ubu waba uri umuhutu ubizi neza cg uzwi neza ugashakana wenda numukobwa wa Kagame cg Kabarebe n’abandi? baguha umugeni mutabeshye babikora?
Sha murekeraho tubivuge kumunwa ariko nabo bavuga 27% jye mbona birenze mfite abasore b’abahutu nzi babigerageje gukundana na bamwe mubakobwa b’abatutsi, umukobwa akubwira ko gusabana nta kibazo no kwinezeza ariko kubana iwabo bamwica cg bakamuca cg ati bakugirira nabi babimenye. Kubivuga no kubyigisha nibyo ariko kuzajya mubikorwa sha nahimana ndakurahiye
Nibyo koko twese tugomba gushyira hamwe tukubaka igihugu ariko hakenewe imbaraga nyinshi kugirango umuhutu arebeke neza imbere yumututsi.niyo mpamvu hadatanzwe urugero rufatika uhereye mubayobozi bo hejuru biragoye.ubu abashinjwa ingengabitekerezo ya jenocide usanga ari abahutu gusa. Tuvugeko ntabatutsi bahohotera abahutu ko ntawr turumva wabihaniwe.
Comments are closed.