Imanizabayo w’imyaka 16 ngo inzozi ze ni ukwegukana Tour du Rwanda
Imanizabayo Eric wasize abato muri Rwanda Cycling Cup ya mbere Rwamagana – Nyagatare (mu batarengeje imyaka 18), ngo yifuza kugeza imyaka 19 yaratwaye Tour du Rwanda.
Bwa mbere muri Rwanda Cycling Cup hongewe mo isiganwa ry’abatarengeje imyaka 18, hagamijwe guha abato amarushanwa menshi.
Mu gihe abakuru bahagurukaga i Kigali bajya i Nyagatare, Abataregeje imyaka 18 bo bahagurukiye i Rwamagana, bagera i Nyagatare, ku ntera y’ibilometero 101km, uwasize abandi ni Imanizabayo Eric wa Benediction Club.
Uyu musore w’imyaka 16 bita ‘Karadiyo’ yatangarije Umuseke ko yishimiye gutsinda isiganwa bwa mbere mu buzima bwe, kandi ngo mu myaka itatu iri imbere arifuza gutwara ‘Tour du Rwanda’.
Imanizabayo yagize ati “Ndishimye cyane. Ni ubwa mbere mpembwe, intego yanjye ni uko muri 2019 nanjye nzatwara ‘Tour du Rwanda’. Niyo ntego Hadi Janvier wanzanye muri uyu mukino yampaye anangurira igare kandi ndabona nzayigeraho. Nubwo yagiye (Hadi), ariko ntacyo ba Gasore (Hategeka) na Camera (bakinana muri Benediction Club) bazakomeza kumfasha.”
Uyu musore yamenyekanye tariki 18 Ukwakira 2015, muri Rwanda Cycling Cup bava i Rwamagana bajya i Huye yari agifite imyaka 15 gusa.
Imyaka ye ntiyamwemereraga kurushanwa n’abakuru, ariko ikipe ye yamushyize mu isiganwa ngo yimenyereze. Icyo gihe yahise atungurana ayobora isiganwa kuva i Rwamagana agera i Muhanga, arananirwa bamucaho.
Uko abato bakurikiranye muri Rwanda Cycling Cup, Rwamagana – Nyagatare
- Eric Imanizabayo 2h55’37
- Janvier Rugamba 2hh55’53’’
- Yves Ngabonziza 2h56’09
Roben NGABO
UM– USEKE.RW