Musanze: Umupolisi yarashe mugenzi we Commanda wa Station ya Busogo aramwica
Amajyaruguru – Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane kuri station ya Police ya Busogo mu murenge wa Busogo humvikanye urusaku rw’amasasu, amakuru Umuseke wamenye ni uko umupolisi yarashe mugenzi we wari umuyobozi wa station ya Police ya Busogo Chief Inspector of Police (CIP) Mugabo J.Bosco akamwica.
Amakuru agera k’Umuseke kandi aravuga ko uyu wakoze ibi yahise yikingirana mu cyumba cy’ububiko bw’intwaro maze kugira ngo bafungure hakabaho kurasana nawe ari nabwo humvikanye urusaku rw’amasasu. Uyu warashe mugenzi we akaba nawe yaje kuhasiga ubuzima
Ahagana saa moya n’igice z’igitondo nibwo uyu mupolisi w’ipeti rya AIP witwa Richard yakoze iki gikorwa cyo kurasa uwari umuyobozi we.
Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru wirinze guha amakuru arambuye Umuseke yavuze ko ubu bari aha ibi byabereye bari kubikurikirana.
Umunyamakuru w’Umuseke aremeza ko i Busogo ubu hahise haterana inama y’abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze na Police mu gace ngo bahumurize abaturage ku masasu bumvise muri iki gitondo.
Kugeza ubu impamvu uyu mupolisi yarashe umuyobozi we ntabwo ziramenyekana.
UPDATES:
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane Police y’u Rwanda yasohoye itangazo rikubiyemo ibyabaye nubwo ngo iperereza ku cyabiteye rigikomeje.
Police y’u Rwanda yatangaje ko “Assistant Inspector of Police (AIP) Richard Kabandize yarashe akica Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Mugabo wari umuyobozi wa station ya Police ya Busogo.
Uyu ngo yaje kwikingirana mu nyubako akomeza kurasa ndetse akomeretsa Sergeant (Sgt) Bigirabagabo Gilbert, bagenzi be batabaye barasana nawe muri uko kurasana AIP Kabandize arapfa.”
UM– USEKE.RW
47 Comments
Birababaje cyane
Birababaje kandi biteye agahinda . umusirikare w urwanda yarashe bagenzi be muri centre africa amahoro araghinda . umucungagereza yarashe umucungagereza aramwica , umupolisi arashe umupolisi nawe baramwishe n ntawabara ngo arangize abanyarwanda bamaze kuraswa na polisi ngo bagerageza gutoroka . ibingira yavuze ko isasu rizavugira kubutaka bwurwanda bazarimubaza . ntekereza ko ashobora kuba yitegura gutanga ibisobanuro , naho urwanda rwo nurusobe rwurujijo rusobanye nuzagerageza kurusobanura bizamucanga .
WASANGA YARI YARAMUZENGEREJE?
Kabisa, ahitamo kumwikiza gutyo
Mambo mutawona ngoja mambo mutawona
Kubeshyerana mu ngabo na police bizatuzanira n’ibitari ibi?
BIRABABAJE WABA URI UMUGABO CG UMUGORE KUJYA KURI INTERNET UJE KUVUGA NGO”kubeshyerana”, gira ubwenge, ubuze ibyo uvuga uceceke.
Ndabona FDLR ikomeje kutwinjirana nyamara.
Ubuse police ihuriye hehe na FDLR koko?
Imana irengere u Rwanda kandi ikemure ibibazo hagati yababana
Ariko ntibashobora kwihangana WORLD ECONOMIC FORUM ikarangira batatuvangiye?!
ntawamenya icyabimuteye buriya mu kazi hari igihe umuntu akuzengereza agukuriye umujinya ukagukoresha ibidakwiriye!
gusa bose Nyagasani abakire
barahurira kwa nyagashotsi
Bombi dore barapfuye,
Ubu bagiyeguhurira hariya hepfo umwe abaze undi ati “nk’ubu umpoye iki?” undi amusabe imbabazi ati “Mbabarira sinzongera”
Bantu nimureke kugira nabi nta nyungu ibirimo
birakaze
WASANGA YARI YARAMUZENGEREJE,UMUJINYA URAMUKORESHA ARAMURAS
uko byagenda kose sibyiza umuntu kwica mugenziwe kuko ntacyo bimara rwose,
natwe tugira abatubuza amahoro mukazi mubavandimwe abo muturanye ndetse nabo dusengana ariko ushakira umuti ahandi bitarukwica ikiremwa muntu
Hari igihe umuntu asa nusubije film inyuma hanyuma akibuka ibyabaye. Muri Centrafrica umusirikare wacu yarashe bagenzi be nawe baramurasa cg arirasa ntawashoboye kumenya icyabimuteye. Mu gihugu naho byavuzwe ko Dr. Gasakure yarashwe ashaka kwambura imbunda umupolisi! inkuru yarapfundikiwe nta yandi makuru twamenye. Mbere yaho, Gitifu w’umurenge wa Cyuve washinjwaga gukorana na FDLR yarashwe n’abapolisi ubwo yageragezaga gutoroka filime y’imikoranire ye na FDLR irangirira aho! Vuba aha kandi hari undi mukozi wa Leta akaba n’umuyisiramu yatawe muri yombi ashinjwa gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa ISS aza kuraswa agerageza gucika police nawe ahasiga ubuzima. aya makuru nari niteze ko umunyamakuru ayatwibutsa wenda byabera bamwe isomo harimo kwibuka ko imbunda yo mu Rwanda idahusha…!RIP kuri bombi kuko bari abana b’u Rwanda!
Ayo namatiku, muba mushaka se kunva ko bahohotewe? ese mwazagiyemo namwe wenda ko mwatanga umusada.
Birababaje! Officer muzima akica undi! Nihanganishije imiryango yabo.
Kwicana sicyo gisubizo kuko benshi baba baramaranye ndetse namasasu yaba yarashize a fadhali u can disert institution istead of killing somebody.
reka mbwize abanyarwanda ukuri ninshaka nzabizire.
njye ndi umupolisi(officer) wakoranye n’aba bombi kuburyo nubwo icyo bapfuye ntacyo nzi . ariko uyu AIP richard kabandize yari umusazi ndetse indiscipline yo kurwego rwo hejuru kuburyo nanjye ubwanjye yigeze gushaka kundasa. ibi byose ariko kandi akabiterwa no gukingirwa ikibaba na benewabo bakomeye mukazi.
aha natanga urugero aho basanze yasinze mu gihodi arimo yinywera warage I.O agizengo aramucyashye aramutuka aramwandagaza cyane nyamara bamufungiye muri police Disciplinary center nyuma y’amasaha 24 tubona benewabo 4 bakomeye baje kumusabira IO imbabazi ngo atazarata sat exam. ahita afungurwa nyamara the same date arongera atuka I.O . hejuru yibyo byose yagiraga indwara imufata tutamenye isa n’igicuri akagwa akavugaguzwa kandi twari twarasabye abayobozi ko bamusezerera kubera kumwikangamo ingaruka nkizi benewabo barabitambamira ngo nibabe baretse azabanze ave muri civpol mission. mwari muzi ko yasotse kuri list y’abatsinze ikizamini cya presat kandi cyarakozwe afunze? whatelse do you expect from such mindless officer than killing a CIP? ikibabaje nuko na civpol bamushakiraga apfuye atayigiyemo.
Muvandi nizere ko itakoresheje izina ryawe nyakuri naho ubundi ntabwo ubakira ndakurahiye. Uwiteka agufashe pe
@ Munyanziza, urumugabo ndakwemeye ndumva byose ubizi neza, uvugiye hejuru ibyo abenshi bavugira muntamatama, gusa mfite ubwoba ko nawe barara bakwishe; gusa uwiteka akurinde
Gutakaza ubuzima bw’aba ba officers birababje sana !
Ariko se ni iki cyemeza ko ibi uvuga ari ukuri ? Bibaye ari ibyo Police yacu yaba ifite ikibazo gikomeye, kuko yaba itigenga, ivugirwamo n’abakomeye cg se idashobora gufata ibyemezo mu gihe gikwiriye kugeza aho ba officers bayo barasana.
Njye sinemeye ibi binyoma byawe.
Nibasubire mu masomo babaha, babigishe kubaha ubuzima bwa muntu, hanyuma kandi bashyireho Disciplinary Commitee ikomeye, (igizwe na Police officials, Army elements, Lawyers, Gov. officials, a Medical doctor) ikurikirana imyitwarire yanyu buri munota, buri munsi, nibura ishobora guterana buri wa gatanu, kandi igafata ibyemezo bishobora kuvuguruzwa n’urukiko rukuru cg na Perezida wa Republika y’u Rwanada wenyine(nabwo ku nyungu rusange z’igihugu)…niba atari ibyo muramarana dore aho ndi !
Aya siyo makosa muhora mushinja abaturage iyo bicanye? Kudatangira amakuru igihe?!Ni gute umuntu umeze atya agirwa umu officer ngo ni ukubera benewabo?! Abo benewabo uvuze se baba ari babandi baherutse kugirwa “ibigarasha” n’urukiko?! Noneho rero niba Police ikorerwamo icyenewabo kugeza aho baha umunywi w’ibiyobyabwenge iranka Nk’iriya ubwo ubuyobozi bwa Police ntibwagombye kids bibazwa?! ni UBURANGARE bwabiteye nk’uko byahinduwe imvugo ya excuse?!
Munyanziza niba koko uri umupolisi aya makuru utanze akaba afite ireme uyu mugenzi wawe Richard yagakwiye kuba yarakurikiranywe n’abaganga kuko yerekanye ubunyamwuga bucye, yangije isura y’igipolisi cyacu ubundi tuzi gikora neza kandi kinyamwuga gusa abanyarwanda baravuga ngo nta byera ngo de nta numwiza wabuze inenge, aba bose baruhukire mu mahoro
Urakoze cyane kutuvira imuzi ikibazo pe ! May God bless u !
Wowe Munyanziza rwose nubwo jye ndi umusivile ndetse nibyinzego z’umutekano nkaba ntabizi neza ariko nawe ntacyaba kigenda cyawe kabisa!Ahubwo wagirango hari uwagutumye gusebya no gutuka inzego zishinzwe umutekano mu gihugu….. Abantu nkawe tubamaganiye kure cyane!!!
Icyambere nzineza nuko abagiye kwinjira muri Polisi y’URwanda bapimwa indwara zose zatuma badakora akazi neza, Tuziko kandi amahugurwa bahabwa yaba cadet nayandi masomo atandukanye abafasha kumenya neza ba ofisiye bakoresha! Ibyikimenyane nitonesha byo ndabihakanye ntibirangwa muri Polisi y’uRwanda ndetse no mu nzego zumutekano mu Rwanda!
Uko bajya mu butumwa twese tumaze kubimenya dufitemo abavandimwe rwose bica mumucyo!!! Ibindi nibihuha bitagira icyo bishingiyeho.
PLEASE DON’T GO THROUGH OTHER ONE’S MIND!
gusa niba aruko bimeze birababaje kd ninabizira uraba uzize ubutwaro pe. gusa batumye asohoka kuri list yabatsinze present ubajyendere kuko sinzi ko ubakira but byose bihira abakunda imana
Munyanziza niba ayo makuru ariyo nkuko ubivuze ruriye abandi
Rutakwibagiwe abo bamukingiye iki baba uzabakizwa ni ki?
Erega ubwo tukaba tubuze abantu 2 ! Kuki police idashobora gukoresha gas lacrimogene ngo uwo muntu wikingiranye mu nzu asohoke maze afatwe agezwe imbere y’ubutabera, ahubwo bakihutira kurasana nawe, So unprofessional ! Ntekereza ko Leta yari ikwiye gusubira mu kintu kitwa gutunga imbunda haba ku baturage ndetse n’abarinda umutekano. Ahantu hose ugeze urahasanga imbunda, mu muganda, kwa muganga, muri bus, ku mihanda, mu isoko, mu nama, bank, mu kabari…Kuki abirabura dukunda imbunda cyane kandi tuzi neza ko zitumaraho abantu… Iki kintu kirakomeye cyane, ni ngombwa ko cyitabwaho.
Veternaire ubwo se umuntu aguteye afite umuhoro cyangwa icumu wowe wamwikiza ufite umuyenzi cyangwa ikibando, anyway pole sana ku bapolisi bombi n’imiryango yabo, naho ubundi rwose veternaire nubwo nanjye ndi umusivili rwimbi sinumvako amasasu yakizwa na gaz lacrimogene nkuko ubivuga, ariko uyu AIP Richard yagaragaje ubunyamwuga buke kandi niba ibyo Munyanziza atangaza aribyo urumva ko yari afite ibibazo byihariye yari akeneye counselling
Ubwo baraza kutubwira ko ari “mindset” yabimuteye. Hanyuma se abamurashe nabo ni “mindset” yatumye bamwica ?
tigana ndagira ngo nkubwire ko byari ngombwa kumurasa ! kuko yari mu cyumba kibikwamo intwaro kdi yari akomeje kurasa n’abandi ! ahubwo niba koko biriya bivuzwe nuriya Munyanziza mugenziwe ari ukuri Ngirango abobene wabo Afande Gasana uyobora Polisi niba koko byarabayeho ahite afunga abo benewabo na NNyakwigendera bakomeje kujya bamukingira ikibaba kuko muri force niba arikobimeze ntaho tujya kandi bongererere polisi ubunyamwuga
Njye simbibona kimwe nawe kandi ndumva ari uburenganzira bwanjye. Ntibyari ngombwa kumurasa ndetse ntibiba ari na ngombwa kurasa abo tubwirwa ko police yarashe. Iyi nkuru ntituzi niba ari uko yagenze cg niba ari montage. Kandi burya kwifata mu kugaragaza uko ubona ibintu nabyo biremewe.
@ Gaby uvuze ukuli kubwanjye.
Abanyarwanda nimuze tugire umuco wo kugaya ikibi tucyamagane tugaye uwaba yagikoze wese wenda byatuma nawe yigaya akisubiraho cyngwa nabandi bifuzaga gukora nkawe bakabireka. Dupfa kwamagana ikibi no kukigaya mû kinyabupfura n’amahoro.
Hari umigani isekeje abantu basigaye bavuga bâti isi ntisakaye buri wese yanyagirwa cyangwa bâti uwo isi itaranga iracyamushakira ibirungo. Uku nukuli.
Harigihe ubona ikibi ukicecekera cyangwa ukunva ntacyo bikubwiye kuko atari wowe biriho ukunva bizajya biba kubandi gusa bwacya bikakugeraho.
Mugihe gishize twagiye twumva abantu police yarashe bagaofa ngo bashakaga gutoroka kuburyo hari nuwirutse bakamwirukaho bakarasa isasu rigafata umwana wigaga muwa 5 w’amashuri yisumbuye wigenderaga agapfa.yes abo bantu baba ari abanyabyaha ariko isasu babarasa rikabica ryanafata nko kukaguru ntibapfe ariko utorika ntabe akibasha kwiruka ndetse akagwa maze agashyikirizwa ubutabera agacirwa urubanza hakurikijwe amategeko.
Ibi akenshi turabisoma tykavuga ngo awa nibo bizize batorokaga bajyahe?
Aba bapolisi bahasize ubuzima Imana ibakire ariko ndagirango mbisabire biduhe isomo tugire umuco wo kwamaagana ukibi kuko bikumira ibyaha . Ibi nddakeka KO bizatuma haba icyo navuga mû gifaransa nti se remettre en question . Tugaha agaciro ubuzima bw’umuntu buri wese akumva KO atarugupfa kurasa gusa kabone naho yaba ari umunyabyaha utorotse akaba yaraswa ahandi hatamwica ariko hatuma adahunga agashyjirizwa ubutabera. Ufite intwaro ntiyumve KO ariyo kurasa runaka mû gihe runaka .
Imana ibakire mnonereho kwihanganisha imiryango yabo bose
ntawamenya ikibyihishe inyuma kuko kwkosi sikobamwigishije gukemita ikibazo kd wasanga nawe yayikoreye ubutabera yanze kurengana.
Ariko mwagiye muvugisha ukuri, nta Deontologie baheruka pe iyo bize yabashizemo uriya mutamwitiriye uburwayi, bashobora kuba bari baramuzengereje. Ipeti ntigatume usuzugura umuntu kuko imbunda baba bamuhaye ntabwo ari ikintu. Imiryango yabo n’abadamu babo bihangane mu Isi niko bimera.
Ni mureke yemwe,
ngo akari mu mpene niko kari no mu ntama . Yara mugejeje kure aca aramuhitana . Nuko barajana . Biteye ubwoba .
Baje mungando harico babura babo nyene !!!!
hari uwavuze ibyabaye muri centre Africa ibyabaye muri gereza none dore ibibaye busogo ,binyibukije ibyabaye ibyumba muri intersec ibyobyose biba hagati yumuntu numuyobora none bayobozi mwakwisubiraho Koko.burya akeshi usanga ari umwanzuro ugayitse ntawawushigikira mais la majolite ari kiongozi uba utari shyashya.aha murakoze
polisi y’u Rwanda ndayizera ikore ubusesenguzi bwayo irebe icya tumye aba bantu barasana .ku polisi yacu izanzwe ikora neza haba mu mahanga no mu rwanda imbere
Munyanziza iyapfuye ntawutayigera ihembe !!
Nuko ntakorera muri field ariko ntabwo wahita ucira umuntu ho iteka.reka dutegereze polisi izakore investigation tuzamenya icyabiteye.
Qui sème le vent récolte la tempête! azabona ishyano uwariwe wese wibwira ko iterabwoba no kwicana ariwo muti w’ibibazo. Ibikorwa nka biriya biragayitse kandi ngo uwiba ahetse…
Ababipfa ni ababisangira! urumve nkome! amaranka ni amaranka! intugu zirabengerana! iyo bamaze kwirenza inkoko na mutzing, ahasigaye begura imiheto yabo bakadabagira!!! Nyirarunyonga yarayamaze we wagize ati:UHAZE ICYO ADAKORA N’IKI ?!
Comments are closed.