Rayon Sport ntiri mu myitozo kandi izakina na Kiyovu
Mu gihe shampionat yahagaze kubera ikipe y’igihugu Amavubi iri muri CECAFA, amakipe yo akomeje kwitegura umunsi wa 8 wa shampionat uteganyijwe tariki 17 Ukuboza.
Rayon Sport yo imyitozo yarayihagaritse, amakuru atugeraho aremeza ko intandaro ari umushahara wabo w’ukwezi kwa 11 abakinnyi na staff batarahabwa.
Kuva tariki ya 22 Ukwakira, ubwo Rayon Sport yanganya na APR 2-2 ku munsi wa 5 wa shmpionat, muri Rayon ngo ntibarongera guhabwa amafaranga ubusanzwe bahabwaga neza, nyuma y’uko umufatanyabikorwa mushya Rudatsimburwa Albert agereye muri Rayon.
Mu cyumweru gishize, bamwe mu bayobozi ba Rayon batangaje ko bagiye gukora inama yo kugirango bahembe abakinnyi na Staff basubire mu myitozo, ibi kugeza ubu ntibirakorwa.
Rayon sport itari gukora imyitozo, ikaba ubwo shampionat izasubukurwa izahura na mukeba w’ibihe byose Kiyovu Sport.
UM– USEKE.COM
6 Comments
gikundiro kombona ikomeje kuturwaza imitima amaherezo azaba ayahe ubundise ibiganiro na tigo bigezehe dukeneye umuntu ubyaza gikundiro umusaruro akayiha byose nziko atahomba.
ntakidasanzwe kirimo kuko buriya hari habonetse agahenge.ni akmiro gusa!!!!nibareke kubishya ruhago.
Ntibyoroshye pe ! Twibwiraga ko ubwo umufatanyabikorwa (Albert) abonetse ibintu bigiye kujya mu buryo, none byahe birakajya. Nibavugane na Banque Populaire kandi ni ukuri ntizahomba.Naho ubundi turarwara imitima ntabarahiye.
Ariko ndabona baba babyihoreye kujya muri iyo myitozo buriya aba ;MUKURA;tuzajya tuyibagiramo nta kibazo
rayon Sport ,ntizigera ihinduka ..izaguma mu kavuyo tu, rayon yuzuyemo ibisambo gusa, abanyenda nini batwiciye ikipe………..
mube mwihoreye gikundiro muzayibona!!!!
Comments are closed.