Ngoma: Imbeba zigabije imirima y’abaturage zangiza imyaka
Abahinzi bo mu kagari ka Kinyonzo mu murenge wa Kazo no mu murenge wa Karembo akarere ka Ngoma imbeba ziraye mu mirima yabo zirya imyaka ikiri mu murima ku buryo ngo nta kizere bafite cyo kugira icyo baramura. Ibi bintu ubu bo bafata nk’icyorezo baratabaza ubuyobozi ngo bubahe imiti yica imbeba.
Benshi mu baturage b’Akagali ka Kinyonzo ni abahinzi basanzwe beza neza, ariko uyu mwaka bahuye n’isanganya imbeba zirara mu mirima yabo zicagagura ibishyimbo, Soya n’indi myaka migufi.
Sperancie Nyiramabumba utuye muri aka kagali yabwiye Umuseke ati “Twajyaga tweza tugasarura ariko iri hinga ryo ntacyo tuzasarura kuko imbeba zadusize iheruheru ntaho zitageze, urajya mumurima ugasanga ibishyimbo amababi yahindutse umuhondo kandi bitarera ubwo wareba ugasanga igiti imbeba zarakiriye”.
Mugenzi we witwa Mukeshimana avuga ko bakeneye ubuvugizi kuko ngo bamwe bishoboye baguze imiti irwanya izi mbeba naho abatabishoboye bari mu kaga ko kurumbya ntibasarure na kamwe. Ibi ngo bikaba bishobora kubateza inzara no gusuhuuka.
Mwima Bitegetsimana umukozi w’Umurenge wa Karembo ushinzwe ubuhinzi aratangaza ko iki cyorezo batari bakizi gusa ngo bagiye kwihutira kugikemura vuba.
Bitegetsimana ati “Nibyo koko hajya haba igihe imbeba ziba icyorezo ariko turazirwanya bigakunda, hariho gukuraho ibuhuru byegereye imyaka ndetse hagashakwa n’imiti izica, ariko kuri iki kibazo ntitwari tukizi gusa ubu ngiye guhita mbikurikirana turebe icyo dufasha aba baturage abadashoboye kwigurira imiti tube twabafasha”.
Iki cyorezo cyo konerwa n’imbeba bene aka kageni nticyari gisanzwe ngo ni ubwambere babonye imyaka itemagurirwa mu mirima ugasanga ibishyimbo byose byarumagaye.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
1 Comment
Bashake amapusi cyangwa Petero Nkurunz… aze azibategere~
Comments are closed.