Digiqole ad

Rwanda Cycling Cup iratangira bajya i Nyagatare

 Rwanda Cycling Cup iratangira bajya i Nyagatare

Abasiganwa barahaguruka i Kigali bajya i Nyagatare

Rwanda Cycling Cup iratangira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Gicurasi 2016. Amarushanwa y’abatarengeje imyaka 18 n’abagore yongerewe mu irushanwa ry’uyu mwaka.

Abasiganwa barahaguruka i Kigali bajya i Nyagatare
Abasiganwa barahaguruka i Kigali bajya i Nyagatare

Irushanwa rihuza amasiganwa icyenda (9), Rwanda Cycling Cup ryagarutse. Kuri uyu wa gatandatu hateganyijwe isiganwa rya mbere.

Abakinnyi b’umukino w’amagare bavuye mu makipe atandatu (6) agize FERWACY, bazatangira kwishakamo usimbura Jean Bsco Nsengimana wegukanye Rwanda Cycling Cup iheruka.

Amakipe azarushanwa uyu mwakak ni: Benedictions Club y’i Rubavu, Les Amis Sportifs y’i Rwamagana, Cine Elmay y’i Nyamirambo, Fly Cycling Club y’i Kayonza  ,Huye Cycling Club na Kiramuruzi Cycling Club.

Abasiganwa bazahaguruka i Kigali bajya i Nyagatare, mu isiganwa ryiswe “Course des Fermiers”. Ni ku ntera y’ibilometero 148,5km.

Abakiri bato bo bazahaguruka i Rwamagana berekeza Nyagatare ku ntera y’ibilometero 101km mu gihe abagore bo bazasiganwa ibilometero ibilometero 68km, bahagurutse i Kiramuruzi bajya mu mugi wa Nyagatare.

Inzira zizacamo ‘Rwanda Cycling Cup’ ya 2016

Nsengimana Jean Bosco niwe wegukanye Rwanda Cycling Cup iheruka 2015 ubu akina mu Budage
Nsengimana Jean Bosco niwe wegukanye Rwanda Cycling Cup iheruka 2015 ubu akina mu Budage

Tariki 7 Gicurasi 2016: Isiganwa ryiswe “Course des Fermiers” rizahaguruka i Kigali ryerekeza i Nyagatare. Ubushize iri siganwa ryegukanywe na Gasore Hategeka.

Tariki 14 Gicurasi 2016: Isiganwa ryiswe “Kivu Race”, abasiganwa bazava i Muhanga bajya i Rubavu. Ubushize ryari ryatwawe na Areruya Joseph wa ‘Les Amiss Sportif’

Tariki 21 Gicurasi 2016: Isiganwa ryiswe “Course du Souvenir” rizava i Kigali ryerekeza i Rwamagana. Ubushize ryatwawe na Hadi Janvier utazongera gukina aya marushanwa yo mu Rwanda, kuko yagiye gukina nk’uwabigize muri Bike Aid yo mu Budage.

25 Kamena 2016: Shampiyona y’u Rwanda mu magare (Umuntu ku giti cye asiganwa n’ibihe), izakinirwa mu Karere ka Kicukiro. Uwatwaye iki kiciro ubushize ni Valens Ndayisenga, wakiniraga ‘Les Amiss Sportif’ icyo gihe, uyu nawe ubu ari muri Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo.

26 Kamena 2016: Shampiyona y’u Rwanda mu magare basiganwa (Road Race), rizahaguruka i Kigali ryerekeze mu Karere ka Huye. Aka gace mu mwaka ushize kegukanywe na Biziyaremye Joseph.

9 Nyakanga 2016: Isiganwa ryiswe “Race for Culture” rizahaguruka i Nyamagabe, ryerekeze mu Karere ka Nyanza. Muri 2015 iri siganwa ryari ryegukanywe na Hadi Janvier wakiniraga Benediction Club y’i Rubavu.

6 Kanama 2016: Isiganwa ryiswe “Circuit du Nord” rizahaguruka i Rubavu, risorezwe i Musanze, nyuma yo kuzenguruka uduce dutandukanye two muri aka Karere. Iri ubushize ryatwawe na Nsengimana Jean Bosco, ubu utazakina iri rushanwa kuko yagiye muri Bike Aid yo mu Budage gukina nk’uwabigize umwuga.

20 Kanama 2016: Hateganyijwe ‘Tour de Kigali’ izahaguruka i Muhanga, abasiganwa banyure i Kigali, basoreze i Rwamagana. Ni ubwa mbere abasiganwa bazaba banyuze muri iyi nzira. Uwizeye Jean Claude azaba arwana no kwisubiza iyi ‘Tour de Kigali’, dore ko ariwe ufite iya 2015.

23 Ukwakira 2016: Mu gusoza ‘Rwanda Cycling Cup’, bwa mbere mu mateka y’iri rushanwa abasiganwa bazaturuka hakurya y’ishyamba rya Nyungwe i Rusizi, basoreze i Huye.

Roben NGABO
UM– USEKE

en_USEnglish