Digiqole ad

Nyaruguru abari munsi y’umurongo w’ubukene ngo bazagera kuri 30% mu 2018

 Nyaruguru abari munsi y’umurongo w’ubukene ngo bazagera kuri 30% mu 2018

Ku biro by’Akarere ka Nyaruguru

Amajyepfo – Akarere ka Nyaruguru mu myaka yashize kagiye karangwa n’inzara yatumaga bamwe basuhuka, ni akarere kakunze guhora imbere y’utundi mu kugira umubare munini w’abari munsi y’umurongo w’ubukene. Gusa ubu ngo icyerekezo ni uko mu myaka ibiri iri imbere baba bageze kuri 30% mu gihe imibare yo kugabanuka kw’abakene cyane iri kugenda igabanuka nkuko byemezwa n’umuyobozi w’aka karere.

Ku biro by'Akarere ka Nyaruguru
Ku biro by’Akarere ka Nyaruguru

Mu myaka 10 ishize Nyaruguru niko karere kari gafite umubare munini w’abari munsi y’umurongo w’ubukene, bari 85% by’abahatuye.

Francois Habitegeko uyobora aka karere ubu yabwiye Umuseke ko aka karere urebye kari karasigajwe inyuma n’amateka kuko cyera hahoraga inzara, abaturage bagahora basuhuuka na Jenoside yaza ikagashegesha. Ariko ubu ngo ni akarere gafite icyerekezo.

Ibarura rusange rigaragaza imibereho y’ingo ryo mu 2006 Nyaruguru yari inyuma y’utundi turere mu turangwamo ubukene cyane, abari munsi y’umurongo w’ubukene bari 85%.

Mu ibarura nk’iri mu 2011 abari munsi y’umurongo w’ubukene mu karere ka Nyaruguru bari bageze kuri 61%  naho irya 2014 risanga bageze kuri 47%.

Habitegeko Francois yavuze ko bafite icyerekezo cy’uko mu 2018 abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene bazaba ari munsi ya 30%.

Uyu muyobozi avuga ko icya mbere cyakozwe kandi kikiri no gukorwa ari uguhindura imyumvire y’abaturage bakareka kubaho mu kwiheba bakumva ko hari ikizere cyo gutera imbere.

Kubera guhindura imyumvire ikibazo cy’inzara zahoraga zibasiye aka gace ubu ngo kigenda gicika kuko abantu bagenda bahinga batagamije kuramuka gusa ahubwo bagamije kongera umusaruro bishoboka bakiteza imbere bagasagurira amasoko.

Nyaruguru ubu ngo ifite amashanyarazi kuri 20% mu gihe mu 2011 bari kuri 0,8%, imidigudu 320 y’aka karere ubu yose ifite nibura ahari ivomero ry’amazi meza nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’Akarere.

Mayor Habitegeko ati “Akarere ka Nyaruguru ubu ntabwo ari akarere abantu bajya hariya ngo bicare bagaye, ni akarere gafite icyerekezo cyo kurandura ubukene.”

Nubwo abaturage bo mu mirenge nka Busanze, Nyagisozi na Rusenge baganiriye n’Umuseke bavuga ko koko hari intambwe ikomeye yatewe mu kuva mu bukene kwabo, bavuga ko hari n’ibindi byinshi byo gukora.

Aba baturage bavuga ko amashanyarazi ataragera cyane mu ngo zabo ari benshi, bakavuga ko ubuhinzi bukigora bamwe kubera ubutaka butabona ifumbire ihagije ngo kuko ifumbire mva ruganda itabageraho ku bwinshi bityo n’umusaruro ntube mwinshi uko babyifuza, bavuga kandi ko bagitegereje umuhanda wa kaburimbo bemerewe na Perezida wa Republika kugira ngo barusheho guhahirana n’akarere ka Huye byoroshye n’ubukerarugendo bugire imbaraga muri aka karere.

Umwe muri aba baturage witwa Pierre Kamatari avuga ko icyo yishimira cyane kandi abona ari uko imyumvire mu baturage benshi yahindutse ubu bahagurukiye kwiteza imbere birambye batakiriho nka ba ‘mbarubukeye’ nka cyera.

Imihanda imwe abaturage bavuga ko ikizambya ubuhahirane bikabadindiza gutera imbere
Imihanda imwe abaturage bavuga ko ikizambya ubuhahirane bikabadindiza gutera imbere
Uyu ni umuhanda wo ukoze neza ariko bemerewe ko uzashyirwamo kaburimbo ukihutisha ubuhahirane ukanateza imbere ubukerarugendo
Uyu ni umuhanda wo ukoze neza ariko bemerewe ko uzashyirwamo kaburimbo ukihutisha ubuhahirane ukanateza imbere ubukerarugendo
Abatuye Nyaruguru benshi ngo imyumvire imaze guhinduka ntibakibaho nka "mbarubukeye", imihanda yo mu midugudu yabo henshi iratunganyijwe
Abatuye Nyaruguru benshi ngo imyumvire imaze guhinduka ntibakibaho nka “mbarubukeye”, imihanda yo mu midugudu yabo henshi iratunganyijwe

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • nukuri nange iyo mparebye birambabaza ntaterambere rihari?hariya berekanaho niheza abanyamakuru b’umuseke ndabashimiye muzagere ahitwa mukagali ka rugogwe mumurenge waruramba muzumirwa.nta muriro,ntamazi imihanda yo sinakwirirwa nyivuga.muhagere mutuvugire rwose kugirango umuntu agere aho afatira taxi azinduka saakumi zamugitondo akagenda n’amaguru amasaha atandatu birababaje urebye ibikorwa remezo biri ahandi.murakoze.

    • Mwazimutse se mukegera umuhanda,byaboshobokera mukegerana n’abandi ko byazabageza vuba ku iterambere!

      • kwimuka se umuntu yahora yimuka aho nkubwira ntamuturage gituye mumubande bose bagiye kumudugudu ariko urebye uwo mudugudu agahinda kakwica.leta nitabare pe!

  • U Rwanda turacyafite inzira ndende ngo tugere ku iterambere. Gusa Nyaruguru irababaje ikeneye kwitabwaho kuko na 30% avuga nimibare minini cyane bakeneye gushaka izindi ngamba zituma iyi mibare ijya hasi cyane kabisa byumwihariko leta ikubaka ibikorwa remezo birimo imihanda ya Kaburimbo amavuriro n’amazi meza hamwe n’amashanyarazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish